• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Amerika yagabye igitero gishya mu ntambara y’ ubukungu irwana n’ Ubushinwa

Amerika yagabye igitero gishya mu ntambara y’ ubukungu irwana n’ Ubushinwa

Editorial 19 Sep 2018 HIRYA NO HINO

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirigushyira imisoro mishya ku bicuruzwa biva mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari y’Amerika mu gihe iki gihugu gikomeje gukaza intambara y’ubucuruzi n’Ubushinwa.

Iyi misoro ireba ibicuruzwa bigera hafi ku bihumbi 6, iki kikaba ari cyo cyiciro kinini kurusha ibindi cy’imisoro Amerika ishyiriyeho Ubushinwa kugeza ubu.

Ibikapu byo gutwara mu ntoki, umuceri n’imyenda biri mu bizasoreshwa, ariko ibicuruzwa bimwe na bimwe nk’amasaha ahenze n’intebe ndende byari byitezwe gukorwaho n’iyi misoro byo byakuwe ku rutonde rw’ibicuruzwa birebwa n’iyi misoro.

Mbere, Ubushinwa bwari bwasezeranyije ko buzihimura kuri Amerika niramuka ishyizeho indi misoro.
Byitezwe ko iyi misoro itangira gusoreshwa guhera ku itariki ya 24 y’uku kwezi kwa cyenda, igatangira iri ku gipimo cya 10% igakomeza yongerwa kugera ku gipimo cya 25% guhera mu ntangiriro y’umwaka utaha mu gihe ibi bihugu byombi byaba bidashoboye kumvikana.

Perezida Donald Trump w’Amerika yavuze ko iyi misoro ijyanye n’ingamba z’Ubushinwa “zidashyira mu gaciro mu bucuruzi, zirimo amafaranga agenerwa amasosiyete ngo acururize ku giciro cyo hasi n’amategeko asaba ko amasosiyete y’amahanga mu nzego zimwe agira abafatanya-bikorwa bo mu Bushinwa.”
Bwana Trump yanaburiye Ubushinwa ko niburamuka bwihimuye, Amerika “ako kanya yahita ikomeza n’imisoro y’icyiciro cya gatatu” – bivuze ko ibindi bicuruzwa biva mu Bushinwa byashyirirwaho imisoro ifite agaciro ka miliyari 267 z’amadolari y’Amerika.

Mu gihe ibyo byaba bibaye – iyo misoro ifite agaciro ka miliyari 267 z’amadolari y’Amerika ikakwa – byaba bimeze nkaho bisobanuye ko ibicuruzwa byose Ubushinwa bwohereza muri Amerika bisoreshwa imisoro mishya.
Kuri uyu wa kabiri, amasoko y’imigabane mu Bushinwa yafunguye ari ku gipimo cyo hasi.

2018-09-19
Editorial

IZINDI NKURU

Ukurusha umugore akurusha urugo ; Mugabo menya ibiranga umugore mwiza

Ukurusha umugore akurusha urugo ; Mugabo menya ibiranga umugore mwiza

Editorial 19 Jan 2017
Perezida Kagame yasobanuye  ku mugaragaro ibyo abaminisitiri batatu baheruka kwegura bazize harimo Ruswa no kumubeshya ku myiteguro yo kurwanya Coronavirus

Perezida Kagame yasobanuye  ku mugaragaro ibyo abaminisitiri batatu baheruka kwegura bazize harimo Ruswa no kumubeshya ku myiteguro yo kurwanya Coronavirus

Editorial 16 Feb 2020
Canada : Kizito Musabyimana yabashije kwikiza ‘TRAUMA’ agenze urugendo rwa  KM 550 n’amaguru

Canada : Kizito Musabyimana yabashije kwikiza ‘TRAUMA’ agenze urugendo rwa KM 550 n’amaguru

Editorial 10 Nov 2016
Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Editorial 29 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Club Africain yageze mu Rwanda yahize gusezerera APR FC
IMIKINO

Club Africain yageze mu Rwanda yahize gusezerera APR FC

Editorial 26 Nov 2018
Sendanyoye John wari Umuyobozi w’ikinyamakuru Ubumwe  yashyinguwe
Mu Rwanda

Sendanyoye John wari Umuyobozi w’ikinyamakuru Ubumwe yashyinguwe

Editorial 28 Aug 2017
Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame
Amakuru

Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame

Editorial 03 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru