• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Andrew Muganwa yitabye Imana

Andrew Muganwa yitabye Imana

Editorial 22 Dec 2016 ITOHOZA

Muganwa Andrew wabaye umunyamakuru w’Umuseso nyuma akaza kujya mubikorwa bya politiki yitabye Imana ejo ku cyumweru tariki ya 18/12/2016, azize uburwayi yari amaranye iminsi, akaba yaguye iwabo i Rwamagana.

Andrew Muganwa ni umwe mubashinze ishyaka Green Party ndetse aribera Visi Perezida, yaje kwirukanwa muri iryo shyaka kubera amakimbirane yari hagati ye na Frank Habineza bapfa kwiyitirira iryo shyaka. yaje gufungwa kubera ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu azakurekurwa aribwo yatangiye gusa n’urwaye indwara idasobanutse nkuko bivugwa nabamwe munshuti ze barimo Casmiry Kayumba bakoranye.

Mugihe gishize Muganwa yahuye n’itangazamakuru aribwira ko nyirabayazana w’ibibazo bye bituruka kuri Rudasingwa Theogene wamugambaniye bigatuma ahura n’ibibazo bidashira akingira ikibaba mwishywa we Muyango Bosco none hashize imyaka 18. Muganwa akavuga ko agiye kugana inkiko Rudasingwa akaryozwa ibyo yakoze yitwaje ko ari Ambasaderi w’uRwanda muri Washington muri America.

Ikinyamakuru Umusingi cyakoranye na Muganwa , kivuga ko Muganwa Andrew yagihaye amakuru menshi n’agahinda kenshi n’uburwayi afite avuga ko byose bituruka ku bugambanyi bwa Rudasingwa Theogene ubu wahungiye muri America ari nacyo gihugu yabereye Ambasaderi w’uRwanda yakingiye ikibaba mwishywa we witwa Muyango Bosco nubu ukiba muri America kuko yari yasambanyije umwana w’umukobwa w’umuzungu ,iwabo w’umukobwa birabarakaza babibwira Ambasaderi w’uRwanda ariwe Rudasingwa maze Rudasingwa asanga ari mwene wabo ahimba amayeri yo kubyegeka kuri Muganwa Andrew baramufata bamwaka ibyangombwa bye n’amafaranga bamugarura mu Rwanda nk’umunyabyaha.

-159.png

Rudasingwa Theogene

Mushiki wa Rudasingwa witwa Mukabaranga Beatrice kuko icyo gihe yari SG muri MINEDUC ngo niwe wagize uruhare mukwambura Muganwa buruse ye yo yigiragaho.

Iyo buruse Muganwa yavuze ko yahise ihabwa umuhungu wa Rwigema Celestin wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda witwa Rwigema Jean Pierre.

Muganwa yavuze ko amaze kugera muri America Nyakwigendera Inyumba yagiye kumusura ndetse na Muligande Charles wari SG wa RPF ndetse na Rwigema Celestin bajyayo kumuganiriza bamusaba ko yataha ariko bakaba bari barahawe amakuru yibinyoma na Rudasingwa wari Ambasaderi.

Ubu Muganwa Andrew yari afite gahunda yo kurega Rudasingwa na mushiki we Mukabaranga n’umuyobozi wa La Roche William Kelly icyaha cyo kumushimuta ,kumuhesha izina ribi kubuyobozi kandi atari we wakoze icyaha ,kumwicara amahirwe ye yo gukomeza kwiga ndetse no kumwambura imitungo ye yari afite aho yararaga muri icyo kigo. none apfuye atabigezeho.

-5113.jpg

Nyakwigendera Muganwa Andrew

Twaje kumenya ko yari afite indwara ya Hepatite c kuko mbere y’uko yitaba Imana hari abagiye kumusura aho yari arwariye mu bitaro bya Kanombe, babitangarije Rushyashya.net.

2016-12-22
Editorial

IZINDI NKURU

Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Amerika

Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Amerika

Editorial 15 Jun 2017
Uwahoze ari depite Mbanda Jean Daniel mu nzira yo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repululika

Uwahoze ari depite Mbanda Jean Daniel mu nzira yo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repululika

Editorial 03 Apr 2017
Mu gatsiko kiyise « Amahoriwacu » ishyamba si ryeru

Mu gatsiko kiyise « Amahoriwacu » ishyamba si ryeru

Editorial 14 Sep 2016
Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze amadeni nawe ngo arashaka kuba Perezida w’uRwanda. Mbere yo kuba umukandida yabanje akaba umuntu muzima!

Didas Gasana wavuye mu Rwanda ahunze amadeni nawe ngo arashaka kuba Perezida w’uRwanda. Mbere yo kuba umukandida yabanje akaba umuntu muzima!

Editorial 24 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Koffi Olomide yagize icyo avuga kuri perezida w’u Rwanda Paul Kagame
IMIKINO

Koffi Olomide yagize icyo avuga kuri perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Editorial 31 Dec 2016
Rushyashya mu isura nshya
Mu Rwanda

Rushyashya mu isura nshya

Editorial 08 Nov 2017
Diaspora yariye karungu, amabanga yose y’abanzi b’u Rwanda kukarubanda, dore iby’inama ya Rusesebagina yabereye mu ibanga
HIRYA NO HINO

Diaspora yariye karungu, amabanga yose y’abanzi b’u Rwanda kukarubanda, dore iby’inama ya Rusesebagina yabereye mu ibanga

Editorial 01 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru