• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Andrew Mwenda na Muhoozi mu mugambi wo kwinjiza Museveni mu ntwari za Afurika mu buryo bwa magendu

Andrew Mwenda na Muhoozi mu mugambi wo kwinjiza Museveni mu ntwari za Afurika mu buryo bwa magendu

Editorial 25 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Amateka arimo arisubiramo mu gihugu cya Uganda, aho mu gihe Perezida Museveni yitegura kuzaha ubutegetsi umuhungu we, Muhoozi Kainerugaba mu 2026, ingufu zikomeje gushyirwa mu kugaragaza se, Yoweri Museveni nk’umwe  mu banyafurika bakunda Afurika babayeho. 

Ikinyamakuru The Independent cya Andrew Mwenda, muri iki cyumweru kikaba cyarasohoye inkuru igereranya Museveni na Nyerere, yerekana ibyo bahuriyeho, ibyo batandukaniye, ingengabitekerezo zabo n’ibindi bisa nk’ikinamico ryo gusetsa.

Hari uwakumva ibi ari ibisanzwe. Nyamara umuntu ahita yibuka ko mu cyumweru gishize Muhoozi Kainerugaba nawe yatangaje abinyujije kuri twitter ko se, Museveni ari umwe mu bantu bakunda Afurika babayeho, aho yakomeje agira ati: Muzehe Museveni nta gushidikanya ari mu Banyafurika batanu bambere. Kainerugaba yashyize se mu cyiciro kimwe naba Mandela, Kwame Nkrumah, na Samora Machel.

Abagize icyo bavuga kuri ibi, babajije impamvu Muhoozi yibagiwe kongeraho Idi Amin na Joseph Kony ku rutonde rwe, abandi bibaza impamvu yakuyemo John Garang, uyu Mwenda ubwe yigeze gutangaza mu nkuru ko yishwe na Museveni.

Ibyo Muhoozi na Mwenda batangaje mu ntera y’icyumweru kimwe ngo ni ibigaragaza ko byateguwe ariko nta kintu umuntu utekereza yasanga muri uku kugereranya, usibye kuvuguruzanya hagati ya Museveni na Nyerere.

Inkuru ya The Independent igaragaza ko Nyerere atabaye icyitegererezo muri Tanzania gusa ahubwo ari no mu bice byinshi byo muri Afurika aho avugwa mu ntwari zaharaniye ubwigenge  nka ba Nkrumah, Amilcar Cabral na Samora Machel, ariko ikigamijwe ngo ni ukugerageza kwinjiza Museveni mu mwanya adakwiye kubarizwamo.

Inkuru ya mwenda ikaba igamije gukoresha izina rya Nyerere, nk’umuntu w’icyitegererezo muri Afurika, mu buryo budakwiye, nk’ikiraro cyamwinjiza bitamugoye mu ntwari za Afurika.

Ikiruseho nk’uko tubikesha Virungapost, Museveni bagera ho bashaka kumushyira hejuru ya Nyerere bavuga ko hari ibyo Nyerere yagiye atuzuza ariko Museveni yari yiteguye kubikora. Niba Nyerere ari umukandida ku butagatifu ubwo Museveni yaba ateganya no kurenga ubutagatifu mu yandi magambo.

Umwe mu bacurabwenge ba NRM, Prof. Tarsis Kabwegere agerageza gusobanura impamvu Museveni arenze Nyerere avuga ko we yubatse ariko Museveni yarazwe igihugu cyari cyananiranye.

Arongera agasa nk’uwivuguruza agira ati: “Nyerere yarwanyije kandi atsinda ubukoloni sinka Museveni warazwe igihugu cyananiwe birenze no kuba gikolonijwe.”

Museveni akaba agaragazwa nk’aho aruta Nyerere kuko ari we wari ufite ikibazo gikomeye cyo guhangana n’ubukungu bwari bwaraguye.

Bakomeza igereranya berekana ko Museveni kimwe na Nyerere, yizera Leta imwe ya Afurika y’Iburasirazuba ishyize hamwe ikomeye, ariko bakandika bibagiwe ko ari nawe mbogamizi ikomeye yo kwishyira hamwe kw’ibihugu byo mu karere.

Ngo niba Museveni yariyemeje kuzamura akarere n’abagatuye, abanyarwanda benshi bagiye bagaruka mu gihugu barakorewe iyicarubozo, baravunwe imbavu, cyangwa barashyinguye ababo bashobora gutanga ubuhamya bwo kuzamurwa bahawe na Museveni.

Museveni yari muri Tanzania mu 1960 ubwo Nyerere yigishaga Ujaama cyangwa kubana nk’umuryango. Ariko ugereranyije n’inkuru ya The Independent, Museveni ashobora kuba yarumvise kubana nk’umuryango bisobanuye ko leta ibereyeho gukorera umuryango we.

Mu 2015, umunyamakuru wo muri Kenya, Jeff Koinange yabajije Museveni niba ajya abyuka rimwe na rimwe akumva hari ibyo akora (wenda bitari byiza) bikwiye guhinduka, maze nk’uko Obote yigeze kuvuga ko Museveni ari umubeshyi ruharwa uvuga ukuri ari impanuka, yasubije Koinange ati: “Ntacyo bivuze kuko ndikorera. Nta muntu nkorera. Ndi gukorera abuzukuru banjye n’abana banjye.” Hakibazwa niba umuntu uvuga nk’ibi ari wa munyafurika ukunda Afurika bavuga.

Museveni yakagombye kuba mu rwego rumwe na ba Mobutu aho kuba mu rwego rwa Nyerere. 

2019-10-25
Editorial

IZINDI NKURU

Ese ni iki gituma umuryango wa Karegeya wiriza kandi wari waramuciye

Ese ni iki gituma umuryango wa Karegeya wiriza kandi wari waramuciye

Editorial 27 Jan 2016
Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

Editorial 11 Aug 2017
Kinyinya : Abagore babiri bikekwa ko bicuruzaga [ Indaya ] basanzwe  munzu  zabo bishwe

Kinyinya : Abagore babiri bikekwa ko bicuruzaga [ Indaya ] basanzwe munzu zabo bishwe

Editorial 15 May 2017
Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Ibikorwaremezo, Guteza imbere umukino n’impano, ishoramari ryagutse ku gihugu – inyungu ku Rwanda mu kwakira BAL

Editorial 24 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP  Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak
Uncategorized

Amafoto – Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak

Editorial 02 Mar 2024
Perezida  KIM JONG UN amaze kumena amaraso y’abantu benshi
ITOHOZA

Perezida KIM JONG UN amaze kumena amaraso y’abantu benshi

Editorial 31 Dec 2016
Komiseri wa Polisi Munyambo yatangiye imirimo yo kuyobora Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo
Mu Rwanda

Komiseri wa Polisi Munyambo yatangiye imirimo yo kuyobora Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo

Editorial 04 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru