Ejo kuwa mbere tariki 23 Ukwakira 2017, wari umunsi udasanzwe mu muryango wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kuko ari isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko kuri Paul Kagame washakanye na Jeannette Kagame.
Mu butumwa bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu abanyarwanda n’abanyamahanga bifuriza Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko harimo n’ubutumwa bw’abo mu muryango we ; Umufasha we, Jeannette Kagame na Ange Ingabire Kagame wahamije ko aterwa ishema no kwitwa izina rya Se, Kagame.
Kuri uyu wa mbere 23 Ukwakira 2017 Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 60. Madamu Jeannette Kagame umufasha we bafitanye abana bane yamwifurije isabukuru nziza yongera kugaragaza ko ari umugabo ukunda umuryango we.
Kuva mu ijoro ryo kuwa mbere kugeza mangingo aya ,abantu batandukanye bakomeje kwifuriza Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko,barashima kandi ibyiza yagejeje ku banyarwanda birimo gahunda zitandukanye zahinduye ubuzima bwa benshi.
Muri aba harimo abo mu muryango we harimo, ubuheta bwe Ange Kagame wagaragaje ko aterwa ishema no kwitwa umwana we by’umwihariko akitwa izina rye.
Ange akaba ari nawe mukobwa rukumbi uba muri uyu muryango w’abana bane wavukiye i Burussels mu Bubiligi tariki 8 Nzeri 1993.
Ange, yagize ati “Ku muntu w’ingirakamaro cyane mu buzima bwanjye, Isabukuru nziza y’imyaka 60 Papa ! Ni iby’agaciro kadasanzwe kwitwa izina ryawe.”
Jeannette Kagame ntiyahishe amarangamutima ye, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yanditse ku rubuga rwa Twitter maze avuga ko, Perezida Kagame ari umugabo ugira urukundo kandi wita ku muryango we.
Jeannette Nyiramongi wavutse tariki 10 Kanama 1962 nyuma y’igihe gito cyane u Rwanda rubonye ubwigenge rukava mu maboko y’abakiloni b’ababiligi,ati “Nifurije isabukuru nziza y’amavuko umugabo wanjye. Mwarakoze kuba umubyeyi mwiza, wuje urukundo, wita ku muryango ndetse ukaba n’umufasha mwiza mu buzima bwacu bwose.”
Tariki 10 Kamena 1989, nibwo Paul Kagame yashakanye na Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n’umuryango we. Ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.