• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya

APR FC iri mu makipe 10 yemeje kuzakina CECAFA Kagame Cup 2021 izaba muri Kanama muri Tanzaniya

Editorial 23 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) yemeje ko irushanwa rya CECAFA Kagame 2021 rizaba guhera ku italiki ya 1 kugeza ku ya 15 Kanama i Dar es Salaam muri Tanzaniya rikazitabirwa n’amakipe 10 arimo APR FC yo mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe n’abategura iri rushanwa ryitiriwe umukuru w’igihugu cy’u Rwanda , Paul Kagame, iri rushanwa rizabera mu gihugu cya Tanzaniya, iki gihugu kazaba gihagarariwe n’amakipe abiri ariyo Young SC na AZAM FC.

Umuyobozi mukuru wa CECAFA, Auka Gecheo yavuze ko iri rushanwa rizafasha amakipe yo muri aka gace kwitegura amarushanwa Nyafurika ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Auka aganira n’urubuga rwa CECAFA, yagize ati “Iri rushanwa rizafasha amakipe yacu yo mu karere kwitegura amarushanwa ya CAF azatangira muri Nzeri”.

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho gutangaza ko kugirango iri rushanwa rikomere kuri iyi ncuro batumiye ikipe yo muri Malawi ya Big Bullets FC.

Ku rundi ruhande ikipe ya Simba SC yageze muri kimwe cya kane cy’imikino ya CAF Champions League umwaka ushize w’imikino yo ntabwo izitabira iri rushanwa rizabera mu gihugu cya Tanzaniya.

KCCA FC yo mu gihugu cya Uganda niyo iheruka kwegukana igikombe cya 2019 kuko yatsinze ikipe ya Azam FC nayo izitabira iki gikombe kitabaye umwaka wa 2020 bitewe n’uko icyorezo cya Koronavirusi cyari gikomeje gukaza umurego.

Ikipe y’ingabo z’igihugu z’u Rwanda ya APR FC igiye kwitabira iri rushanwa iheruka kwegukana mu mwaka wa 2010 ndetse ikaba yaratwaye iki gikombe incuro eshatu (2004, 2007, 2010), ubwo iyi kipe iheruka gukina CECAFA Kagame Cup muri 2019 yagarukiye muri ¼ isezerewe na AS Maniema yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Biteganyijwe ko tombola y’uko amakipe azahura muri iri rushanwa rizabera mu mujyi wa i Dar es Salaam izaba ku italiki ya 27 Nyakanga 2021.

CECAFA Kagame Cup ni irushanwa rihuza amakipe 12 yo mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’iyo hagati, ni irushanwa ryitiriwe Perezida Kagame kuko guhera muri 2002 atanga inkunga y’ibihumbi 60 by’amadorali y’Amerika agabanywa amakipe atatu ya mbere.

Urutonde rw’amakipe yemeye ko azitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2021 ni Young SC, Azam FC (Tanzaniya), Altabara FC (Sudani y’Epfo), Le Messager Ngozi FC (Burundi), APR (Rwanda), Express FC, KCCA FC (Uganda), Tusker FC (Kenya) ), KMKM SC (Zanzibar) na Big Bullets FC (Malawi).

2021-07-23
Editorial

IZINDI NKURU

Etoile de l’Est n’Amagaju FC zazamutse mu kiciro cya mbere cy’umwaka w’imikino wa 2023-2024

Etoile de l’Est n’Amagaju FC zazamutse mu kiciro cya mbere cy’umwaka w’imikino wa 2023-2024

Editorial 20 May 2023
Minisitiri Busingye yatashye ku mugaragaro icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba

Minisitiri Busingye yatashye ku mugaragaro icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba

Editorial 14 Oct 2016
Banamwana Camarade yagizwe Umutoza Mukuru wa Bugesera FC mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino wa 2024/25 urangiye

Banamwana Camarade yagizwe Umutoza Mukuru wa Bugesera FC mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino wa 2024/25 urangiye

Editorial 23 Apr 2025
Uko u Rwanda rwahishuye  Umugambi  w’Ubugambanyi rukikura  mu Rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu  [ Yavuguruwe ]

Uko u Rwanda rwahishuye Umugambi w’Ubugambanyi rukikura mu Rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu [ Yavuguruwe ]

Editorial 11 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gicumbi: Bane bafatiwe mu mukwabu wa Polisi bari mu bikorwa by’ubujura n’ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Gicumbi: Bane bafatiwe mu mukwabu wa Polisi bari mu bikorwa by’ubujura n’ibiyobyabwenge

Editorial 10 Dec 2016
Ntacyo u Burundi buzungukira  mu gukomanyiriza u Rwanda
Mu Rwanda

Ntacyo u Burundi buzungukira mu gukomanyiriza u Rwanda

Editorial 09 Aug 2016
Zambia: Leta iraha icyizere impunzi z’Abanyarwanda cyo kuziha ubwenegihugu
POLITIKI

Zambia: Leta iraha icyizere impunzi z’Abanyarwanda cyo kuziha ubwenegihugu

Editorial 07 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru