• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»APR FC na Police FC zatangiye zitsindwa mu mikino y’Inkera y’Abahizi, Azam na AS Kigali zatangiye neza

APR FC na Police FC zatangiye zitsindwa mu mikino y’Inkera y’Abahizi, Azam na AS Kigali zatangiye neza

Editorial 20 Aug 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025 kuri Kigali Pelé Stadium, hatangiye irushanwa rya gicuti ryateguwe na APR FC ryiswe Inkera y’Abahizi.

Ni irushanwa rigamije gufasha amakipe yaryitabiriye gutegura umwaka utaha w’imikino, ariko APR FC, Police FC, AS Kigali zo mu Rwanda ndetde na Azam FC yo muri Tanzania.

Umukino wa mbere wahuje Police FC n’ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania, watangiye ku isaha ya Saa kumi watangiye neza ku ruhande rw’ikipe ya Police kuko ku munota wa 20 Police FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Kwitonda Alain ‘Bacca’’z

Ni igitego yatsinze ku mupira yahawe na Ani Elijah wanyuze muri ba Myugariro ba AZam batari bahagaze neza, abo ni Yoro Diaby na Fuentes Mendoza.

Azam FC, itozwa n’umutoza Florent Ibenge, yahise yagerageje guhindura uburyo bw’imikinire ndetse ku munota wa 37, Tepsi Evence atsinda igitego cyo kwishyura nyuma yo gucenga ba myugariro ba Police FC.

Muri uyu mukino wabaye hatari abafana benshi cyane, Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

Mu gice cya kabiri cy’umukino ntampinduka nyinshi zabayemo kugeza ubwo amakipe yasoje uyu mukino ari igitego kimwe kuri kimwe.

Ibi byatumye hitabazwa Penaliti kugira ngo haboneke ikipe yegukana amanota atatu, aya manota akaba yegukanywe na Azam nyuma yo gutsinda kuri Penaliti 4-3.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho undi wari utegerejwe cyane, aho APR FC, ari nayo yateguye irushanwa, yakinnye na AS Kigali.

AS Kigali niyo yatangiye neza, ikinira mu kibuga hagati neza ndetse ku munota wa 7 ibona penaliti nyuma y’uko Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ agonganye n’umunyezamu Ruhamyankiko Yvan.

Rutahizamu uherutse kongera amasezerano muri AS Kigali avuye muri Rayon Sport, Rudasingwa Prince niwe wateye iyo penaliti, ayitsinda neza bityo iba iyoboye uwo mukino.

APR FC yagowe n’igice cya mbere cy’umukino, yabikosoye mu gice cya kabiri kuko umutoza Taleb yari yahinduye iyi kipe.

Mu gice cya Kabiri iyi kipe yinjijemo abasanzwe bakina ari ikipe ga mbere,

Byatanze umusaruro ku munota wa 61 ubwo rutahizamu Mamadou Sy yatsindaga igitego cyo kwishyura ku mupira yahawe na Omborenga Fitina.

Iminota 90 y’umukino yarangiye ari igitego kimwe kuri kimwe bityo aya makipe nayo ahya muri Penaliti, aha nijo AS Kigali yegukanye intsinzi kuri penaliti 5-4.

Imikino y’Inkera y’Abahizi irakomeza ku uyu wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025, aho Azam FC izakina na AS Kigali ku isaha ya Saa kumi nahi ku i saa moya APR FC izahura na Police FC.

2025-08-20
Editorial

IZINDI NKURU

Inkorabusa 50 zishyize hamwe ngo zikande u Rwanda zisanga rudakandika

Inkorabusa 50 zishyize hamwe ngo zikande u Rwanda zisanga rudakandika

Editorial 31 May 2024
Arsenal ntiyabashije kwigahagararaho imbere ya bakunzi bayo

Arsenal ntiyabashije kwigahagararaho imbere ya bakunzi bayo

Editorial 24 Feb 2016
Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Editorial 09 Sep 2024
Abana 10 b’abanyarwanda batoranyijwe muri Bayern Academy bagiye mu Budage guhatana n’abandi bavuye mu bihugu 7

Abana 10 b’abanyarwanda batoranyijwe muri Bayern Academy bagiye mu Budage guhatana n’abandi bavuye mu bihugu 7

Editorial 17 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kamili Athanase umenyerewe kuri Radio Rwanda yagizwe Meya w’agateganyo wa Gicumbi
Mu Rwanda

Kamili Athanase umenyerewe kuri Radio Rwanda yagizwe Meya w’agateganyo wa Gicumbi

Editorial 01 Jun 2018
Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga
Amakuru

Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Editorial 16 Dec 2022
Urukiko rutegetse ko Laforge na Abega bahoze muri FDLR baburana bafunze
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rutegetse ko Laforge na Abega bahoze muri FDLR baburana bafunze

Editorial 11 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru