• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»APR FC yanganyije na Police FC, Kiyovu Sports irara ku ntebe y’icyubahiro

APR FC yanganyije na Police FC, Kiyovu Sports irara ku ntebe y’icyubahiro

Editorial 22 Nov 2017 IMIKINO

Umukino wahuzaga APR FC na Police FC warangiye amakipe yombi anganya 0-0 biha amahirwe Kiyovu Sports yatsinze Sunrise 1-0 yo gufata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2017, Shampiyona yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa Karindwi. APR FC yagiye mu kibuga iri ku mwanya wa mbere yashakaga gushimangira yagowe no kubona amanota atatu imbere ya Police FC itozwa na Seninga Innocent ndetse birangira amakipe anganyije 0-0.

Umukino wahuje impande zombi waranzwe no gucungana cyane ndetse uburyo bwabonetse nta cyo bwatanze kuko abanyezamu bose babaye ibamba.

Mu gice cya mbere cy’umukino, abakinnyi ba APR FC bageragezaga guhanahana umupira ariko amahirwe babonye imbere y’izamu Hakizimana Muhadjili ntabwo yashoboye kuyabyaza umusaruro imbere y’umunyezamu Nzarora Marcel.

Police FC na yo yanyuzagamo igasatira izamu rya APR FC ariko Kimenyi Yves umaze kwigaragaza nk’umunyezamu mwiza agahagarara bwuma imbere ya ba rutahizamu ba Police FC barimo Mico Justin, Mushimiyimana Mohammed na Biramahire Christophe bahererekanyaga umupira neza bashaka kunyeganyeza inshundura ze.

Umusifuzi Uwikunda Samuel wari uyoboye umukino yahushye mu ifirimbi nyuma y’iminota 45 y’igice cya mbere, amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Amakipe yombi yavuye mu kiruhuko asa n’agerageza gusatirana gusa nta cyo byatanze.

Mu gice cya kabiri, Umutoza Jimmy Mulisa yakoze impinduka akuramo Twizerimana Onesme utagize byinshi agaragaza kuri uyu munsi yinjiza Twizeyimana Martin Fabrice ariko na we utagize icyo ahindura.

Kiyovu Sports yakinaga na Sunrise FC yayitsinze igitego kimwe cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ku munota wa 18 w’igice cya mbere, ihita ifata umwanya wa mbere aho ifite amanota 15 imbere ya APR FC ifite 14.

Imikino y’umunsi wa karindwi wa Shampiyona

Ku wa Gatatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2017:
-  Kiyovu Sports 1-0 Sunrise
-  Miloplast 2-2 Mukura VS
-  Marines 1-4 AS Kigali

Ku wa Kane, tariki ya 23 Ugushyingo 2017
-  Etincelles FC vs Musanze FC (Umuganda Stadium, 15:30)

Ku wa Kabiri, tariki ya 21 Ugushyingo 2017:

-  Umukino wagombaga guhuza Amagaju na Rayon Sports warasubitswe.
-  Espoir FC 0-0 Bugesera FC


2017-11-22
Editorial

IZINDI NKURU

U Bufaransa bwegukanye Igikombe cy’Isi cya kabiri nyuma y’imyaka 20

U Bufaransa bwegukanye Igikombe cy’Isi cya kabiri nyuma y’imyaka 20

Editorial 16 Jul 2018
Kuri uyu wa gatandatu mu mukino wa gishuti, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu SC.

Kuri uyu wa gatandatu mu mukino wa gishuti, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu SC.

Editorial 04 Jun 2021
Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana

Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana

Editorial 14 Mar 2016
Rayon Sports yatakarije amanota i Huye isigara inyuma mu kurwanira igikombe

Rayon Sports yatakarije amanota i Huye isigara inyuma mu kurwanira igikombe

Editorial 10 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo
Amakuru

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Editorial 09 Nov 2024
Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Editorial 14 Nov 2017
Uko Venuste Nshimiyimana wa BBC, Yasabye Habyarimana Gukwiza Interahamwe na CDR mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uko Venuste Nshimiyimana wa BBC, Yasabye Habyarimana Gukwiza Interahamwe na CDR mu Rwanda

Editorial 02 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru