• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Arusha : Rujugiro araburana imitungo yahuguje abanyarwanda bavuye i Burundi

Arusha : Rujugiro araburana imitungo yahuguje abanyarwanda bavuye i Burundi

Editorial 11 Sep 2016 ITOHOZA

Umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro, akomeje kugundagurana na Leta y’u Rwanda bapfa imitungo yahuguje abacuruzi b’ abanyarwanda batahutse bava i Burundi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2016, Urugereko rwa mbere rw’Urukiko rwa Afurika y’Uburasirazuba rukorera Arusha muri Tanzania, rwatangiye kumva ibirego by’uyu munyemari uvuga ko Leta y’u Rwanda yafatiriye imitungo ye mu buryo butemewe n’amategeko.

Uko ikibazo giteye

Nyuma gato ya 1994, abacuruzi b’abanyarwanda batahutse bava i Burundi bishyize hamwe mukiswe UTC, basaba ikibanza umujyi wa Kigali, icyo kibanza cyahoze ari icya Minisiteri y’umubuzima ( Minisante ) giherereye ruguru gato ya Rond Point yo mu mujyi, kikaba cyarimo utuzu duciriritse twakorerwagamo n’abakozi ba Minisante bashinzwe impapuro z’ububiko.

-4005.jpg

UTC

Rujugiro, nkumwe mu bacuruzi bakomeye bavuye i Burundi wari no mubavuga rikijyana, akaba numwe mubari bagize NEC ya RPF,niwe wari ukuriye uwo mushinga wari ugamije kubaka inzu y’ubucuruzi y’abanyarwanda bavuye i burundi.

Icyo kibanza baje kugihabwa bakora umushinga habaho no gukusanya imigabane, uwaduhaye aya makuru avuga ko umugabane umwe wanganaga na 2.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ayo mafaranga amaze kuboneka no kujya kuri compte ya UTC, habayeho amanama menshi agamije kunonosora uwo mushinga.

Nyuma abo banyamigabane baje guterwa ubwoba, babwirwa na Rujugiro ko bafite 80%, ko 20% asigaye ari uyu mushoramari atifuza kubabwira uwo ariwe « ngo ntiba mubaze uwariwe kuko ari ibanga », ibyo byaje gutera urwikekwe mu bacuruzi b’i Burundi bari bamaze gutanga amafaranga yabo ndetse bamwe batangira no gusaba ko basubizwa imigabane yabo bakigendera.

-4006.jpg

Rujugiro Ayabatwa Tribert

Uko basabaga imigabane yabo niko Rujugiro, yarushagaho kubatera ubwoba cyane, ababwira ko badakunzwe muri FPR, ndetse atangira no gusiza ikibanza, atababwiye , uko bakomezaga kumubaza uko ibintu bimeze niko yarushagaho kubatera ubwoba.

Umwe muri abo bacuruzi waduhaye aya makuru avuga ko bageze aho bakuramo akabo karenge, ngo hari bamwe Rujugiro yasubije imigabane yabo, abandi baviramo aho nanubu baracyaririra mu myotsi.

Uretse iyi nyubako y’ubucuruzi Rujugiro yahuguje bagenzi be, avuga ko ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari, ni ukuvuga asaga 16.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, Rujugiro ashaka ko yanasubizwa indi mitungo irimo inyubako iri i Gikondo mu karere ka Kicukiro nayo yagiye abona muri bene ayo manya, amwe muri ayo mazu n’ibibanza akaba yarasize abigurishije.

Ndetse n’imigabane ye iri mu ruganda rw’icyayi ruri mu Majyepfo y’igihugu bivugwa ko nayo ifite bene ibyo bibazo.

Amakuru ariko ava muri Tanzania – Arusha avuga ko Urukiko rugomba kubanza rukongera gusuzuma niba ikirego gifite ishingiro hatitawe ku myanzuro n’ibindi byakozwe n’urukiko rwari rwabanje gukurikirana iki kibazo nk’uko byemejwe na Me Aloys Mutabingwa, umunyamategeko wo mu mujyi wa Kigali akaba yaranahoze ari umunyamabanga wungirije w’urukiko rwa Afurika y’Uburasirazuba.

-4008.jpg

Me Aloys Mutabingwa

Ikinyamakuru The East African kivuga ko hari itsinda ry’abanyamategeko bahagarariye Leta y’u Rwanda muri uru rubanza nk’uko byemezwa na Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda.

-4007.jpg

Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera

Busingye kandi avuga ko ibyo Leta y’u Rwanda yakoze byari bikwiye kandi bikurikije amategeko, kuko byakozwe mu rwego rwo gucunga neza iyi mitungo ngo itangirika.
Avuga ko Komisiyo ibishinzwe irimo gucunga iyi mitungo, n’ubwo Rujugiro we avuga ko imitungo ye yafatiriwe na Leta mu buryo budakurikije amategeko.

Rujugiro wagiye ashinjwa ibyaha birimo umugambi wo guhungabanya umudendezo w’igihugu ndetse akaza guhungira muri Afurika y’Epfo.

Umwanditsi wacu

2016-09-11
Editorial

IZINDI NKURU

Rudasingwa Theogene yongeye kuremba bikomeye

Rudasingwa Theogene yongeye kuremba bikomeye

Editorial 07 Jun 2016
Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Editorial 29 Mar 2021
Urunturuntu ku rupfu rw’Umupolisi Mukuru muri Uganda, AIGP Kaweesi

Urunturuntu ku rupfu rw’Umupolisi Mukuru muri Uganda, AIGP Kaweesi

Editorial 09 Nov 2017
Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside

Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside

Editorial 18 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aho gusubiza impamvu bakorana na FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abanyekongo barahunga ibibazo byabo bwite bakabigereka ku Rwanda.
Amakuru

Aho gusubiza impamvu bakorana na FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abanyekongo barahunga ibibazo byabo bwite bakabigereka ku Rwanda.

Editorial 27 May 2022
Mateso Jean De Dieu watoje ikipe ya AS Kigali ari ku rutonde rw’abatoza bifuzwa na Mukura VS irimo gutozwa na Nshimiyimana Canisius.
Amakuru

Mateso Jean De Dieu watoje ikipe ya AS Kigali ari ku rutonde rw’abatoza bifuzwa na Mukura VS irimo gutozwa na Nshimiyimana Canisius.

Editorial 03 Mar 2021
Patrick Mazimhaka yasezeweho mu cyubahiro
INKURU NYAMUKURU

Patrick Mazimhaka yasezeweho mu cyubahiro

Editorial 30 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru