Umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro, akomeje kugundagurana na Leta y’u Rwanda bapfa imitungo yahuguje abacuruzi b’ abanyarwanda batahutse bava i Burundi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2016, Urugereko rwa mbere rw’Urukiko rwa Afurika y’Uburasirazuba rukorera Arusha muri Tanzania, rwatangiye kumva ibirego by’uyu munyemari uvuga ko Leta y’u Rwanda yafatiriye imitungo ye mu buryo butemewe n’amategeko.
Uko ikibazo giteye
Nyuma gato ya 1994, abacuruzi b’abanyarwanda batahutse bava i Burundi bishyize hamwe mukiswe UTC, basaba ikibanza umujyi wa Kigali, icyo kibanza cyahoze ari icya Minisiteri y’umubuzima ( Minisante ) giherereye ruguru gato ya Rond Point yo mu mujyi, kikaba cyarimo utuzu duciriritse twakorerwagamo n’abakozi ba Minisante bashinzwe impapuro z’ububiko.
UTC
Rujugiro, nkumwe mu bacuruzi bakomeye bavuye i Burundi wari no mubavuga rikijyana, akaba numwe mubari bagize NEC ya RPF,niwe wari ukuriye uwo mushinga wari ugamije kubaka inzu y’ubucuruzi y’abanyarwanda bavuye i burundi.
Icyo kibanza baje kugihabwa bakora umushinga habaho no gukusanya imigabane, uwaduhaye aya makuru avuga ko umugabane umwe wanganaga na 2.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ayo mafaranga amaze kuboneka no kujya kuri compte ya UTC, habayeho amanama menshi agamije kunonosora uwo mushinga.
Nyuma abo banyamigabane baje guterwa ubwoba, babwirwa na Rujugiro ko bafite 80%, ko 20% asigaye ari uyu mushoramari atifuza kubabwira uwo ariwe « ngo ntiba mubaze uwariwe kuko ari ibanga », ibyo byaje gutera urwikekwe mu bacuruzi b’i Burundi bari bamaze gutanga amafaranga yabo ndetse bamwe batangira no gusaba ko basubizwa imigabane yabo bakigendera.
Rujugiro Ayabatwa Tribert
Uko basabaga imigabane yabo niko Rujugiro, yarushagaho kubatera ubwoba cyane, ababwira ko badakunzwe muri FPR, ndetse atangira no gusiza ikibanza, atababwiye , uko bakomezaga kumubaza uko ibintu bimeze niko yarushagaho kubatera ubwoba.
Umwe muri abo bacuruzi waduhaye aya makuru avuga ko bageze aho bakuramo akabo karenge, ngo hari bamwe Rujugiro yasubije imigabane yabo, abandi baviramo aho nanubu baracyaririra mu myotsi.
Uretse iyi nyubako y’ubucuruzi Rujugiro yahuguje bagenzi be, avuga ko ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari, ni ukuvuga asaga 16.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, Rujugiro ashaka ko yanasubizwa indi mitungo irimo inyubako iri i Gikondo mu karere ka Kicukiro nayo yagiye abona muri bene ayo manya, amwe muri ayo mazu n’ibibanza akaba yarasize abigurishije.
Ndetse n’imigabane ye iri mu ruganda rw’icyayi ruri mu Majyepfo y’igihugu bivugwa ko nayo ifite bene ibyo bibazo.
Amakuru ariko ava muri Tanzania – Arusha avuga ko Urukiko rugomba kubanza rukongera gusuzuma niba ikirego gifite ishingiro hatitawe ku myanzuro n’ibindi byakozwe n’urukiko rwari rwabanje gukurikirana iki kibazo nk’uko byemejwe na Me Aloys Mutabingwa, umunyamategeko wo mu mujyi wa Kigali akaba yaranahoze ari umunyamabanga wungirije w’urukiko rwa Afurika y’Uburasirazuba.
Me Aloys Mutabingwa
Ikinyamakuru The East African kivuga ko hari itsinda ry’abanyamategeko bahagarariye Leta y’u Rwanda muri uru rubanza nk’uko byemezwa na Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda.
Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera
Busingye kandi avuga ko ibyo Leta y’u Rwanda yakoze byari bikwiye kandi bikurikije amategeko, kuko byakozwe mu rwego rwo gucunga neza iyi mitungo ngo itangirika.
Avuga ko Komisiyo ibishinzwe irimo gucunga iyi mitungo, n’ubwo Rujugiro we avuga ko imitungo ye yafatiriwe na Leta mu buryo budakurikije amategeko.
Rujugiro wagiye ashinjwa ibyaha birimo umugambi wo guhungabanya umudendezo w’igihugu ndetse akaza guhungira muri Afurika y’Epfo.
Umwanditsi wacu