Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda no mu Rwanda birimo Bwiza, byatangaje ko umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Col. (Rtd) Dr. Warren Kizza Besigye Kifefe yaciye amarenga ko ashobora kuzahatana ku nshuro ya gatanu mu matora ya perezida ategerejwe mu mwaka wa 2021.
Kizza Besigye wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ’ Forum for Democratic Change’ (FDC) yahanganye na Perezida Museveni w’Ishyaka, National Resistance Movement (NRM) muri manda enye zishize gusa ntibimuhire, mu cyakunze gukarukwaho ko amatora yibwe.
Mu ijambo rye ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 15 y’ishyaka FDC ku kibuga cya Namboole, Besigye yavuze ko atari yava mu rugendo rwa politiki kuko icyo agamije cyo kubohora Uganda na we ubwe atarakigeraho nk’uko Daily Monitor ibitangaza.
Besigye ati ” Si mwebwe ndwanira. Ndarwana ngo nanjye mbohoke. Abambwira ngo ningende kuko maze igihe muri uru rugamba, nababwira ko ntagenda ntarabohora Uganda, Ndacyahanganye. Singamije kuba umuyobozi, ahubwo kuba mu gihugu aho nzajya ngenda nidegembya. Nziko umunsi umwe ibi nzabigeraho umunsi umwe.”
Besigye avuga ko agamije kubohora inzego z’ubutegtsi za Uganda,abona zikorera Leta aho gukorera Abanya-Uganda.
Asubiza abanenga FDC bavuga ko ntacyo yakoze, Besigye yavuze ko kuba hari ibintu bimwe na bimwe byagiye bihinduka muri Uganda, ari uruhare rw’iri shyaka.
Avuga ko bashyize ku karubanda ruswa, politiki mbi n’akazu kari muri Leta ya Uganda.
Ati ” Abanya-Uganda bamwe bavuga ko FDC ntacyo yakoze ariko bibagirwa ko na duke turi gukorwa muri iki gihugu byatewe n’umuhate wacu. Dufite byinshi twakwishimira muri iyi myaka 15 y’urugamba.”
Dr. Besigye yagarutse kuri iyi ngingo nyuma y’aho bandi batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine bamusabye ko yazareka guhangana na Perezida Museveni wamaze gutangwa n’ishyaka riri ku butegetsi (NRM) ko ari we uzarihagararira mu matora yo mu 2021.
Abakurikiranira hafi politiki ya Uganda bavuga ko amagambo ya Besigye yerekana ko aziyamamaza mu matora ya 2021 cyane ko FDC itaratangaza uzayihagararira mu matora.
Kugeza ubu Besigye ni umwe mu bantu bahanganye na Museveni ku buryo bufatika. Mu matora ya 2016, bivugwa ko Besigye yari yatsinze ariko ngo amajwi aribwa.
Ni ibirego NRM yahakanye yivuye inyuma. N’ubwo ari uko bimeze, uyu warwanye urugamba rwo kubohora Uganda ari umuganga bwite wa Museveni, aracyari umugabo wakangaranya NRM mu maso ya benshi.