• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Avuga ko bashyize ku karubanda ruswa, politiki mbi n’akazu kari muri Leta ya Uganda.

Avuga ko bashyize ku karubanda ruswa, politiki mbi n’akazu kari muri Leta ya Uganda.

Editorial 18 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU

Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda no mu Rwanda birimo Bwiza, byatangaje ko umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Col. (Rtd) Dr. Warren Kizza Besigye Kifefe yaciye amarenga ko ashobora kuzahatana ku nshuro ya gatanu mu matora ya perezida ategerejwe mu mwaka wa 2021.

Kizza Besigye wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ’ Forum for Democratic Change’ (FDC) yahanganye na Perezida Museveni w’Ishyaka, National Resistance Movement (NRM) muri manda enye zishize gusa ntibimuhire, mu cyakunze gukarukwaho ko amatora yibwe.

Mu ijambo rye ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 15 y’ishyaka FDC ku kibuga cya Namboole, Besigye yavuze ko atari yava mu rugendo rwa politiki kuko icyo agamije cyo kubohora Uganda na we ubwe atarakigeraho nk’uko Daily Monitor ibitangaza.

Besigye ati ” Si mwebwe ndwanira. Ndarwana ngo nanjye mbohoke. Abambwira ngo ningende kuko maze igihe muri uru rugamba, nababwira ko ntagenda ntarabohora Uganda, Ndacyahanganye. Singamije kuba umuyobozi, ahubwo kuba mu gihugu aho nzajya ngenda nidegembya. Nziko umunsi umwe ibi nzabigeraho umunsi umwe.”

Besigye avuga ko agamije kubohora inzego z’ubutegtsi za Uganda,abona zikorera Leta aho gukorera Abanya-Uganda.

Asubiza abanenga FDC bavuga ko ntacyo yakoze, Besigye yavuze ko kuba hari ibintu bimwe na bimwe byagiye bihinduka muri Uganda, ari uruhare rw’iri shyaka.

Avuga ko bashyize ku karubanda ruswa, politiki mbi n’akazu kari muri Leta ya Uganda.

Ati ” Abanya-Uganda bamwe bavuga ko FDC ntacyo yakoze ariko bibagirwa ko na duke turi gukorwa muri iki gihugu byatewe n’umuhate wacu. Dufite byinshi twakwishimira muri iyi myaka 15 y’urugamba.”

Dr. Besigye yagarutse kuri iyi ngingo nyuma y’aho bandi batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine bamusabye ko yazareka guhangana na Perezida Museveni wamaze gutangwa n’ishyaka riri ku butegetsi (NRM) ko ari we uzarihagararira mu matora yo mu 2021.

Abakurikiranira hafi politiki ya Uganda bavuga ko amagambo ya Besigye yerekana ko aziyamamaza mu matora ya 2021 cyane ko FDC itaratangaza uzayihagararira mu matora.

Kugeza ubu Besigye ni umwe mu bantu bahanganye na Museveni ku buryo bufatika. Mu matora ya 2016, bivugwa ko Besigye yari yatsinze ariko ngo amajwi aribwa.

Ni ibirego NRM yahakanye yivuye inyuma. N’ubwo ari uko bimeze, uyu warwanye urugamba rwo kubohora Uganda ari umuganga bwite wa Museveni, aracyari umugabo wakangaranya NRM mu maso ya benshi.

2019-12-18
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri Sezibera yasabye abantu kwima amatwi ibihuha bibeshyera u Rwanda

Minisitiri Sezibera yasabye abantu kwima amatwi ibihuha bibeshyera u Rwanda

Editorial 27 Apr 2019
Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Editorial 28 Apr 2021
U Burundi bwasabwe gusaba Loni imbabazi

U Burundi bwasabwe gusaba Loni imbabazi

Editorial 29 Oct 2018
Muramu wa Rwigara [ Ben Rutabana ]na Edgar Tabaro mu mugambi wo kwagura RNC mu karere ushyigikiwe na Museveni

Muramu wa Rwigara [ Ben Rutabana ]na Edgar Tabaro mu mugambi wo kwagura RNC mu karere ushyigikiwe na Museveni

Editorial 18 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 20 Jan 2023
Perezida Kagame na Nkurunziza w’u Burundi bagiye guhurira i Bukavu
POLITIKI

Perezida Kagame na Nkurunziza w’u Burundi bagiye guhurira i Bukavu

Editorial 07 Oct 2019
AMAFOTO: APR FC yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo mbere yo kujya mu mwiherero aho bitegura isubukurwa rya shampiyona izatangira muri Gicurasi.
Amakuru

AMAFOTO: APR FC yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo mbere yo kujya mu mwiherero aho bitegura isubukurwa rya shampiyona izatangira muri Gicurasi.

Editorial 15 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru