• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Editorial 10 Sep 2023 Amakuru, IKORANABUHANGA, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda, POLITIKI, UBUKUNGU

Uwavuga ko bene aba ari bo ngenzi bakenewe mu banyarwanda ntabwo waba ubeshye kubera impamvu uruhumbirajana rugamije gukuraho ubushomeri burundu mu Rwanda ntabwo waba ukabije inkuru cyangwa ngo bibe ari ugutebya

Ibi kandi byahamijwe n’abitabiriye ihuriro ryahuruje imbaga y’ibigo byigenga bifite inkomoko mu Bushinwa byose byarakubise bimurika ibikorwa bigamije gushakira amahirwe Abanyarwanda bize mu Bushinwa n’abandi bakeneye akazi hagamijwe gukingurira amarembo Abanyarwanda ngo bakure amaboko mu mifuka, Dore ko hari Inganda,amahoteli, ibigo by’itumanaho n’ibindi

Abanyarwanda bize mu Bushinwa bafite amahirwe kurusha abandi ku Isi”; Patrick Kananga, Ni umuyobozi Mukuru w’Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), akomeza avuga ko abanyarwanda bize mu Bushinwa bafite amahirwe menshi kurusha abandi ku Isi, kuko bashyiriweho uburyo bahuzwa n’abashoramari b’Abashinwa bakorera mu Rwanda, kugira ngo babone akazi.

Ibi Patrick Kananga yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Nzeri 2023, ubwo Ihuriro ry’abanyarwanda bize mu Bushinwa (Rwanda China Alumni Organization-RCAO) ku bufatanye na Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda, bari mu gikorwa cyo guhuza Kompanyi z’Abashinwa zikorera mu Rwanda n’abanyarwanda bize mu Bushinwa, bagaragarizwa ahari imyanya y’akazi; igikorwa bise ‘Job fair’ cyabaga ku nshuro ya kabiri.

Bwana Higaniro Théoneste (Taylor)

Umuyobozi w’umuryango w’abize n’ababaye mu Bushinwa (RCAO), Bwana Higaniro Taylor Theoneste, avuga ko binyuze muri ‘Job fair’ ya mbere yagize umumaro kandi bizeye ko n’ubu bizagenda neza abenshi bakahakura inyungu zinyuranye

Ni ku nshuro ya kabiri, RCAO Job fair iteguwe kuko yatanze umusaruro mu ya mbere, kuko mu igenzura twakoze twasanze abanyarwanda benshi bavuye kwiga mu Bushinwa babonye akazi abandi babona aho bimenyereza akazi muri Kompanyi z’Abashinwa, aho hari abagera kuri 30 babonye akazi ku buryo buhoraho, hari n’abo basigaranye contact zabo, uko akazi kagenda kaboneka muri izo Kompanyi babahamagara bakajya gukora ako kazi.”

Bwana Higaniro yakomeje avuga ko babanje gukorana na Kompanyi z’Abashinwa, ariko ubutaha batekereza kongeramo n’izindi Kompanyi zaba iz’abanyarwanda n’abanyamahanga zikorera mu Rwanda kugira ngo batange amahirwe ku banyarwanda bose muri rusange, anavuga ko iki gikorwa kirimo kugenda gikura dore ko ku nshuro ya mbere cyitabiriwe na Kompanyi 12 none ubu ku nshuro ya kabiri haje izigera kuri 30; bityo n’umubare w’ababona akazi uzarushaho kwiyongera.

Hano Bwana Higaniro yaganiraga na H.E Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda mbere ya Covid 19

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko nyuma y’imyaka 4 Job fair ya mbere ibaye yatanze umusaruro, kandi ko Ubushinwa buzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu iterambere nk’ibihugu bifitanye umubano, hashakwa imirimo ku banyarwanda bize mu Bushinwa n’abandi, kandi ko yizeye ko imikoranire ihari hagati ya RCAO na Ambasade izatuma bagera kuri byinshi.


Ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa, Umuyobozi Mukuru w’Umurimo muri MIFOTRA wari umushyitsi mukuru, Bwana Patrick Kananga, yavuze ko abanyarwanda bize mu Bushinwa bafite amahirwe menshi kuko ari igihugu kitareba ku kwigisha gusa.

Yagize ati:

“Abanyamuryango ba RCAO muri abantu ba mbere ku Isi mufite amahirwe. Ni ikintu dushima kuba Leta y’Ubushinwa ishobora guha abanyarwanda amahirwe yo kwigayo, ariko ntibinarangirire aho ngaho y’uko bize, igakurikirana ngo ibahuze n’abakoresha batandukanye cyane cyane Abashinwa kugira ngo ba bana bizeyo banabone akazi.”

Yakomeje asaba n’andi mashyirahamwe n’amahuriro (alumni) y’abize mu bindi bihugu na cyane ko agiye ahari, ko bagera ikirenge mu cya RCAO, bagashyiramo ingufu ku buryo nabyo byatanga umusaruro, anavuga ko ibikorwa bya Leta y’Ubushinwa mu Rwanda byigaragaza kandi bizamura ubukungu bw’igihugu.

Kugeza ubu RCAO ivuga ko hari abanyarwanda barenga 800 bize mu Bushinwa biyandikishije nk’abanyamuryango bayo, gusa ngo abenshi muri bo bafite akazi n’ubwo hakiri abari hagati ya 200 na 300 badafite akazi, ikaba iteganya kunoza neza urubuga rwayo rw’ikoranabuhanga (website) ryayo kugira ngo abafite akazi n’abatagafite bajye bagaragara neza, kandi bari mu byiciro byabo bitandukanye; ni ukuvuga abize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, icya gatatu ndetse n’abafite impamyabumenyi y’ikirenga.

Uwahuza ibiganza agashimira Abashinwa n’abahize ntiyaba akabije, indi miryango nayo igende irebereho.

2023-09-10
Editorial

IZINDI NKURU

Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Rwa rubyaro rw’abajenosideri rwakoranaga na FDLR rwihishwa, noneho rubishyize ku mugaragaro

Editorial 23 Jun 2024
CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

Editorial 20 Nov 2019
BNR iraburira abashoye imari mu bigo bya baringa birimo na Supermarketing.

BNR iraburira abashoye imari mu bigo bya baringa birimo na Supermarketing.

Editorial 03 Jun 2019
Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge

Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge

Editorial 15 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.
Amakuru

Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo.

Editorial 05 Oct 2024
CHAN 2018: Turajya mu kibuga tutitaye ko Libya ari Abarabu-Bizimana Djihad
IMIKINO

CHAN 2018: Turajya mu kibuga tutitaye ko Libya ari Abarabu-Bizimana Djihad

Editorial 23 Jan 2018
Adolphe Muzitu watangaje ko igihugu cye cya Kongo-Kinshasa kigomba gutera u Rwanda yahuriye mu nama n’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Adolphe Muzitu watangaje ko igihugu cye cya Kongo-Kinshasa kigomba gutera u Rwanda yahuriye mu nama n’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 10 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru