• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo

Bamwe mu bana bo mu muhanda bashinja ababyeyi babo kuba ba nyirabayazana b’ubuzima barimo

Editorial 07 Oct 2016 Mu Mahanga

“Igiti kigororwa kikiri gito”, uyu ni umugani wa kinyarwanda werekana ko umwana kuva akiri muto aba agomba kwitabwaho bigakorwa bwa mbere n’ababyeyi be ubwabo. Cyakora n’ubwo kenshi biba ngombwa ko abana baba bagomba gufashwa mu buzima bwabo bwa buri munsi n’abandi bantu nk’abarezi, ababyeyi nibo bagomba kugira uruhare rwa mbere cyane kuko kurera abana babo aba ari ishingano zabo.

Polisi y’ u Rwanda isanga iyo bateshutse ku nshingano zabo, ari byo biviramo umwana gukurana imico n’ imyitwarire mibi bityo ntibazashobore kuvamo abenegihugu bazima babereye u Rwanda ndetse bashobora gufasha mu iterambere ry’ingo zabo yewe niry’ igihugu; ibi bikaba ari igihombo ku gihugu.

Zimwe mu ngeso mbi zagiye zigaragara mu bana bakiri bato babuze gikurikirana zirimo kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha, ubujura, ubuzererezi cyane cyane guhinduka abana bo mu muhanda.

Polisi kandi nk’urwego rufatanya n’izindi nzego za Leta , yahagurukiye gufatanya nazo mu kurangiza ikibazo cy’abana bo mu muhanda ibicishije mu bukangurambaga bugenewe abanyarwanda n’abafite uburezi mu nshingano, ariko cyane cyane ikagira n’uruhare mu bikorwa nyir’izina byo gukura abana mu muhanda.

Ni muri urwo rwego ku italiki ya 6 Ukwakira, abana 12 barimo babiri b’abakobwa, bose bari hagati y’imyaka 10 na 14 y’amavuko, bakuwe mu muhanda na Polisi , aho bashyikirijwe ifite umuryango mu nshingano zayo ngo bajyanwe mu kigo barererwamo I Gitagata ho mu karere ka Bugesera.

Chief Superintendent of Police(CSP) Rose Muhisoni avuga ko ikibazo cy’ abana bo mu muhanda kireba buri wese kandi ko ku bufatanye bw’inzego zose kigomba gucika, aho yagaragaje ibikwiye kwitabwaho .

Yavuze ko buri gihe ababyeyi bakwiye kugaragariza abana babo urukundo babashakira umwanya uhagije wo kubaganiriza kugirango nabo babashe kubiyumvamo ari nabyo bitera ubwumvikane hagati y’abana n’ababyeyi bakanagera no ku myanzuro y’ubuzima bwa buri munsi bw’ urugo.

CSP Muhisoni yagize ati:” Hakwiye kujya hashakwa umwanya kugirango abana babashe kuganira n’ababyeyi, ni ho bigira indangagaciro zituma bagira ikinyabupfura gikwiye umunyarwanda.”

Yakomeje avuga ko mu bana bavanywe ku muhanda 12, 6 muri bo bava inda imwe babiri babiri, kandi 80 ku ijana byabo, bakomoka mu turere two mu Mujyi wa Kigali; aha akaba yagize ati:” Nta mubyeyi ukwiye kwitwaza kuba ahugiye mu mirimo itunga urugo nko mu migi aho bazinduka bagasigira abana abakozi babo , bakagaruka baryamye ni ibindi nkibyo,…”

Rurangwa (izina ry’irihimbano) w’imyaka 12 ukomoka mu karere ka Gasabo yagize ati:” Navuye iwacu na mushiki wanjye kubera ko umukozi wadusigaranaga yadukubitaga akatwima n’ibyo kurya kandi tukabura uko tubibwira iwacu kuko batahaga twaryamye, bakongera kuzinduka tugisinziriye, tubura uko tubigenza tujya mu muhanda.”

Naho Ayinkamiye( izina ritari ryo), umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yavuze ko yagiye mu muhanda ataye ishuri, kuko mukase yari yaramuvanye mu ishuri ngo ajye arera barumuna be , kandi agahora amukoresha imirimo imuvuna , kandi se n’abaturanyi ntacyo babikoragaho.

Kuri ibi, CSP Muhisoni akaba avuga ko, kurera abana ari inshingano ya buri wese, nta muntu ukwiye kurebera abana babuzwa uburenganzira bwabo , yaba uwawe cyangwa uw’umuturanyi.

Hashize igihe Leta y’ u Rwanda ishyizeho gahunda yo kugirango abana b’ u Rwanda cyane cyane abana baturuka mu miryango itishoboye babashe kugana iy’ishuri kugira ngo ubujiji bucike burundu kandi binafashe mu kwihutisha iterambere ry’ igihugu

-4271.jpg

Iterambere rirambye ry’ igihugu rigomba gushingira ku bana bariho ubu. Ni ngombwa rero ko ababyeyi bamenya bakanubahiriza iri hame bafata iyambere mu gufasha uru rubyiruko rw’ u Rwanda kuba abantu bazafasha mu iterambere ryarwo.

RNP

2016-10-07
Editorial

IZINDI NKURU

Uko umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Mucyo  ukurikirana

Uko umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Mucyo ukurikirana

Editorial 06 Oct 2016
Intandaro y’ukurasana hagati y’inyeshyamba za RUD-URUNANA

Intandaro y’ukurasana hagati y’inyeshyamba za RUD-URUNANA

Editorial 02 Dec 2019
Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere

Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere

Editorial 08 May 2016
Tumenye Rwalinda Pierre-Céléstin, umwe mu bakirindagirira mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu myigaragambyo itagira epfo na ruguru!

Tumenye Rwalinda Pierre-Céléstin, umwe mu bakirindagirira mu ngengabitekerezo ya Jenoside no mu myigaragambyo itagira epfo na ruguru!

Editorial 19 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

album ya  The Ben igiye kumurikirwa mu Bubiligi
IMIKINO

album ya The Ben igiye kumurikirwa mu Bubiligi

Editorial 05 Jan 2016
Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square
SHOWBIZ

Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square

Editorial 27 Oct 2017
Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF
Amakuru

Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF

Editorial 22 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru