• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Bamwe mu banyapolitiki bakekwaho kuvamo umwe ushobora kuyobora Sena akaba numero ya kabiri mu gihugu

Bamwe mu banyapolitiki bakekwaho kuvamo umwe ushobora kuyobora Sena akaba numero ya kabiri mu gihugu

Editorial 10 Oct 2019 Mu Rwanda, POLITIKI

Sena ya kabiri y’u Rwanda kuri uyu wa 10 Ukwakira yasoje imirimo yayo, kandi umwe mu basenateri 20 bujuje manda yabo baratangiye kuwa 10 Ukwakira 2011, harimo Bernard Makuza, wari uyiyoboye, kuri ubu hakaba hari abanugwanugwa bashobora kuzamusimbura barimo Nkusi, Iyamuremye na Mukabaramba.

Hagendewe ku byaranze abasenateri bashya, Dr Augustin Iyamuremye, Alvera Mukabaramba na Juvenal Nkusi bagaragara nk’abujuje ibisabwa ngo habe havamo uhabwa inshingano zo kuyobora Sena.

Nk’uko ubuyobozi bw’igihugu burutanwa, Perezida wa sena niwe muntu uba ari uwa kabiri mu buyobozi bw’igihugu nyuma ya Perezida wa Repubulika.

Dr Augustin Iyamuremye

Ni umuganga w’amatungo wabyigiye ufite imyaka 74 y’amavuko akaba umunyapolitiki ufite ubunararibonye ubarizwa mu ishyaka PSD. Uyu mwuga wa politiki awumazemo imyaka isaga 30. Yagiye akora imirimo itandukanye mu butegetsi bwabanje nk’aho yabaye Perefe w’iyahoze ari  Perefegitura ya Gitarama, aba umukuru w’iperereza n’indi myanya y’ingenzi yabayemo.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yabaye minisitiri w’ububanyi n’amahanga, aba minisitiri w’ubuhinzi ndetse yanabaye minisitiri w’itangazamakuru. Yabaye kandi Senateri, Umujyanama wa Perezida n’ibindi yagiye akora.

Uyu ni umwe mu basenateri bane bagenwe na perezida wa Repubulika uzaba uri muri Sena y’u Rwanda muri manda itaha.

Mbere yo kugenwa, Iyamuremye yari Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye (REAF), umwanya uhabwa umuntu wagaragaje ubunararibonye n’ubushobozi mu gukemura ibibazo byugarije igihugu.

Abantu bakeya ngo nibo bumva neza urubuga rwa politiki mu Rwanda nk’uyu mugabo  umaze kugera mu zabukuru ku buryo afite amahirwe menshi yo kuba Perezida wa Sena.

Juvenal Nkusi

Kimwe na Iyamuremye, Nkusi Juvenal w’imyaka 64 abarizwa muri PSD. Kugeza afashe icyemezo cyo kutazongera kwitoza mu matora y’abadepite, Nkusi yari umwe mu badepite barambye mu nteko kuko yari amazemo imyaka isaga 20.

Yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuwa 25 Ugushyingo 1994, ubwo Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho yateranaga bwa mbere akora nka Perezida wa mbere wayo kugeza mu 1997.

Nkusi Juvenal ngo yumva neza Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imbere n’inyuma. Azahora yibukirwaho kuyobora ibikorwa bibaza abayobozi batandukanye inshingano zabo nk’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo wa leta (PAC).

Nkusi kandi ni umwe mu bari bagize itsinda ryateguye manifesto ya mbere y’ishyaka PSD ubwo ryashingwaga mu 1991.

Mu gihe ari muto ugereranyije na Iyamuremye, CV ye ni ngufi mu bindi bintu bijyanye na politiki bitari inteko ishinga amategeko.

Dr Alvera Mukabaramba

Umuntu wa gatatu ushobora kuvamo uzaba Perezida wa Sena ni Dr Alvera Mukabaramba. Ni umuganga w’abana wabyigiye, akaba umunyapolitiki wabigize umwuga nubwo atamazemo igihe ugereranyije n’abo twahereyeho babiri.

Nubwo bimeze gutyo ariko, mu gihugu giteza imbere uburinganire bw’ibitsina kandi kitigeze kigira numero wa kabiri mu gihugu w’umugore, ngo aya ashobora kuba amahirwe ye yo kurabagirana.

Dr Mukabaramba w’imyaka 59 yatangiye politiki by’umwuga mu 1999 ubwo yabaga umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho akayibamo kugeza mu 2003.

Kuva mu 2003 kugeza mu Ukwakira 2011, yari umwe mu bagize Inteko ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite.

Mbere yo kugenwa ku mwanya wa Senateri, yabaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu gihe cy’imyaka 8.

Mukabaramba yiyamamarije umwanya w’umukuru w’igihugu inshuro ebyiri ariko ntiyagira amahirwe yo gutorwa. Bwa mbere hari mu 2003 ubwo yageragaho agakuramo kandidatire ye ku munota wa nyuma akiyemeza kujya inyuma ya Perezida Kagame. Yaje kongera kugerageza mu 2010 ariko aratsindwa.

Dr Mukabaramba ni Perezida w’ishyaka rito rya politiki riharanira iterambere n’ubusabane (PPC). Imwe mu mbogamizi nyamukuru agira nuko ishyaka rye rigira abayoboke babarirwa ku ntoki hakaba hibazwa niba yatungurana akagira atya akaba numero ya kabiri mu gihugu.

Hakivugwa gutungurana, biranashoboka ko undi muntu utari muri aba twavuze ashobora gutorerwa uyu mwanya.

2019-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Editorial 13 Jul 2021
[ VIDEO ] Walk to Remember|#Kwibuka23| Kigali, 7 April 2017

[ VIDEO ] Walk to Remember|#Kwibuka23| Kigali, 7 April 2017

Editorial 08 Apr 2017
Trump yashyize yemera ko Abarusiya bari bemeye gutanga amakuru kuri Clinton

Trump yashyize yemera ko Abarusiya bari bemeye gutanga amakuru kuri Clinton

Editorial 07 Aug 2018
Dufatanye gukumira impanuka. N’ubwo umwe yayigwamo, ni igihombo gikomeye, Polisi

Dufatanye gukumira impanuka. N’ubwo umwe yayigwamo, ni igihombo gikomeye, Polisi

Editorial 27 Nov 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Kalisa
    October 15, 20198:30 am -

    Ahubwo se SENAT ni ngombwa?

    Subiza

Leave a Reply to Kalisa Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afrifame Pictures yongereye ‘Drone Phantom 4’ mu bikoresho izifashisha muri 2017
Mu Mahanga

Afrifame Pictures yongereye ‘Drone Phantom 4’ mu bikoresho izifashisha muri 2017

Editorial 03 Jan 2017
RDC: Uwacitse inyeshyamba zikomoka muri Uganda aravuga uko zishe bagenzi be
HIRYA NO HINO

RDC: Uwacitse inyeshyamba zikomoka muri Uganda aravuga uko zishe bagenzi be

Editorial 10 Dec 2018
Abakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda barebeye hamwe iby’ubufatanye bw’impande zombi
Mu Mahanga

Abakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda barebeye hamwe iby’ubufatanye bw’impande zombi

Editorial 22 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru