Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi bashyize umukono ku masezerano ya miliyoni 23 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga hafi miliyari 19 Frw z’inyongera mu mushinga ugamije kurwanya imirire mibi mu bana.
Ni amafaranga yiyongera ku zindi miliyoni 55 z’amadolari y’Amerika, zingana na miliyari 47.25 Frw yatanzwe mu kwezi gushize, agenewe kugabanya ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira kw’abana bari munsi y’imyaka itanu mu turere 13 dufite ikibazo kurusha utundi.
Imibare yo mu 2015 yerekana ko ku rwego rw’Igihugu, abana 38.5% bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye. Inagaragaza ko uretse abagwingiye, abana 9% batari bafite ibiro bijyanye n’imyaka yabo, 3% bafite ikibazo cy’inzara mu gihe 78% by’abagore bonsaga abana bari hagati y’amezi 12 na 23 batafataga indyo yuzuye.
Amasezerano y’iyi nyongera yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana na Visi Perezida wa Banki y’Isi muri Afurika, Makhtar Diop, i Washington DC mu nama ngarukamwaka y’iyi nbanki.
Binyuze muri gahunda yo kwita ku mirire, Nutrition Sensitive Direct Support (NSDS), iyi nkunga nayo irajya mu mushinga u Rwanda rufite wo kunganira imiryango itishoboye mu kwita ku mirire, kubigisha kwita ku bana no gukurikirana uburyo izi gahunda zose zishyirwa mu bikorwa.
Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana yagize ati “Bitewe n’ingaruka z’igihe kirekire bigira ku iterambere ry’abaturage no kurwanya ubukene, kugwingira ni ikibazo twahagurukiye muri gahunda ya politiki n’iy’iterambere ry’igihugu. Twishimiye cyane umusanzu muri gutanga muri uru rugamba.”
Guverinoma y’u Rwanda, Banki y’Isi, Ibigo Power of Nutrition na Global Financing Facility (GFF), bateguye gahunda ihuriweho yo guhashya imirire mibi ya karande, hitawe cyane ku turere tugaragaza ibipimo byo kugwingira biri hejuru.
Biheruka gutangazwa ko aya mafaranga azakoreshwa muri gahunda y’imbonezamikurire y’abana (ECD), harebwa uko hakemurwa ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira, hitawe by’umwihariko ku babyeyi batwite, abonsa n’abana bakiri bato kugeza ku myaka ibiri.
Visi Perezida wa Banki y’Isi muri Afurika, Makhtar Diop yagize ati “Ndifuza gushimira Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo n’imbaraga mu kurwanya imirire mibi ya karande no kongerera abaturage ubushobozi. Banki y’Isi izakomeza gukorana n’u Rwanda mu kwagura iyi gahunda ku rwego rw’igihugu mu kurwanya ukugwingira.”
Muri iyi gahunda yose muri rusange, nka Power of Nutrition ifitemo miliyoni 35$, ubariyemo miliyoni 15 $ ziri mu nkunga yasinywe kuri uyu wa Gatatu. Izindi miliyoni 8 $ zisigaye mu yasinyiwe uyu munsi zatanzwe na Global Financing Facility, yo ifite miliyoni 18$ mu mushinga wose.
Uyu mushinga uzwi nka ‘Strengthening Social Protection Project’ wemejwe mu Ukuboza 2017 ugamije gufasha Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda zo kwita ku batishoboye, by’umwihariko muri gahunda ya VUP ijyana n’icyerekezo 2020.
Imibare y’abahanga igaragaza ko kugwingira k’umwana bigira ingaruka ku musaruro we amaze gukura kuko ugabanukaho 10%, bikanagabanya 3% ku musaruro mbumbe w’igihugu gifite abantu bagwingiye bakiri abana.
Mu mwiherero w’abayobozi wabaye ku wa 26 Gashyantare kugeza ku wa 1 Werurwe 2018, Perezida Kagame ntiyoroheye abayobozi ababaza impamvu ikibazo cy’imirire mibi nk’imwe mu mpamvu zituma abana bagwingira kidakemurwa, yibaza icyabuze.
Yagize ati “Ibyo tubivuze inshuro nyinshi, imirire mibi. Ugasanga twavuze ibindi, umutekano, ibiki, ahantu hose turi imbere. Kuki mu mirire twajya mu ba nyuma? Kubera iki? Mu mirire, mu migaburire y’abana bacu noneho ikajya no mu bakuru habuze iki?”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dr. Mukabaramba Alvera, yavuze ko bikwiye ko umwana arindwa imirire mibi mbere y’imyaka ibiri, ndetse hari gahunda zatangiye zitegerejweho umusanzu muri urwo rugamba.
Yagize ati “Hatangiye gahunda zo kumurinda (umwana) akiri no munda, hari ibiryo ubu dusigaye duha ababyeyi batwite bari mu cyiciro cya mbere (batishoboye) ndetse n’abana guhera ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri. Hari amafaranga menshi leta y’u Rwanda itanga, nk’ubwo ibyo biryo bidutwara miliyari esheshatu buri mwaka.”
Yakomeje agira ati “Hari n’amata duha abana nayo adutwara amafaranga menshi, adutwara miliyari eshatu buri mwaka nayo, bariya bana Minisiteri y’Ubuzima iba yerekanye ko bafite imirire mibi, bari mu mutuku cyangwa mu muhondo.”
Yavuze ko indi gahunda iri gushyirwamo imbaraga ari iy’amarerero (ECD) ari kubakwa kuri buri Kagali ku buryo nibishoboka azagezwa no kuri buri mudugudu.
Urete mu mibereho, Banki y’Isi itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye z’ubukungu, ikanashima uburyo iyo ruhawe ruyikoresha.