• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Banki zungutse miliyari 37.2 Frw, inguzanyo zitishyuwe zigabanuka kugera kuri 7.2%

Banki zungutse miliyari 37.2 Frw, inguzanyo zitishyuwe zigabanuka kugera kuri 7.2%

Editorial 01 Nov 2018 UBUKUNGU

Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko mu gihembwe cya gatatu cyarangiye muri Nzeri 2018, urwego rw’imari rwitwaye neza ndetse n’inguzanyo zitishyurwa zikagabanuka.

Nyuma y’inama ngarukagihembwe y’Akanama Gashinzwe ubusugire bw’urwego rw’imari (FSC) yo ku wa 30 Nzeri 2018, BNR yatangaje ko inzego z’imari zose zagize urwunguko mu mezi atatu ashize.

Mu itangazo BNR yashyize ahagaragara, igaragaza ko banki zungutse miliyari 37.24 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, mu mwaka ushize mu gihe nk’iki inyungu ikaba yari miliyari 30.6 Frw.

Naho inyungu y’ibigo by’imari iciriritse yavuye kuri miliyari 2.3 Frw igera kuri miliyari 4.3 Frw.

BNR isobanura ko urwo rwunguko ku urwego rw’imari rwakomotse ku bukungu bwitwaye neza mu mezi atandatu ya mbere ya 2018.

Mu bindi bikomeye byagaragaye ni uko inguzanyo zitishyurwa mu mabanki zagabanutse zikava kuri 7.7 % muri Nzeri 2017 zikagera kuri 7.2% muri Nzeri 2018. Mu bigo by’imari iciriritse, zavuye ku 8% muri Nzeri 2017 zigera kuri 6.8% muri Nzeri 2018.

Iri gabanuka ryakomotse ku izamuka ry’ubukungu mu gihugu no gusiba imyenda yashyizwe mu cyiciro cy’ iri mu gihombo.

Umutungo w’Urwego rw’imari nawo ukomeje kwiyongera. Uw’amabanki wazamutseho 10.4 %, ugera kuri miliyari 2.905 Frw kugeza mu mpera za Nzeri 2018. Mu mwaka ushize nk’icyo gihe, wari wazamutseho 17.1%.

Umutungo w’ibigo by’imari iciriritse wo wazamutseho 12.3% ugera kuri miliyari 272 Frw mu gihe mu mwaka washize wari wazamutseho 9.5 %.

Ni mu gihe umutungo w’urwego rw’ubwiteganyirize yazamutseho 8% akagera kuri miliyari 747 Frw, mu mwaka ushize yari 15%.

Umutungo w’ibigo by’ubwishingizi wazamutseho 13% ugera kuri miliyari 437 Frw.

2018-11-01
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko guha imbaraga urwego rw’abikorera byakwihutisha igerwaho rya SDGs

Perezida Kagame yagaragaje ko guha imbaraga urwego rw’abikorera byakwihutisha igerwaho rya SDGs

Editorial 12 Dec 2017
Leta yagaragaje uko miliyari 100 Frw zatanzwe na IMF zizakoresha n’ingaruka zitezwe mu bukungu

Leta yagaragaje uko miliyari 100 Frw zatanzwe na IMF zizakoresha n’ingaruka zitezwe mu bukungu

Editorial 05 Apr 2020
RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

Editorial 10 Jan 2017
Icyayi cy’u Rwanda ntikizongera kwitiranywa n’ibindi byayi

Icyayi cy’u Rwanda ntikizongera kwitiranywa n’ibindi byayi

Editorial 20 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu Uganda yatangiye kurekura bamwe mu Banyarwanda yari ifunze, Kayumba nawe yemera ko akorana na Museveni
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Uganda yatangiye kurekura bamwe mu Banyarwanda yari ifunze, Kayumba nawe yemera ko akorana na Museveni

Editorial 21 Sep 2019
APR FC itaratsindwa na rimwe yamaze gukatisha itike iyijyana mu makipe arwanira igikombe , Kiyovu SC na Gorilla FC zitwaye neza ku munsi wa kane wa PNL.
Amakuru

APR FC itaratsindwa na rimwe yamaze gukatisha itike iyijyana mu makipe arwanira igikombe , Kiyovu SC na Gorilla FC zitwaye neza ku munsi wa kane wa PNL.

Editorial 12 May 2021
Kinshasa : Nubwo ibiganiro byatangiye bamwe mu abanyepoliti baracyatsimbaraye kutabyitabira
Mu Rwanda

Kinshasa : Nubwo ibiganiro byatangiye bamwe mu abanyepoliti baracyatsimbaraye kutabyitabira

Editorial 02 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru