Ikipe y’u Rwanda y’abangavu yabonye intsinzi ya mbere mu mikino y’akarere gatanu igamije gushaka itike y’imikino ya nyuma ya Afrobasket U-16 izabera i Kigali muri Kanama, ni nyuma yo gutsinda Tanzania amanota 61-54 mu mukino wabaye kuri uyu wa Kane.
U Rwanda rwakiriye iyi mikino yatangiye ku wa Mbere, ntirwahiriwe n’intangiriro z’iri rushanwa kuko rwatsinzwe na Tanzania ku wa Mbere ndetse na Uganda ku wa Gatatu.
Bitewe n’uko amakipe yitabiriye iri rushanwa mu bangavu ari atatu gusa, buri kipe izahura n’iyindi inshuro ebyiri harebwe ikipe yarushije indi amanota hagati ya Tanzania na Uganda zihataniye guhagararira akarere ka gatanu muri iyi mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika izakirwa n’u Rwanda.
Imikinire y’abangavu b’u Rwanda ikomeje kuzamukira muri iri rushanwa, aho kuri buri mukino hari ibigaragara ko byakosowe. Iyi kipe yatsinze agace ka mbere k’umukino wayihuje na Tanzania kuri uyu wa Kane ku manota 19-18, ariko igorwa n’aka kabiri, igatsindwa ku kinyuranyo cy’amanota atandatu (16-10).
Sailepu Anna na Mollel Catherine bafashije Tanzania gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10 ubwo haburaga iminota ine n’amasegonda 32 ngo agace ka gatatu karangire, Umuhamya Ange Promesse atsinda amwe mu manota yafashije u Rwanda gusigara rurushwa abiri gusa.
Nyiramugisha Hope yatsindiye u Rwanda amanota atandatu arimo atatu yatsinze nyuma yo gusimbuka, runganya ndetse runasiga Tanzania amanota atatu (48-51) mu gihe haburaga iminota irindwi n’amasegonda 21 ngo umukino urangire.
Dusingizumuremyi Stella Matutina na Munezero Lamla bafatanyije mu gushimangira intsinzi y’u Rwanda, hajyamo inyuranyo cy’amanota arindwi ndetse u Rwanda rutsinda umukino wa mbere ku manota 61-54 rwihimuye kuri Tanzania yari yarutsinze ku mukino ubanza.
Catherine Mollel wa Tanzania ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, 20, mu gihe Munezero Lamla w’u Rwanda yatsinzemo 16.
Kuri uyu wa Gatanu, Uganda irakina undi mukino na Tanzania guhera saa 18:00 mu gihe ikipe y’u Rwanda izakina n’iya Uganda mu mukino usoza iri rushanwa mu bangavu uzaba saa 17:00 ejo ku wa Gatandatu.
Mu cyiciro cy’ingimbi, ikipe y’u Rwanda yatsinze iya Uganda amanota 96-36 mu mukino wa mbere wabaye ku wa Gatatu, zizongera zihure mu mukino wa kabiri kuri uyu wa Gatandatu saa 19:00 kugira ngo hamenyekane ikipe izakina Afrobasket U-16 izabera i Praia muri Cap-Vert.