Ikigega gitanga ingwate ku mishinga mito n’iciriritse mu Rwanda, BDF, cyahamagariye urubyiruko rukitinya mu nzira yo gutangiza imishinga ibyara inyungu, gufungura amaso rukabyaza umusaruro amahirwe rwashyiriweho ajyanye no guhabwa ingwate ku mishanga yarwo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, BDF, yavuze ko umwaka wa 2019 warangiye imishinga 3 009 yose itewe inkunga binyuze mu buryo butandukanye iki kigega kinyuzamo inkunga kigenera abakigana.
Iyi mishinga yose yashowemo amafaranga y’u Rwanda 14 925 237 794.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigega BDF, Innocent Bulindi, yavuze ko urubyiruko nk’igice kinini bashaka gufasha gutera imbere, rukwiye kurushaho kwegera ibigo by’imari bikorana n’iki kigega kuko ari bwo buryo bworoshye bwo kubona umusingi ufatika ku mishinga yabo.
Ati “Turacyafite ikibazo ko umubare munini w’urubyiruko badafite amakuru ahagije ku bijyanye n’uburyo BDF ifasha iterambere ry’imishinga yabo. Urubyiruko rukwiye kujya rwegera amashami ya BDF ari hirya no hino mu gihugu n’abajyanama b’ubucuruzi bari muri buri murenge n’utugari mu gihugu, bakabereka uburyo bwo gutegura imishinga yabo n’inzira yo kugana ibigo by’imari dukorana.”
Kugeza ubu BDF ifitanye amasezerano n’ibigo by’imari bisaga 500 mu gihugu hose, aho buri muntu ufite umushinga wizwe neza, yemerewe kwaka inguzano hanyuma BDF ikamutangira ingwate ingana 75%.
BDF ivuga ko iteganya kongera ku rugero rwa 64% imishinga izatera inkunga, ikava ku 3 009 yatewe inkunga mu 2019, ikagera ku 4 940 mu mwaka wa 2020, ahazashorwa miliyari 14,4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuva mu 2011 BDF itangira ibikorwa byayo, imishinga isaga ibihumbi 40 yatewe inkunga ku mafaranga asaga miliyari 95; muri iyo mishinga, isaga ibihumbi 15 ni iy’urubyiruko naho isaga ibihumbi umunani ni iy’abari n’abategarugori.
Iki kigega kivuga ko intego yacyo ari ugushyigikira iterambere ry’imishinga mito n’iciriritse, binyuze mu koroshya uburyo bwo kubona inguzanyo mu bigo by’imari cyane cyane ku rubyiruko.
Usibye gutera inkunga no gutanga ingwate ku mishanga itandukanye, BDF inashora imari mu mishanga ibyara inyungu ndetse igatanga n’ubujyanama.
Muri gahunda ya leta NTS1, BDF ivuga ko iteganya kugira uruhare mu guhanga imirimo ibihumbi bisaga 20.