Uwahoze ari Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jean Pierre Bemba, yafashe icyemezo cyo kujurira ku gifungo cy’amezi 12 yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).
Ku wa 17 Nzeri 2018, nibwo Bemba yahamijwe icyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya, akatirwa igifungo cy’amezi 12 n’ihazabu y’amadolari y’Amerika 350,000.
Bemba ntazafungwa kubera igihe yamaze muri gereza.
Me Melinda Taylor wunganira mu mategeko Bemba, yatangarije Jeune Afrique ko atishimiye icyo gihano.
Yagize ati “Nize incarubanza nsangamo amakosa, twabiganiriyeho na Jean-Pierre Bemba muri iki gitondo afata icyemezo cyo kujurira.”
Guhatana mu rukiko ngo icyo gihano gikurweho bifitiye inyungu nini Bemba, kuko byamuha amahirwe yo kuziyamamariza kuyobora RDC nubwo mu matora y’uyu mwaka kandidatire ye yanzwe.
Komisiyo y’Amatora muri Congo yanze kandidatire ye kuko itegeko rigenga amatora muri iki gihugu rivuga ko nta muntu wemererwa kwiyamamaza mu gihe yahamijwe icyaha cya ruswa.
Jean-Pierre Bemba we yagiye avuga ko ibyo ashinjwa muri ICC bidakwiye kwitwa ruswa. Ashobora kuba ari nabyo ashaka kuvuga mu bujurire.
Bemba wabaye Visi Perezida mu 2003 nyuma y’amasezerano y’amahoro, agatsindwa na Joseph Kabila mu matora y’Umukuru w’igihugu mu 2006, muri Kamena 2018 yahanaguweho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Centrafrique.
Uyu munyapoltiki yahise agaragaza inyota yo kwiyamamariza kuyobora RDC ariko kandidatire ye irangwa.