BK Group Plc yatangije ku mugaragaro ikigo cy’imari cya ‘BK Capital Ltd’ kizajya gitanga serivisi z’imari mu kurushaho kwegera abakiliya bayo, kiba icya kane igize.
BK isanzwe ifite ibigo birimo BKTechouse yita ku ikoranabuhanga; BK Insurance yita ku Bwishingizi na BK Plc yita kuri serivisi za banki.
Ikigo gishya yagitangije ku mugoroba wo ku wa 14 Werurwe 2019, mu muhango witabiriwe n’abanyamigabane bayo, abakora mu nzego z’imari n’abahagarariye inzegi .
BK Capital yahoze yitwa BK Securities aho yatangaga serivisi z’ubuhuza ku isoko ry’imari n’imigabane kuva mu 2013. Yaje ku isoko mu isura nshya ivuguruye.
Umuyobozi wa BK Capital, Umutoni Carine, yatangaje ko mu 2018 ari bwo BK Group PLC yanzuye kwagura ibikorwa na serivisi itanga ku isoko.
Yagize ati “Ubu turatanga serivisi yo gucunga imari, ubujyanama mu by’imari aho tureba ishoramari rikeneye indi nkunga n’irikeneye kuvugururwa n’ubuhuza ku isoko ry’imari n’imigabane ku rwego ruhambaye. Twemerewe n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) gufasha abantu n’ibigo bishaka gushora imari bitunyuzeho.’’
Binyuze muri iki kigo “Dufite imishinga mito itabona amafaranga yo gukoresha kubera imiterere yayo mu buryo bw’imiyoborere butameze neza, uko bagenzura imishinga yabo nk’umuntu umwe ukora ubucuruzi. Bashobora kutugana tukabafasha kuvugurura no kubona abandi bafatanyabikorwa b’imbere mu gihugu no hanze yacyo. Icy’ingenzi ni ugukora, ukanatanga serivisi nziza. Isoko rirafunguye kandi twizeye ko ubunararibonye bw’Ikigo cya SWAN dukorana buzadufasha.’’
BK Capital iri mu mikoranire na SWAN Group yo mu Birwa bya Maurice gifite ubunararibonye bw’imyaka irenga 170 muri serivisi z’imari. Iki kigo gifite umutungo wa miliyari z’amadolari kinakorana na BK General Insurance, kuva mu 2018.
Umuyobozi wa SWAN Group, Louis Rivalland, yavuze ko bishimira gukorera mu gihugu gifite isoko riyobowe neza.
Ati “Twishimiye gukorana na BK kandi twizeye gufatanya n’iki kigo kiyobowe neza kugera ku ntego zacyo. Hari serivisi zizakurura abantu dutangaza vuba zizagirira akamaro abantu n’ibigo byo mu Rwanda no hanze. Gukorana na BK izi isoko rya hano, ifite abakiliya bayo, twabonye ari imikoranire ikwiye.’’
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc, Marc Holtzman, yavuze ko uyu ari umwanya udasanzwe kuri we muri Banki ya Kigali afata nk’umuryango.
Yagize ati “Uyu ni umwaka wa 11 ndi mu nama y’ubutegetsi, ni umwaka wa kane nk’umuyobozi wa BK Group. Nishimiye abo dukorana barimo Dr Karusisi Diane. Umutoni na we ndakwishimiye cyane, nakumenye mu gihe gishize, kukubona ukura, ugafata inshingano zo kuyobora iki kigo ni iby’agaciro.’’
BK Capital yashimwe nk’inyongera nziza’ ku isoko
Umuyobozi w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, Rwabukumba Pierre Célestin, yavuze ko BK ifite isanganywe imigabane ku isoko yaje ari amaboko akenewe.
Ati “Kuba BK itangiye gukora byimbitse bizadufasha, tuzi neza ko hari izindi mbaraga twungutse. Byongera icyizere ko ibyaburaga bazabyongeramo kuko hari abagiraga impungenge. Ni inyongera nziza, twari dukeneye. Iyo uzanye sosiyete nka SWAN bakorana by’umwuga bifasha mu kongera ubumenyi.’’
Yavuze ko isoko ry’imari n’imigabane rikibangamiwe n’abarigana bake n’imyumvire y’abagitunga sosiyete mu ntoki zabo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yashimangiye ko itangizwa ry’iki kigo ari intambwe ku bukungu bw’igihugu.
Yagize ati “Ni iby’agaciro ku banyamigabane, inama y’ubutegetsi n’abandi bayobozi ba BK Group. Ishyirwaho rya BK Capital rihuye neza na gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi izasozwa mu 2024. Inahuye na gahunda y’u Rwanda yo guhindura Kigali ihuriro ritanga serivisi nyinshi z’imari. Urwego rw’imari rumeze neza kurusha ibihe byabanje, u Rwanda rwakoze amavugurura menshi mu kurushyigikira kandi ruzakomeza gushyiraho amategeko n’amabwiriza atuma rukomera.’’
Mu 2018 nibwo Banki ya Kigali yatangiye gucuruza imigabane ingana na 222.222.222, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi. Yagiye bwa mbere ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda mu 2011, icyo gihe umugabane umwe wagurwaga 125 Frw. Havuyemo miliyari 37.5 Frw.
Inkuru ya IGIHE