• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»BKArena irakira imikino ya nyuma ya BAL 2023, REG BBC ihagarariye u Rwanda iratangirana na Al Ahly

BKArena irakira imikino ya nyuma ya BAL 2023, REG BBC ihagarariye u Rwanda iratangirana na Al Ahly

Editorial 19 May 2023 Amakuru, IMIKINO

Guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023, mu nyubako ya BK Arena haratangira imikino ya nyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League 2023, ni irushanwa rihuza amakipe 8 ya nyuma yitwaye neza.

Iri rushanwa rikaba ririmo amakipe ya mbere yitwaye neza mu gice cya Sahara Conference n’andi ane yitwaye neza mu gice cya Nile Conference, aya makipe yombi akaba agiye guhurira mu mikino ya nyuma igomba kumara icyumweru kimwe mu mujyi wa Kigali.

Iyi mikino iratangira kuri uyu wa gatandatu, aho ikipe ya Rwanda Energy Group Basketball Club itangira ikina na Al Ahly yo mu misiri, ni umukino utangira ku isaha ya saa Moya n’igice z’umugoroba.

REG BBC ifite akazi katoroshye ko guhesha ishema u Rwanda rumaze imyaka itatu rwakira iyi mikino yo ku rwego rwo hejuru izakoresha bamwe mu bakinnyi bazwi hano mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Urutonde rw’abakinnyi ikipe ya REG BBC izakoresha muri iri rushanwa:

Adonis Filer, Cleveland Thomas Jr, Pitchou Manga, Delwan Graham, Olivier Shyaka, Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza, Ntore Habimana, Dieudonne Ndizeye, Pascal Nyonkuru, Jean Umuhoza, Ulrich Chomche na Axel Mpoyo.

Uyu mukino utegerejwe n’abanyarwanda uzabanzirizwa n’uzahuza Stade Malien yo muri Mali ndetse na Cape Town Tigers yaje ihagarariye igihugu cya Afurika y’Epfo, ni umukino uzatangira guhera ku isaha ya Saa kumi zuzuye.

Nk’uko abategura iri rushanwa babitangaje, ku isaha ya Saa kumi zo kuri uyu wa gatanu amatike yo kuri uyu mukino yari yamaze gushira, ibi bivuze ko ugiye kubera mu nyubako yakira abantu ibihumbi 10 ubu ntayo wabona yo kuri uyu mukino.

2023-05-19
Editorial

IZINDI NKURU

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Editorial 11 Aug 2025
Abakinnyi b’Amavubi basuye abamugariye ku rugamba, babagenera impano mbere yo gukina na RDC

Abakinnyi b’Amavubi basuye abamugariye ku rugamba, babagenera impano mbere yo gukina na RDC

Editorial 28 Jan 2016
Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Lambert Dushimimana niwe wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Editorial 05 Sep 2023
I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

Editorial 03 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?
ITOHOZA

IRIBAGIZA CHRISTINE Wahotowe yari muntu ki ?

Editorial 16 Apr 2017
Ubutumwa bw’Ishyaka PL bwo kwibuka Jenoside kunshuro ya 24
Mu Rwanda

Ubutumwa bw’Ishyaka PL bwo kwibuka Jenoside kunshuro ya 24

Editorial 07 Apr 2018
Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe “The Warriors” yashinje amarozi n’ubupfumu ikipe ya Cameroon yakiriye amarushanwa
Amakuru

Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe “The Warriors” yashinje amarozi n’ubupfumu ikipe ya Cameroon yakiriye amarushanwa

Editorial 17 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru