• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»BNR yatanze icyizere ku izamuka ry’ubukungu rya 7.2%

BNR yatanze icyizere ku izamuka ry’ubukungu rya 7.2%

Editorial 25 Sep 2018 UBUKUNGU

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka neza, ku buryo hari icyizere ko intego y’uko buzazamukaho 7.2% muri uyu mwaka, izagerwaho.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri nyuma y’inama ngarukagihembwe y’akanama gashinzwe politiki y’ifaranga, MPC.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yavuze ko icyo babonye ari uko ubukungu bw’igihugu buhagaze neza, barebeye ku muvuduko w’ibiciro ku masoko cyangwa uko ifaranga rihagaze.

Yagize ati “Iyo turebye uko umuvuduko w’ibiciro wagiye uzamuka mu mezi atandatu ya mbere byari kuri 2.5% naho muri Kanama twabonye 2.1%, bigaragaza ko ubukungu buhagaze neza kuko intego twihaye ni uko tutagombye kurenza 5% mu mwaka, kandi iyo turebye mu gihe gisigaye kugeza mu mpera z’umwaka, tubona ko 5% itazarenga.”

Yanavuze ko ku isoko ry’ivunjisha ugereranyije ifaranga ry’u Rwanda n’idolari rya Amerika, bitewe n’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byazamutseho 17.9% nubwo ibyo u Rwanda rukurayo byazamutse kuri 7.4%, iyo ubihuje nta kibazo bitera ku isoko ry’ivunjisha.

Yakomeje agira ati “Kugeza ubu iyo ugereranyije aho twari turi mu Ukuboza (2017) n’aho twari mu mpera za Kanama, ifaranga rimaze guta agaciro ho 2.5% ugereranyije n’idolari ry’abanyamerika. Tukabona uyu mwaka, mu mpera z’Ukuboza ntabwo tuzarenza 4%. Ibyo rero dukurikije umuvuduko w’ubukungu bwacu, tubona ari igipimo kidahangayikishije.”

Guverineri Rwangombwa yavuze ko uku kutajegajega k’ubukungu guhuzwa n’ubukungu bukomeje kwiyongera ku gipimo gishimishije.

Yavuze ko iyo ufashe ibihembwe bibiri bya mbere by’uyu mwaka kugeza muri Kanama, ubukungu bwazamutseho 8.7%.

Nubwo ngo nta mibare BNR irabona y’igihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, ifite imibare ikurikirana y’uko ubukungu bugenda, itanga icyerekezo cy’aho ibintu bigana.

Yakomeje agira ati “Iyo turebye iyo mibare rero dusanga mu mezi abiri ya mbere y’igihembwe cya gatatu, igipimo cyarazamutseho 14.6% ugereranyije na 13.1% byari byazamutse ho mu mezi abiri ya mbere y’igihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize.”

“Bikaduha icyizere ko n’iki gihembwe cya gatatu ubukungu buzatera imbere neza, bigatuma tutatinya kwemeza ko mu mpera y’umwaka, igipimo cyari cyatanzwe na Minisiteri y’imari n’igenamigambi cy’uko ubukungu buzazamuka ho 7.2% tuzakigeraho.”

Nyuma y’ibipimo byose bigaragaza uko ubukungu buhagaze mu Rwanda, Akanama gashinzwe politiki y’ifaranga kiyemeje kugumisha igipimo cy’urwunguko rwa banki nkuru kuri 5.5%.

Rwangombwa yakomeje agira ati “Ni ukugira ngo dukomeze gushyigikira ko amabanki yatanga inguzanyo ku bikorera, ngo bakomeze guteza imbere igihugu cyacu.”

Iki gipimo cya 5.5% giheruka gushyirwamo mu mezi umunani ashize.

2018-09-25
Editorial

IZINDI NKURU

IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 22 Frw

IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 22 Frw

Editorial 17 Jan 2018
Madamu Jeannette Kagame yeretse abayobozi ba Bloomberg Philanthropies ibikorwa bya Imbuto Foundation

Madamu Jeannette Kagame yeretse abayobozi ba Bloomberg Philanthropies ibikorwa bya Imbuto Foundation

Editorial 14 Nov 2017
U Rwanda rugeze he rwishyura miliyoni 400$ zirimo izubatse Kigali Convention Centre?

U Rwanda rugeze he rwishyura miliyoni 400$ zirimo izubatse Kigali Convention Centre?

Editorial 04 Apr 2019
Minisitiri w’Intebe yahaye umukoro RRA wo gufasha u Rwanda kwihaza mu ngengo y’imari

Minisitiri w’Intebe yahaye umukoro RRA wo gufasha u Rwanda kwihaza mu ngengo y’imari

Editorial 29 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakiriye Dr Dlamini wanyuzwe n’aho imyiteguro y’inama ya AU igeze
Mu Mahanga

Perezida Kagame yakiriye Dr Dlamini wanyuzwe n’aho imyiteguro y’inama ya AU igeze

Editorial 16 Jun 2016
Perezida Kagame avuye  munama  itumirwamo Abanyapolitike bavuga rikijyana ku Isi
UBUKUNGU

Perezida Kagame avuye munama itumirwamo Abanyapolitike bavuga rikijyana ku Isi

Editorial 29 Jan 2016
Nyamagabe:abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore
Amakuru

Nyamagabe:abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

Editorial 07 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru