Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Atlas Mara) yafunguye ku mugaragaro Ishami rishya mu Mujyi wa Kigali rikaba n’icyicaro gikuru rifite umwihariko kuri serivisi zifashisha ikoranabuhanga aho abakiliya bashyiriweho uburyo zimwe bazazibona bifashishije iPad.
Iri shami riherereye mu nyubako nshya BPR Atlas Mara iheruka kuzuza muri Kigali, ryafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 5 Werurwe 2020, risimbura iryari mu nyubako ishaje iherereye ruguru ya Hôtel des Mille Collines.
Umuyobozi Mukuru wa BPR Atlas Mara, Maurice K. Toroitich, yashimiye abifatanyije na banki mu birori byo gufungura ishami rishya, anashimangira ko ibyo banki ikora byose biri mu nyungu z’abaturage.
Yavuze ko ishami rishya rifite umwihariko wo gutanga serivisi z’imari mu buryo bugezweho ku buryo abakiliya bazaryifashisha mu gufungura konti, kureba amafaranga aziriho na raporo y’ibyazikoreweho, kohereza amafaranga n’ibindi.
Ati “Ishami tuberetse uyu munsi ni rishya ry’icyicaro gikuru dufite muri iyi nyubako yacu nshya. Niryo rikuru kandi rigezweho kuko nk’uko twabyerekanye ntidufite gusa aho abakiliya bakirira amafaranga ahubwo hari n’ahatangirwa serivisi z’imari mu buryo bugezweho.”
Muri iri shami rishya, BPR Atlas Mara yateganyije igice abakiliya bashaka gukoresha serivisi z’imari bifashishije ikoranabuhanga ariko badafite internet basangaho iPad bakazikoresha, bakaba bakitabaza abakozi ba banki mu gihe bakeneye ubufasha bwisumbuyeho.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi muri Banki y’Abaturage, Prof Njuguna Ndung’u, yavuze ko gufungura ishami rishya ari ikimenyetso gitanga icyizere ko banki izakomeza gutanga serivisi z’imari mu gihe kirambye.
Uretse serivisi abakiliya bashobora kubona bakoresheje BPR Mobile Banking cyangwa ku mashami y’iki kigo cy’imari ari hirya no hino mu gihugu, kinafite abagihagarariye basaga 310 bashobora gufasha abakiliya kubona serivisi z’imari bitabagoye.
Kugeza ubu BPR Atlas Mara ikorera mu gihugu cyose aho ifite amashami 186. Mu 2018 yagaragazaga ko yabonye inyungu ingana na miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.