• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bujumbura : Amasasu menshi yumvikanye mu Bwiza

Bujumbura : Amasasu menshi yumvikanye mu Bwiza

Editorial 05 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Amasasu atari make yumvikanye muri zone ya Bwiza mu mujyi rwagati wa Bujumbura, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, mu gipolisi cy’u Burundi baravuga ko ari umujura wari usanzwe warayogoje iyo karitie warashwe  mu gihe ariko abanyagihugu bo bavuga ko uwarashwe ari umwe mu batavuga rumwe n’ubutegtsi bwa Petero Nkurunziza.

Pierre Nkurikiye umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yavuze ko ayo masasu yumvikanye ari ayarashwe n’umupolisi wari ukurikiranye uwo mujura. Mu gipolisi  kandi bavuga ko uwo mujura yari amaze iminsi yiba mu muma modoka, ubu akaba yafatanywe amafaranga menshi yari yibye,  telephone zigendanwa, impeta n’ibindi…

Bivigwa ko uwo warashwe yaherukaga gufungurwa muri gereza nkuru ya Bujumbura mu Mpimba, ubu akaba arimo kuvurirwa mubitaro bya MSF biri muri karitie ya Kigobe. Ubwicanyi mu Burundi bukomeje kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Imvururu zo mu Burundi zatangiye mu 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga umugambi we wo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu, icyemezo cyafatwaga nk’ikinyuranye n’Itegeko Nshinga.

Zabyaye amakimbirane hagati y’abashinzwe umutekano n’abaturage yaguyemo benshi, abarenga ibihumbi 500 bahunga igihugu.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko hagati ya 2017 na 2018, mu Burundi hagaragaye ibyaha byinshi byibasiye inyokomuntu, byatijwe umurindi n’amagambo y’abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Nkurunziza Pierre ubwe.

U Burundi ngo bwabanje guca intege ibikorwa bya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye yashyizweho n’Ihuriro riharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Loni mu 2016, ndetse bwanga gukorana na yo.

Reuters ivuga ko  mu mwaka ushize iyi Komisiyo yatangaje ko abayobozi bo mu nzego zo hejuru bari mu bagize uruhare mu byaha byibasiye abatari bake.

Muri raporo yashyize ahagaragara, iyo komisiyo ivuga ko “Komisiyo ifite ibintu bikomeye bituma yemeza ko ibyaha byibasiye inyokomuntu bikomeje gukorwa mu Burundi.”

Ikomeza iti “Ibi byaha birimo ubwicanyi, ifungwa no kwimwa uburenganzira bwo kwisanzura, iyicarubozo, gufata ku ngufu n’irindi hohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku myemerere ya politiki.”

2018-10-05
Editorial

IZINDI NKURU

Umufaransa yavuze ku buryo Inkotanyi zafashe mpiri abasirikare b’Abafaransa muri Opération Turquoise

Umufaransa yavuze ku buryo Inkotanyi zafashe mpiri abasirikare b’Abafaransa muri Opération Turquoise

Editorial 09 Apr 2018
Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Editorial 22 Mar 2020
Uko uBubiligi bwabaye indiri y’ibyihebe n’abicanyi bakoze Jenoside mu Rwanda

Uko uBubiligi bwabaye indiri y’ibyihebe n’abicanyi bakoze Jenoside mu Rwanda

Editorial 26 Nov 2019
Congo-Kinshasa: AFC/M23 yatangaje ibikenewe byose mbere y’uko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa

Congo-Kinshasa: AFC/M23 yatangaje ibikenewe byose mbere y’uko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa

Administrator 27 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasesekaye  muri Arménie ahagomba kwemerezwa niba Mushikiwabo azayobora OIF
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasesekaye muri Arménie ahagomba kwemerezwa niba Mushikiwabo azayobora OIF

Editorial 10 Oct 2018
” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?
Amakuru

” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

Editorial 02 Jul 2024
Maria Sharapova n’umukunzi we bahishuye ibihe bidasanzwe bagize ubwo basuraga u Rwanda
UBUKERARUGENDO

Maria Sharapova n’umukunzi we bahishuye ibihe bidasanzwe bagize ubwo basuraga u Rwanda

Editorial 10 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru