• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Bujumbura yabujije abadepite bayo muri EALA kuza I Kigali ariko ibikorwa birakomeje

Bujumbura yabujije abadepite bayo muri EALA kuza I Kigali ariko ibikorwa birakomeje

Editorial 06 Mar 2017 ITOHOZA

Inama y’inteko rusange ya gatanu y’abadepite muri EALA yatangiye imirimo yayo uyu munsi hano mu Rwanda ariko u Burundi bwabujije abayiserukira kuyizamo, ariko ikindi gice cya’Abadepite b’Ababarundi kiyirimo !

Buri gihugu kigize EAC gifite abadepite icyenda mu nteko nshingamategeko y’uwo muryango ariko batanu gusa nibo bumviye ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza, bandika buvuga yuko badashobora kuzitabira iyo nama ngo kubera impamvu z’umutekano wabo, naho abandi bane bakaba bari muri iyo nama y’inteko ya EALA izarangiza imirimo yayo tariki 16 z’uku kwezi.

Abo badepite batanu bumviye amabwiriza y’ubutegetsi mu Burundi bakaba bataraje muri iyo nama ya EALA, ikomeje imirimo mu nyubako y’inteko nshingamategeko y’u Rwanda ni Emerence Bucumi, Leonce Ndarubyariye, Jean Marie Muhirwa, Isabelle Nahayo na Emmanuel Nengo.

Abitabiriye iyo nama y’inteko ya EALA basnzwe bazwi yuko batavuga rumwe na leta kubera yuko barwanyije manda ya gatatu ya Nkurunziza kuko itari yubahirije itegeko nshinga ikaba yarinaciye ukubiri n’amasezerano ya Arusha, yari yarashoboye kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Abo badepite bane ni Jeremie Ngendakumana wo mu ishyaka CNDD-FDD akaba ari nawe wari warasimbuye Rajab Hussein ku buyobozi bwaryo. Undi ni Yves Nsabimana ukomoka muri FRODEB – Nyakuri, naho abandi babibiri bakaba bakomoka muri UPRONA igice cya Nditije.

Abo ni Frederic Ngenzebuhoro na Martin Nduwinama, wigeze kuba Visi Perezida muri guverinoma ya Nkurunziza biturutse kuri ya masezerano ya Arusha ateganya yuko iyo Perezida wa Repubulika ari Umuhutu, Visi Perezida we agomba kuba ari umututsi ! Abo badepite bane b’u Burundi bari mu nama ya EALA hano mu Rwanda basanzwe bakora ariko bari mu buhungiro.

Kuva u Burundi bwajya mu bibazo muri 2015 ubutegetsi muri icyo gihugu bwakomeje kwikoma u Rwanda ngo rushyigikira ababurwanya, kugeza n’aho buhagarika ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi. Ubutegetsi mu Burundi kandi ntabwo bukitabira amanama y’akarere cyangwa mpuzamahanga akorerwa hano mu Rwanda.

-6036.jpg

Perezida Paul Kagame afungura inama ya EALA

Umwaka ushize hano mu Rwanda habereye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize umuryango w’uubumwe bwa Afurika, u Burundi ntibwayitabira.

Bwari bwohereje ababuserukira ariko baharaye rimwe bucya bahambira, barataha ngo ntabwo bari bizeye umutekano wabo ! Hari n’inama y’abayobozi ba Polisibo mu karere ko mu burasirazuba bwa Afurika iherutse kubera hano mu Rwanda, ubutegetsi mu Burundi bwanga kohereza ababuserukira !

Uburundi ubu bufite impunzi zisaga ibihumbi 70 ziri hano mu Rwanda kandi zikaba zifashwe kivandimwe, ikintu gihora giteye impungenge ubutegetsi bwa Nkurunziza, bigatuma bwarahisemo kwibasira u Rwanda nk’uko bwijundika u Bubiligi ngo ntibufata abanyapolitike barwanya leta y’u Burundi kandi ngo bacumbitse muri icyo gihugu!

Casmiry Kayumba

2017-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

NEW RNC yahinduye umuvuno ishaka kwiyegereza abo yitaga ko bayinukira

NEW RNC yahinduye umuvuno ishaka kwiyegereza abo yitaga ko bayinukira

Editorial 09 Mar 2017
Umukongomani Nyamuhombeza, indashima  isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari  mu nkambi mu Rwanda.

Umukongomani Nyamuhombeza, indashima isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari mu nkambi mu Rwanda.

Editorial 08 Nov 2023
Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Leta y’UBurundi iravugwaho kugira gereza zitazwi hafi y’umupaka w’URwanda

Editorial 28 Jun 2019
Umunyemari Nkubiri Alfred ari mu gihome akurikiranyweho  gukoresha impapuro mpimbano no kwinjiza mu gihugu ifumbire itujuje ubuziranenge

Umunyemari Nkubiri Alfred ari mu gihome akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano no kwinjiza mu gihugu ifumbire itujuje ubuziranenge

Editorial 18 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusore ufite inkomoko mu Rwanda yatorewe kuba Umudepite mu Bufaransa
POLITIKI

Umusore ufite inkomoko mu Rwanda yatorewe kuba Umudepite mu Bufaransa

Editorial 19 Jun 2017
Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali
IMIKINO

Rayon Sports yatakaje amanota i Rusizi mbere yo guhura na AS Kigali

Editorial 23 Oct 2016
Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye
INKURU NYAMUKURU

Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye

Editorial 27 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru