• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“BURASA J Gualbert, umusanzu wawe mu kurwubaka, uzatubera umusingi mu kurukomeza” Jean Lambert Gatare

“BURASA J Gualbert, umusanzu wawe mu kurwubaka, uzatubera umusingi mu kurukomeza” Jean Lambert Gatare

Editorial 13 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Hari igihe wibaza igitutsi  gikwiye urupfu, ugasanga nta na kimwe cyanganya  ubukana n’ubugome bwarwo. Ubundi se urarubwira ngo rwumve! Igihe twarutukiye rwigeze ruhagarara guhekura ababyeyi,kugira abana imfubyi,kuduhindura nyakamwe twaragiraga abo tuvukana.  Iyaba rwumvaga, mba ndubwiye gusa nti:’Nawe uragapfa wumve”.

Njye narinzi ko amarira yakamutse, kuko nta mwaka urenga uru runyagwa rw’urupfu rutantwaye inkoramutima. Nyamara naribeshyaga, kuko ejobundi  aho rutwariye na BURASA Jean-Gualbert, umuvandimwe wanjye,  umutima wabaye  intimba nsa, amarira yaciye imiferege ku matama, ubwenge bwanze kubyakira .

Hari tariki 05 Gicurasi 2020, ahashyira saa sita z’amanywa, isaha ubundi nasangiriragaho na Burasa, nakira inkuru ishegesha umutima. Intandaro y’agahinda gakomeye.

Urupfu rwa Burasa J. Gualbert rushoje  inzira izitanye yanyuzemo kuva akivuka, arwana ingamba zigoranye, ariko zitigeze zimugamburuza.Rwabaye urugendo rw’umugabo. Urugero ni aho yavanye RUSHYASHYA, none ayidusigiye  ifite ijambo, irisangiye  n’abashaka ineza y’uru Rwanda. Niyitahire, imfura ntipfa iraruhuka, hapfa ibipfapfa  ibigarasha byagumiwe n’umutimanama.

Ubwo twaririraga ubutitsa, ngo hari abasekaga  urumenesha!Ntibitangaje, abo biganjemo abahekuye uRwanda, n’abayobotse amashyamba, bahora bishimira imirambo. Nibishime simbujije, ariko ni iby’igihe gito.  Burasa yaratabarutse, ariko  ibitekerezo bizima ntibizima!

Tariki ya 08/04/2020,  twunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Burasa yanyandikiye ubutumwa, ati:” Komera nyakubyara. Abaduhize bukware, twe tuzabahige ubutwari. Dadira cyane”.Ngiryo ijambo rye rya nyuma. Ni interuro ngufi, ariko ifite ubutumwa burebure cyane: Abagambiriye kutumara, bazaterwe ikimwaro no kutubona twemye. Nzubaha isezerano.

Ubu butumwa nibwo bwanyubatsemo umwete wo kumukorera mu ngata, ngo ejo RUSHYASHYA idahondobera, amahoro agataha mu banyapolitiki MBURAMAJYO

Ntituzaha urwaho urwango .Tuzarwamagana, tuzarurwanya,kandi tuzarutsinda.

Mbonereho no  kugira icyo mvuga , nihuse, ku nkuru ya RUGALI, yasohotse ku mbuga nkoranyambaga igira iti”Turire umunyamakuru Jean-Lambert GATARE wa Isango Star….”.

Icya mbere, ni uko abanditse iyi nkuru banzi igice. Gatare bavuze mu nkuru yabo  ahabanye cyane n’uwo ndiwe nyakuri bazi . Abanzi neza bazi  ko ntawanjyana buhumyi. Ntabwo ndi intagondwa cyangwa umuhezanguni, ariko nta nubwo ndi NYIRANJYIYOBIJYA”.  Ndashungura, ngafata icyemezo ntahubutse, nk’uko nafashe icyemezo cyo gukomereza aho BURASA yari agejeje.

Icya kabiri, kuba Rugali izi ko narokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, byakayihaye kumva neza ko ntashobora guha amahwemo abayigizemo uruhare, abagifite ingengabitekerezo yayo, kimwe n’abandi bagerageza kubangamira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, n’iterambere twahisemo . uyu ni nawo murongo w’iki kinyamakuru RUSHYASHYA.  Ndi mubyo nemera rero.

Icya gatatu, simbona icyatuma Rugali itangazwa n’uko nsimbuye Nyakwigendera Burasa, kandi atari ubwa mbere mbaye mu buyobozi bwa RUSHYASHYA. Nayibereye umwanditsi mukuru igihe cy’imyaka ine,  ku buryo rero  umurongo wayo atari mushya na gato kuri njyewe.

RUSHYASHYA ntigambiriye kugira uwo ihutaza, ahubwo  igamburuza abashaka kurutobera, mu nyungu z’abarushakira ineza bose.

Uwubaka tuzamwitaba, usenya tuzamutaranga.Tuzamutanga imbere, twikomereze mu iterambere twese dusangiye.

Ruhuka mu mahoro , BURASA Jean-Gualbert, imfura itari imfunya. Wanze gushukishwa ifunguro, ngo ugambanire Urwagasabo.Umusanzu wawe mu kurwubaka watubereye umusingi mu kurukomeza.

Jean-Lambert Gatare

2020-05-13
Editorial

IZINDI NKURU

Urugendo rugoye rwo kugeza imbere y’ubutabera umwicanyi Vincent Murekezi,wari utunze intwaro mu gihugu cya Malawi anashyigikiwe n’abategetsi bo muri icyo gihugu

Urugendo rugoye rwo kugeza imbere y’ubutabera umwicanyi Vincent Murekezi,wari utunze intwaro mu gihugu cya Malawi anashyigikiwe n’abategetsi bo muri icyo gihugu

Editorial 12 May 2023
Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Editorial 06 Jun 2025
Ibishushungwa bya P5 na MRCD mu mugambi wo kwihuza, Kayumba Nyamwasa yahiriye mu nzu abura aho apfunda imitwe

Ibishushungwa bya P5 na MRCD mu mugambi wo kwihuza, Kayumba Nyamwasa yahiriye mu nzu abura aho apfunda imitwe

Editorial 17 Dec 2019
UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke,  bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

UBurundi bukomeje kurundanya abantu bitwaje intwaro mu Ntara ya Cibitoke, bikekwa ko ari Interahamwe zigamije gutera u Rwanda

Editorial 31 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu

Editorial 20 Aug 2016
Polisi y’u Rwanda irashima imyitwarire yaranze abaturarwanda mu gihe cy’iminsi mikuru
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irashima imyitwarire yaranze abaturarwanda mu gihe cy’iminsi mikuru

Editorial 05 Jan 2016
Kinshasa : Nubwo ibiganiro byatangiye bamwe mu abanyepoliti baracyatsimbaraye kutabyitabira
Mu Rwanda

Kinshasa : Nubwo ibiganiro byatangiye bamwe mu abanyepoliti baracyatsimbaraye kutabyitabira

Editorial 02 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru