• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Burera: Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali

Burera: Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali

Editorial 10 Jul 2017 ITOHOZA

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyanika mu karere ka Burera hafungiye umugabo witwa J Claude Bizimana w’imyaka 35 y’amavuko nyuma yo gufatanwa amafaranga angana na 1,345,000 yibye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Gatenga,akagari ka Nyanza mu mudugudu wa Marembo, aho yakoraga akazi k’ubuzamu, akaba yafashwe mu gitondo cyo ku wa gatandatu taliki 8 Nyakanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira atangaza ko aya mafaranga yibiwe mu rugo rw’uwitwa Kirenga Innocent ku italiki ya mbere Nyakanga , aho uyu mugabo nyuma yo kuyabura yahise abura n’umuzamu maze atanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi y’aho umuzamu akomoka ari naho afungiye.

IP Gasasira agira ati:” Kirenga uvuga ko yari yarayabitse mu modoka, ngo yaje kugenzura ko akirimo arayabura, ahita akeka Bizimana kuko ariwe wozaga iyo modoka buri munsi, ariko igihe akibitekereza aba aramubuze, niko guhita atanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi y’iwabo.”

Akomeza avuga ko, nyuma yo gufata Bizimana ngo afashe mu iperereza, umugore wa Bizimana witwa Dusabimana Esperance w’imyaka 32, yahise ajyana ya mafaranga kwa musaza we witwa Ahishakiye Emmanuel ari naho Polisi yasanze ariya mafaranga ndetse ubu bombi bakaba bafunganywe mu gihe hakirebwa niba nta bindi baba baribye kuko iperereza ryerekanye ko uriya mugore akibona batwaye umugabo we, hari umuntu yahise yoherereza amafaranga 350,000 akoresheje telefoni , nawe akaba agishakishwa.

IP Gasasira agira ati: “ Ubu bose uko ari batatu barafunze kuko hari ibyo bafatanyije mu ibura ry’ariya mafaranga.”

Kuri iki gikorwa, IP Gasasira yagize ati:”Abantu bagomba gukora aho gutega amaramuko n’amakiriro mu bikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ubujura. Ikindi kandi, abantu bakwiye kujya bihutira kumenyesha inzego zibishinzwe cyane cyane Polisi kuko iyo amakuru atangiwe igihe, nta kibuza ko umunyacyaha afatwa.”

Yagiriye inama abaturage yo kwirinda guha icyuho abajura, aha akaba yaratanze urugero rw’uburangare avuga ko buri mu bituma abantu bibwa aha akaba yagize ati:” Si byiza kubika amafaranga menshi mu modoka kandi bikaba igihe kirekire kuko nta hantu hataboneka banki muri iki gihugu, buri wese niho agirwa inama yo kubitsa amafaranga ye, yaba make cyangwa menshi.”

Muri rusange yahamagariye abaturage kwirindira umutekano no kurinda neza ibyabo kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe mu gihe habaye igikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko kugira ngo hafatwe uwagikoze cyangwa utegura kugikora.

-7175.jpg

Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Source : RNP

2017-07-10
Editorial

IZINDI NKURU

Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize  bahekuye u Rwanda

Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda

Administrator 11 Nov 2025
Ukuri ku nkuru y’igihuha ko ingabo z’u Rwanda zambutse muri Uganda

Ukuri ku nkuru y’igihuha ko ingabo z’u Rwanda zambutse muri Uganda

Editorial 21 Apr 2019
U Bufaransa: Bagiye kumara iminsi 3 mu cyunamo cya 84 bishwe n’umwiyahuzi

U Bufaransa: Bagiye kumara iminsi 3 mu cyunamo cya 84 bishwe n’umwiyahuzi

Editorial 15 Jul 2016
­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

Editorial 23 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame asanga imikoranire itanoze iha urwaho umutekano muke
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame asanga imikoranire itanoze iha urwaho umutekano muke

Editorial 13 Nov 2017
Uko  Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura
ITOHOZA

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

Editorial 13 Jan 2017
China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda
HIRYA NO HINO

China and Rwanda igitabo cya Gerard Mbanda

Editorial 21 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru