• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burera : Perezida Kagame yavuze ko “Ababuza u Rwanda umutekano bakina n’umuriro nibawegera uzabotsa”

Burera : Perezida Kagame yavuze ko “Ababuza u Rwanda umutekano bakina n’umuriro nibawegera uzabotsa”

Editorial 08 May 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatatu tariki 08 Gicurasi 2019, yatangiye uruzinduko akorera mu ntara z’itandukanye z’igihugu asura akarere ka Burera.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu, biteganyijwe ko Perezida Kagame asura Burera na Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, agasura Rubavu na Rutsiro, nyamasheke na Karongi mu ntara y’Uburengerazuba.

Mu ijambo yabagejejeho yagarutse ku mutekano w’igihugu n’umubano wacyo n’abaturanyi, atanga gasopo ku bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yavuze ko abayobozi bagomba gukora mu nyungu zo gukemura ibibazo by’abaturage, akaba yanenze cyane uko abaturage bava mu Rwanda bakajya gushakira serivise hanze yarwo.

Paul Kagame yamaze umwanya avuga ku mutekano w’igihugu asaba abaturage kuwugiramo uruhare ngo uboneke.

Ati “Igihu mureba cy’u Rwanda ni icyanyu, Abanyarwanda mugomba kucyubaka mukakirinda, ntabwo turi abacakara b’abaturanyi, ntabwo duhindirwaho.”

Yavuze ko Umutekano w’u Rwanda ugomba kuboneka haba ku neza cyangwa ku zindi nzira.

Yagize ati “Umutekano ugomba kuboneka ku neza bishingiye ko twumva ko ari ngombwa hagati yacu nk’Abanyarwanda no ku bandi duturanye.

Umutekano niwo twifuza turaza kuwukorera ku neza nibiba ngombwa no ku bundi buryo niko byagenda, ntabwo tugomba kwingingira umuntu ko aduha umutekano.”

Mu mvugo isa n’ijimije ariko yumvikana kuri bamwe mu Bayobozi ba FDLR baherutse gutahuka abandi bagafatirwa ku mupaka wa Congo na Uganda, bakazanwa mu Rwanda, ubu bakaba bari kuburana mu Nkiko ku byaha bakekwaho, ndetse na Callixte Sankara wiyise Major Sankara uheruka gufatirwa mu birwa bya Comoros akoherezwa mu Rwanda,  Kagame yavuze ko nta we uhungabanya u Rwanda rudashobora kugeraho aho yaba ari hose.

Ati “Ndavuga abaturimo n’abandi tubageraho. Bamwe baratwizanira ikibazo tukagikemura, hari abandi tuzazana batarizana. Umutekano ni ku neza cyangwa ku ngufu kandi turazifite, bariya bose mwumva ku maradiyo ntibazi icyo bakinisha babivuga bari muri America, muri Africa y’Epfo, ntabwo begereye umuriro umunsi bawegereye uzabotsa.”

Yaburiye ababashyigikiye, kumva ko u Rwanda atari ahantu baza gukinira, asaba abaturage kubwira abashaka kubashuka ko umuriro uzabotsa.

Perezida Kagame yanenze cyane Abayobozi bibera mu migi, bakibera mu mirwa mikuru bakumva ko isi itangirira aho ikarangirira aho, abibutsa ko hari Butaro, hari n’utundi Turere bagomba kwita ku bibazo bihari.

Kagame yijeje ko azakemura ibibazo bigihari by’iterambere n’ibikorwa remezo.

Ati “Abaturanyi bashaka kuduteza ibibazo mubihorere twe dukemure ibibazo byacu, igihe bazumva twabana neza twe tuzabana neza na bo, nta we tubanira nabi, ariko iyo waduhinduye akarima kawe ukoramo ibyo ushaka,… natwe hari ibyo dushaka.”

Src : Umuseke

2019-05-08
Editorial

IZINDI NKURU

Umugabo wa Yvonne Idamange yatangaje ko yagiriye inama umugore we inshuro nyinshi akamunanira atangaza ko umuryango we witandukanyije n’ibikorwa n’uyu mugore

Umugabo wa Yvonne Idamange yatangaje ko yagiriye inama umugore we inshuro nyinshi akamunanira atangaza ko umuryango we witandukanyije n’ibikorwa n’uyu mugore

Editorial 08 Feb 2021
RD-Congo : Col.Muhawenimana Theogene wa FLN, yaguye mu mirwano, yicanwe n’abarwanyi basaga 80, Gen.Wilson Irategeka ararusimbuka

RD-Congo : Col.Muhawenimana Theogene wa FLN, yaguye mu mirwano, yicanwe n’abarwanyi basaga 80, Gen.Wilson Irategeka ararusimbuka

Editorial 04 Dec 2019
Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Editorial 30 Mar 2023
ADEPR ivuga iki ku ifungwa n’iyicarubozo ry’abayoboke bayo muri Uganda

ADEPR ivuga iki ku ifungwa n’iyicarubozo ry’abayoboke bayo muri Uganda

Editorial 01 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Koffi Olomide atagerejwe  i Kigali
IMIKINO

Koffi Olomide atagerejwe i Kigali

Editorial 10 Nov 2016
Nta gahunda yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda: Boniface Benzinge
ITOHOZA

Nta gahunda yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda: Boniface Benzinge

Editorial 09 Nov 2016
USA  : Umunyarwanda Dr Ntakirutimana Eliel ( Nataki) ashobora kwisanga mu kaga  nyuma y’uko iwe hapfiriye  Umuntu muburyo budasobanutse
ITOHOZA

USA : Umunyarwanda Dr Ntakirutimana Eliel ( Nataki) ashobora kwisanga mu kaga nyuma y’uko iwe hapfiriye Umuntu muburyo budasobanutse

Editorial 10 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru