• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Abanyarwanda babiri batawe muri yombi n’inzego z’iperereza [ SNR ]

Burundi: Abanyarwanda babiri batawe muri yombi n’inzego z’iperereza [ SNR ]

Editorial 29 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda babiri hamwe n’Umurundi umwe, ku mugoroba wo kuwa Kane batawe muri yombi n’urwego rw’iperereza mu Burundi, SNR, bafatirwa ku musozi wa Rusenda muri Komisini Bukinanyana.

Abanyarwanda bafashwe ni Mpozenzi Callixte na Mundane Juvénal, bafatanwe n’umurundi ubarizwa mu ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Amizero y’Abarundi, witwa Fabien Ngerageze.

Bafatiwe mu ntara ya Cibitoke iri mu majyepfo y’u Rwanda.

Amakuru avuga ko inzego z’iperereza mu Burundi zabataye muri yombi zibashinja “gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe n’u Rwanda.”

Bagifatwa ngo bahise bambikwa amapingu, burizwa imodoka yerekeje mu bice bya Kayanza.

Umwe mu baturage bo muri ako gace yavuze ko batewe impungenge n’ubuzima bwabo.

Abaturage bavuga ko abo banyarwanda bari bamaze imyaka isaga 30 kuri uwo musozi, kandi nta kintu kibi bari babaziho cyangwa ngo bagirane ikibazo n’abaturanyi babo.

Bagahera aho basaba ko barekurwa, kuko ibirego bashinjwa nta shingiro bifite.

Ubuyobozi bwa SNR mu Ntara ya Cibitoke bwemeje ko aba bagabo batawe muri yombi, hakaba hategerejwe ibizava mu iperereza.

U Burundi bumaze igihe mu bibazo bya politiki guhera mu 2015, ubwo havukaga imyigaragambyo ikomeye yamaganaga ko Pierre Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu, ariko aza gutsinda amatora.

Hakurikiyeho ubwicanyi bwaguyemo abatari bake, u Burundi bukajya buvuga ko ibibazo bufite bubiterwa n’u Rwanda. Ibyo byagendanaga no gufata abanyarwanda bagafungwa, bakagirirwa nabi.

U Rwanda ntirwahwemye kubyamagana ruvuga ko ibyo birego nta shingiro bifite, ahubwo rugashinja u Burundi ko bucumbikiye bamwe mu barwanyi ba FDLR, barimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu 1994.

U Rwanda ubu rucumbikiye ibihumbi by’impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi no mu mijyi, rwakiriye guhera mu 2015.

Inkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe yonyine, icumbikiye impunzi zikabakaba 60.000 zibumbiye mu miryango hafi 20.000.

2018-10-29
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda urw’agashinyaguro ashyingurwa mu ibanga

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda urw’agashinyaguro ashyingurwa mu ibanga

Editorial 06 Jan 2020
Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabiye ibihano abayobozi bakuru b’ingabo za Uganda

Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabiye ibihano abayobozi bakuru b’ingabo za Uganda

Editorial 12 Dec 2020
Ubwoba ni bwose mu Banyarwanda bakorera muri Uganda

Ubwoba ni bwose mu Banyarwanda bakorera muri Uganda

Editorial 25 Jul 2018
Itohoza: Ubutabera bw’u Bubiligi buragera Sebatware Marcel amajanja , Rushyashya yavuye imuzi nimuzingo kubyaha bya Jenoside aregwa ndetse n’ubusahuzi yitwaje UZICONDICO

Itohoza: Ubutabera bw’u Bubiligi buragera Sebatware Marcel amajanja , Rushyashya yavuye imuzi nimuzingo kubyaha bya Jenoside aregwa ndetse n’ubusahuzi yitwaje UZICONDICO

Editorial 26 Jan 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Kayijuka Alex
    October 30, 20186:51 am -

    Igihugu nk’Uburundi kiba Kiri mu bibazo bya politiki kigomba gusambira hose n’aho ibisubizo bitari. Gusa barsabwa gutanga ubutabera bwuzuye kugera iperereza rirangiye kuko biteye amakenka y’uko bashobora gukorera abo bagabo iyicarubozo bitwaje ko ari Abanyarwanda.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere
Amakuru

Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Editorial 11 Dec 2024
Kagame n’Amerika ishyamba si ryeru
POLITIKI

Kagame n’Amerika ishyamba si ryeru

Editorial 06 Jan 2016
Perezida Kagame yashimye uruhare rwa NBA mu guteza imbere impano z’Abanyafurika
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashimye uruhare rwa NBA mu guteza imbere impano z’Abanyafurika

Editorial 24 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru