Abategetsi b’u Burundi cyane cyane Umunyamabanga Mukuru wa CNDD FDD Evariste Ndayishimiye n’Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu Willy Nyamitwe bifatiye ku gahanga Abasenyeri Gatorika b’u Burundi kubera Ubutumwa batanze muri Paruwasi zose zo mu Burundi kuri iki cyumweru bwamagana ihohotera rikorerwa abatari mu ishyaka CNDD FDD nubwo birinze gutangaza izina ry’iryo shyaka.
Evariste Ndayishimiye yagize ati “Bariho barigisha amacakubiri, barashinja imbonerakure ubwicanyi, ni urukozasoni kwigisha urwangano abakirisitu”
Willy Nyamitwe yanditse kurukuta rwe rwa Twitter ngo “Bamwe mu basenyeri bagomba guhagarika imirimo y’Imana kubera ko bimaze kuba akamenyero iyo twegereje amatora bohereza ubutumwa bwabo bw’ubumara bwabo bugamije gusenya”
Ibi ariko barabivuga mu gihe mu Burundi abatavuga rumwe na CNDD FDD bicwa umunsi ku munsi n’imbonerakure inzego z’umutekano zirebera kuko zifatwa nk’urwego rwa Leta rushinzwe umutekano. Ibi kandi barabivuga mu gihe imbonerakure mu gihugu hose zisenya ku manywa y’ihangu ibiro by’ishyaka CNL rya Agatho Rwasa ndetse bakica n’abayoboke babo. Amashusho y’ibyo bikorwa anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.
Si Kiliziya na CNL babangamiwe n’imbonerakure gusa, kuko abanyeshuri b’abakongomani nabo bagiye kurutonde rw’abanzi bakwiye guhigwa bukare n’imbonerakure.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umukuru w’abanyeshuri b’abakongomani biga mu Burundi, arasaba kugabanya ihohotera rikorerwa abanyeshuri aho yabibukije ko umunyeshuri aba mu ishuri ataba muri gereza. Ni nyuma yuko bamwe bahohotewe abandi bagafatwa bagafungwa.
Ese imvano yaba ari iyihe?
Ibi byatangiye ubwo Ingabo za Kongo zatangiye kurwanya imitwe y’itwaje intwaro muri Kongo, maze ubwo ingabo za Kayumba Nyamwasa zifashwa na Leta y’u Burundi nkuko byatangajwe na LONI na FDLR bagabwaho ibitero muri Kongo bigahitana bamwe mu bayobozi biyo mitwe nka Lt Gen Mudacumura na Capt Eddy Sibo wa P5.
Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru irambuye yacukumbuwe n’umunyamakuru w’umutaliyani Fulvio Beltrami avuga uburyo FDLR ibarizwa mu gisirikari cy’u Burundi cyane cyane mu mutwe w’ingabo ishinzwe kurinda Perezida Nkurunziza.
Kuba abanyeshuri b’abakongomani bari guhohoterwa birakorwa kubera ubufatanye buri hagati y’imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda na Leta y’u Burundi, ubwo iyi mitwe iri gutikirira mu bitero bya FARDC, barabikora bihimura kuko imitwe bafasha igeze aharindimuka. Ibi birakorwa na CNDD FDD kandi ngo ikibanza cya mbere mu ishyaka bagihaye Imana.
Raporo ya nyuma ya komite y’umuryango w’abibumbye (UN) yakoze iperereza ku Burundi yamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, ivuga ko perezida w’u Burundi ubwe yabazwa n’amategeko ibyaha byibasira inyoko muntu abakoze iperereza babonye.
Abanyeshuri b’abacongomani biga mu Burundi bamerewe nabi
Doudou Diène wari uyoboye iyi komite yabwiye inteko rusange y’ishami rya UN ryita ku burenganzira bwa muntu i Genève ko “kuva mu kwa kane 2015 nta mutekano uri mu Burundi, nta burenganzira buriyo kandi Perezida Nkurunziza agomba kubazwa ibyaha byabereye mu Burundi”.