Mu Burundi, abantu babarirwa mu Magana babyukiye mu bikorwa by’imygaragambyo kuwa Gatandatu w’iki cyumweru igamije kwamaganira kure intumwa ya ONU muri kiriya gihugu, Michel Kafando, ONU ubwayo hamwe n’igihugu cy’u Bufaransa.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko bamwe mu bitabiriye iyi myigaragambyo ari abari baraye mu bikobwa by’amasengesho yo gusengera igihugu cy’u Burundi yabereye mu mujyi wa Bujumbura.
Intumwa ya ONU, Michel Kafando azira ko ngo yabwiye ONU ko amatora yo kwemeza cyangwa guhakana Itegekonshinga mu Burundi aherutse kuba atabaye mu mucyo.
Abari mu myigaragambyo bakaba bari bitwaje inyandiko zisaba uyu muryango mpuzamahanga wa ONU kubukura ku rutonde ifite rw’ibihugu birimo umutekano mucye.
Iyi myigaragambyo kandi yanamaganaga igihugu cy’u Bufaransa ko cyanenze uburyo ibikorwa byo guhindura Itegekonshinga byagenze, aho ngo bwavuze ko iriya gahunda igamije gukumira Abarundi bo mu bwoko bw’abatutsi.
Umwunganizi akanaba n’umuvugizi muri Minisiteri y’Ingabo mu gihugu, Terence Ntahiraja yagize ati”ntibyumvikana uburyo u Bufaransa bushinjwa ibikorwa by’itsembabwoko mu Rwanda buvuga ibintu nk’ibyo.”
Ntahiraja yavuze ko yaba ayo masengesho cyangwa iyo myigaragambyo byose byateguwe abarundi babisabiye uruhushya bakaruhabwa.