Iperereza ku waba yishye Minisitiri w’ibidukikije Emmanuel Niyonkuru mu gihugu cy’u Burundi ryataye muri yombi abantu 2 barimo umugore we bari kumwe mu modoka ndetse na nyir’akabari bari bavuye kunyweramo ubwo uyu muminisitiri yaraswaga.
Mu itangazo ryatanzwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Nkurikiye Pierre, rivuga ko uwarashe nyakwigendera bari bari kumwe mu modoka bityo ko niba atarashwe n’umugore we agomba kuba azi uwamwishe.
kugeza ubu, uwarashe Minisitiri Emmanuel ntaramenyekana ariko umugore we ndetse na nyir’akabari bari baturutsemo bakaba bakomeje guhatwa ibibazo hagamijwe kumenya amakuru nyayo.
Minisitiri Emmanuel Niyonkuru w’imyaka 54 y’amavuko yarasiwe mu mujyi wa Bujumbura ubwo yari mu modoka ye atashye n’umugore we ubwo bageraga aho yiciwe umugore we akamusaba guhagarara bigaragaza ko hari icyo uyu mugore we yaba azi ku rupfu rwe.
Aya makuru ku rupfu rwa Minisitiri Niyonkuru yatangajwe n’inzego z’umutekno muri kiriya gihugu ndetse na Perezida nkurunziza akaba yatangaje ko umuntu wese wagize uruhare mu iyicwa rye atazihanganirwa.