Mu nteko rusange y’Abadepite n’abasenateri bagize Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, umwe mu badepite yabajije ikibazo, asobanuza amakuru avugwa ko u Rwanda ngo rwaba rushaka gutera u Burundi, ikibazo giteza impaka, basaba ko kitavugirwa aho.
Iki kibazo cyabajijwe ubwo icyegera cya mbere cy’umukuru w’igihugu, Gaston Sindimwe yabonanaga n’imitwe yombi, ashaka kubagezaho ibyo Minisiteri ahagarariye itegenya n’ibyo yagezeho.
Depite Mbayahaga Bede, yabajije ikibazo, asaba icyegera cy’umukuru w’igihugu gusobanura uburyo urubyiruko rw’Abarundi rwahungiye mu Rwanda ngo rwaba ruhabwa imyitozo ya gisirikare, ngo hagamijwe kuzatera u Burundi.
Yagize ati “twumva ko mu gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda harimo kubera imyitozo ya gisirikare kugirango bazaze guhungabanya igihugu cyacu cy’u Burundi”.
Amaze kubaza icyo kibazo, yakomerejeho agira ati “Si abaje gutera igihugu cyacu cy’u Burundi gusa, ahubwo ngo baje kugifata, no ku mupaka ntibaharenga, byumvikane y’uko n’abarimo kwitoza ni abazaza imbere berekana inzira, inyuma hazaba hari igihugu cy’u Rwanda”.
Uyu mudepite yakomeje abaza icyo Leta y’u Burundi irimo gukora kugirango iyo myitozo ya gisirikare ihagarare intego yo guhungabanya umutekano w’u Burundi itaragerwaho.
Impaka mu nteko:
Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo umukuru w’Inama Nshingamategeko, Reverien Ndikuriyo ntiyigeze yishimira icyo kibazo cyari kibajijwe.
Aho yagize ati “Mu nteko y’umutwe w’abadepite na Sena ntabwo twaje kwiga ku ma ‘strategies militaries, y’uburyo twarwana n’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu, ndibaza rero y’uko nyakubahwa [icyegera cy’umukuru w’igihugu] za strategies tutazivugira ahangaha, abantu bose bahita babimenya,…”.
Yakomeje agira ati “Nibaza ko tutakomeza kuko aha ngaha hari abategereje igisubizo, kimwe n’uko hari abari hakurya y’amazi nabo bategereje igisubizo, nibigera, birapanze”.
Gaston Sindimwe na we afashe ijambo yunze mu rya mugenzi we, Reverien Ndikuriyo, avuga ko icyo kibazo kitabarijwe aho cyari gikwiye kubarizwa, ko atari icyo kuvugira aho, gusa ashimangira ko uzashaka guhungabanya umutekano w’u Burundi butazamwihanganira.
Umubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi watangiye mu 2015, ubwo habaga ukwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza kuri manda ya gatatu, igikorwa kitemewe n’abaturage bose.
Ubwo ishyaka CNDD- FDD ryamwemezaga nkuzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu, wemezaga ko ari manda ya kabiri, mu gihe abatavuga rumwe na Leta bemezaga ko ari iya gatatu kandi ko ihabanye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga. Kubera uku kutumvikana nibwo imyigaragambyo yatangiye mu gihugu, bamwe barapfa, abahunga barahunga, abandi barafungwa.
Ku wa 13 Gicurasi 2015, nibwo habaye igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryakuruye imvururu nyinshi cyane, bityo Leta y’u Burundi igatangaza ko ibyo bikorwa byo guhungabanya umutekano u Rwanda rubifitemo uruhare, narwo rukabihakana rwivuye inyuma. Kugeza n’ubu u Rwanda rukaba ruhakana ko nta rubyiruko rw’u Burundi ruha imyitozo ya gisirikare, rugamije gutera u Burundi.
Sema Halelua
Ibintu Bitarimo Ukuri Bijya Mubwihererokoko Ubwose Ko Bari Bamubarije Mubanu Iyo Asubiriza Munteko. Kuturakarirase =>Urwanda) Bazatugira Bate? Baribeshya