• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Young Africans yegukanye igikombe ku Munsi w’Igikundiro 20245, ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports 3-1   |   15 Aug 2025

  • Mbitabazenga: Inyungu ziva muri Visit Rwanda, ziratuma inyangabirama zijiginywa   |   15 Aug 2025

  • Umuryango wa Habyarimana mu muhogo ugana mu nda ya FDLR   |   14 Aug 2025

  • Niyonkuru Gloire wari muri Gisagara VC na Angiro Gideon wakiniraga REG VC berekeje muri Police Volleyball Club   |   14 Aug 2025

  • APR FC na Rayon Sports agomba kwishyura ibihumbi 200 kugirango yemererwe gukina umwaka w’imikino wa 2025-2026   |   13 Aug 2025

  • Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka   |   13 Aug 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Umudepite yakojeje agati mu ntozi, abaza uburyo u Rwanda rushaka gutera u Burundi
Icyegera cya mbere cy’umukuru w’igihugu, Gaston Sindimwe Ifoto/Interenet

Burundi: Umudepite yakojeje agati mu ntozi, abaza uburyo u Rwanda rushaka gutera u Burundi

Editorial 12 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Mu nteko rusange y’Abadepite n’abasenateri bagize Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, umwe mu badepite yabajije ikibazo, asobanuza amakuru avugwa ko u Rwanda ngo rwaba rushaka gutera u Burundi, ikibazo giteza impaka, basaba ko kitavugirwa aho.

Iki kibazo cyabajijwe ubwo icyegera cya mbere cy’umukuru w’igihugu, Gaston Sindimwe yabonanaga n’imitwe yombi, ashaka kubagezaho ibyo Minisiteri ahagarariye itegenya n’ibyo yagezeho.

Depite Mbayahaga Bede, yabajije ikibazo, asaba icyegera cy’umukuru w’igihugu gusobanura uburyo urubyiruko rw’Abarundi rwahungiye mu Rwanda ngo rwaba ruhabwa imyitozo ya gisirikare, ngo hagamijwe kuzatera u Burundi.

Yagize ati “twumva ko mu gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda harimo kubera imyitozo ya gisirikare kugirango bazaze guhungabanya igihugu cyacu cy’u Burundi”.

Amaze kubaza icyo kibazo, yakomerejeho agira ati “Si abaje gutera igihugu cyacu cy’u Burundi gusa, ahubwo ngo baje kugifata, no ku mupaka ntibaharenga, byumvikane y’uko n’abarimo kwitoza ni abazaza imbere berekana inzira, inyuma hazaba hari igihugu cy’u Rwanda”.

Uyu mudepite yakomeje abaza icyo Leta y’u Burundi irimo gukora kugirango iyo myitozo ya gisirikare ihagarare intego yo guhungabanya umutekano w’u Burundi itaragerwaho.

Impaka mu nteko:

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo umukuru w’Inama Nshingamategeko, Reverien Ndikuriyo ntiyigeze yishimira icyo kibazo cyari kibajijwe.

Aho yagize ati “Mu nteko y’umutwe w’abadepite na Sena ntabwo twaje kwiga ku ma ‘strategies militaries, y’uburyo twarwana n’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu, ndibaza rero y’uko nyakubahwa [icyegera cy’umukuru w’igihugu] za strategies tutazivugira ahangaha, abantu bose bahita babimenya,…”.

Yakomeje agira ati “Nibaza ko tutakomeza kuko aha ngaha hari abategereje igisubizo, kimwe n’uko hari abari hakurya y’amazi nabo bategereje igisubizo, nibigera, birapanze”.

Gaston Sindimwe na we afashe ijambo yunze mu rya mugenzi we, Reverien Ndikuriyo, avuga ko icyo kibazo kitabarijwe aho cyari gikwiye kubarizwa, ko atari icyo kuvugira aho, gusa ashimangira ko uzashaka guhungabanya umutekano w’u Burundi butazamwihanganira.

Umubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi watangiye mu 2015, ubwo habaga ukwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza kuri manda ya gatatu, igikorwa kitemewe n’abaturage bose.

Ubwo ishyaka CNDD- FDD ryamwemezaga nkuzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu, wemezaga ko ari manda ya kabiri, mu gihe abatavuga rumwe na Leta bemezaga ko ari iya gatatu kandi ko ihabanye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga. Kubera uku kutumvikana nibwo imyigaragambyo yatangiye mu gihugu, bamwe barapfa, abahunga barahunga, abandi barafungwa.

Ku wa 13 Gicurasi 2015, nibwo habaye igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryakuruye imvururu nyinshi cyane, bityo Leta y’u Burundi igatangaza ko ibyo bikorwa byo guhungabanya umutekano u Rwanda rubifitemo uruhare, narwo rukabihakana rwivuye inyuma. Kugeza n’ubu u Rwanda rukaba ruhakana ko nta rubyiruko rw’u Burundi ruha imyitozo ya gisirikare, rugamije gutera u Burundi.

2018-04-12
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina

Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bakomeje kwerekana uburyo bakorana hafi na hafi n’imitwe yiterabwoba irimo na MRCD iyobowe na Rusesabagina

Editorial 28 Apr 2020
Uganda: Abanyarwanda umunani bakatiwe igifungo cy’amezi 13

Uganda: Abanyarwanda umunani bakatiwe igifungo cy’amezi 13

Editorial 09 May 2018
Uganda: Haravugwa itabwa muri yombi ry’uwagize uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi

Uganda: Haravugwa itabwa muri yombi ry’uwagize uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi

Editorial 31 May 2018
CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

Editorial 05 Feb 2025

prev
next

Igitekerezo kimwe

  1. Sema Halelua
    September 2, 201812:19 pm -

    Ibintu Bitarimo Ukuri Bijya Mubwihererokoko Ubwose Ko Bari Bamubarije Mubanu Iyo Asubiriza Munteko. Kuturakarirase =>Urwanda) Bazatugira Bate? Baribeshya

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

17 Jul 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru