Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi, avuga ko nta ruhare na rumwe yagize mu rupfu rwa Perezida Ndadaye wishwe mu mwaka wa 1993. Ashimangira ko kuzura dosiye y’urupfu rwe ari amayeri ya Leta y’i Bujumbura.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwosohoye impapuro zisaba ko abantu 17 barimo na Buyoya batabwa muri yombi, mu gihe bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Ndadaye.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Buyoya yatanze ingero z’ibyakozwe mu gukurikirana abishe Ndadaye, ko mu gihe cy’imyaka 25 ishize atumva uburyo aribwo ashyizwe mu majwi.
Ati “Muri ziriya mpapuro hari ibintu bitari bike bitangaje, hashize imyaka 25, icya kabiri, habaye amaperereza yakozwe na Loni, hari imanza zaciwe n’inkiko zo mu Burundi hagira n’abantu babihanirwa, muri icyo gihe cyose izina ryanjye ntiryigeze rivugwa n’umuntu n’umwe,…”.
Akomeza avuga ko urupfu rwa Ndadaye n’ubundi bwicanyi bwakozwe mu Burundi, byahawe umwanya munini mu biganiro by’i Arusha, bugarukwaho cyane hashakwa uburyo Abarundi bakwiyunga bamaze kumenya ukuri kw’amateka y’ahahise, aha naho ngo izina rye ntiryavuzwe.
Umunyamakuru amwibukije ko bishoboka ko yaba atakurikiranwe ahanini bitewe n’uko wenda yari afite ubudahangarwa, Buyoya yahise avuga ko ntaho bihuriye, ahubwo ko Leta y’u Burundi isohoye izi mpapuro nk’urwitwazo mu gihe yugarijwe n’ibibazo.
Yagize ati “si ndimo kuburana n’umuntu uwo ari we wese, ubwicanyi bwabaye mu Burundi ni bwinshi [1972, 1993] ibyo byose nibyo abantu bari mu biganiro i Arusha bagarutseho cyane, ntibigeze bavuga ko ubu bucanyi butakurikiranwa, impamvu bije ubungungu nicyo nshaka gusobanura,…”.
Buyoya arakomeza, ati “ntabwo ari ibintu bijyanye na gatoya n’ubutabera, ni ibintu bya politiki, nibaza ko ubutegetsi bw’i Bujumbura bugomba kwibagiza ibibazo bufite, kugira ngo bwereke abaturage ko hariho ibindi bibazo bikomeye bibagirwe ibindi biriho”.
Melchior Ndadaye yishwe ku wa 21 Ukwakira 1993, amaze iminsi 100 abaye Perezida w’u Burundi, urupfu rwe rwakurikiwe n’ubwicanyi mu gihugu.