Hashize iminsi mike ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru hagaragara ibaruwa yanditswe n’umuryango wa Ben Rutabana, umuyobozi mukuru muri RNC ushinzwe kuzamura ubushobozi muri iryo shyaka (Capacity Building) bavuga ko yashimutiwe mu gihugu cya Uganda hagati y’amatariki ya 5-8 Nzeli uyu mwaka.
Iyi baruwa yandikiwe Umuhuzabikorwa Mukuru wa RNC Dr Jerome Nayigiziki kandi bigaragara ko ishimutwa ryapanzwe kandi rikorwa na Kayumba Nyamwasa kuko yohereje inkoramutima ze harimo muramu we Frank Ntwali wakoranye n’abashinzwe ubutasi muri Uganda CMI basanzwe bashinzwe “dossier” RNC kandi bakaba ari abizerwa b’umukuru wa CMI Col Abel Kandiho.
Brig. Abel Kandiho wa CMI-Uganda
Kayumba Nyamwasa, niwe mukuru w’ishyaka rya RNC afata nk’akarima ke kuko biri mubyo apfa na bamwe mu barwanashyaka ba RNC harimo na Rutabana. Kayumba yashyizeho Dr Jerome Nayigiziki nk’agakingirizo ngo Impunzi zahungiye iburayi nahandi muri 94 na nyuma ziyumvemo RNC ntibumve ko bagizwe n’abanyabyaha bahunze u Rwanda gusa nyamara ariwe uyobora ishyaka.
Twibukiranye ko Kayumba Nyamwasa yabanje kugerageza Dr Protais Murayi amukurura mu ishyaka ngo ariyobore undi abivamo ku munota wa mbere. Uyu Murayi ni umukwe wa Kabuga Felicien ushakishwa n’Ubutabera Mpuzamahanga kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane mu kugura imihoro ibihumbi 500. Si Murayi gusa Kayumba yiyegereje, yanabanje gukeza Rusesabagina ariko nabyo biba ibyo ubusa kuko yabaye muri RNC igihe gitoya nawe ashinga ishyaka rye nyuma.
Ben Rutabana
Tugarutse ku kagambane Rutabana yahuye nako umuntu yakwibaza impamvu nyamukuru yajyanye Rutabana I Kampala n’uburyo yakiriwe nka VIP nyuma bikaza kuvamo gushimutwa.
Rutabana akigera muri Uganda mu minsi ya mbere y’ukwezi kwa Nzeli, yakiriwe na Col Kaka Bagyenda ushinzwe ubutasi imbere mu gihugu [ ISO ] kandi abizi ko Rutabana ukoresha urwandiko rw’inzira rw’abafaransa ashakishwa mu Rwanda, nyuma yo kubonana na Kaka, Rutabana yahawe 2nd Lt Jack Erasmus Nsangiranabo ngo abe ariwe ushingwa umutekano we ndetse n’umucuruzi w’umuhima w’umuterankunga wa RNC witwa Frank Kamurari Kinwa. Rutabana kandi yakoranye mu minsi ya mbere na Maj. Mushambo mu gusura ibikorwa bya RNC nkaho batoreza abazoherezwa mu gisirikari.
Biragaragara ko Rutabana wari VIP mu minsi ya mbere nyuma akaza gushimutwa byakozwe nabo hejuru kandi ku mpamvu zikomeye. Kayumba Nyamwasa yakoranye na Col Abel Kandiho kubera amakuru yari afite ndetse no kudahuza na Kayumba Nyamwasa. Ibaruwa y’umuryango wa Rutabana yemezako yari amaze iminsi yishinganishije kubera kutavuga rumwe na Kayumba Nyamwasa.
Kayumba Nyamwasa
Impamvu nyamukuru abasesenguzi bashyira hanze ni umutungo wa RNC utangwa uturutse hirya no hino ariko cyane cyane atangwa na Leta ya Uganda na Rujugiro. Kayumba yemeza ko ibintu bimeze neza abo ku rugamba bakahagwa kuko nta bufasha babona kuko Kayumba aba yayashyize mu bucuruzi afatanyijemo na Col Abel Kandiho.
Biragaragara ko Rutabana yashimuswe amaze gutanga amakuru kuko bivugwa ko ubu nawe aba muri za nzu zifungirwamo abantu zitemewe ku isi (safe house) ariko abayobozi bandi ba RNC nka Kayumba Rugema bemeza ko ari ku rugamba muri Congo. Rutabana wakiriwe nk’ukomeye, n’abamufatishije barakomeye, ni Kayumba Nyamwasa na Abel Kandiho.
Ibaruwa y’Umuryango wa Rutabana, nubwo itatubwira ibyo yari agiye gukora, yerekanye neza ko Uganda ari indiri ya RNC kuko itanga ibisobanuro birambuye uburyo igihe Rutabana yageraga muri Uganda, abayobozi batandukanye ba RNC baturutse hirya no hino bari bahari, ni mugihe ingabo zabo zakubitiwe inshuro muri Kongo kandi imanza zabo zikaba zaratangiye I Kigali. Ni igihe cyo kwisuganya kuko ibyo bari bateguwe babifashijwemo na Uganda bitagenze uko babishakaga.
Si ubwambere RNC yaba iri gusenyuka bitewe na Kayumba Nyamwasa, kuko Theogene Rudasingwa, Jonathan Musonera, Noble Marara n’abandi benshi bayishinze bayivuyemo, barayivumira kugahera, ikibazo gikuru bavuga ko ari Kayumba Nyamwasa.
Tubitege amaso