• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yerekeje mu Busuwisi gutangira akazi, Manzi Thierry nawe aritegura kwerekeza muri Georgia mu ikipe ya FC Dila Gori

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yerekeje mu Busuwisi gutangira akazi, Manzi Thierry nawe aritegura kwerekeza muri Georgia mu ikipe ya FC Dila Gori

Editorial 09 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague yaraye yerekeje mu gihugu cy’u Busuwisi aho agiye gutangira akazi mu ikipe ya Neuchatel Xamax ibarizwa mu kiciro cya kabiri.

Byiringiro Lague w’imyaka 21 y‘amavuko, yaraye yerekeje muri iyo kipe ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 8 Nyakanga 2021, ni nyuma yaho uyu mukinnyi yari aheruka mu gihugu cy’u Busuwisi gukora ikizamini cyamwereye kuba umukinnyi mushya wayo mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Lague yabengutswe n’ikipe ya Neuchatel Xamax ubwo yari mu gihugu cya Cameroon mu shampiyona Nyafurika ihuza ibihugu bikoresha abakinnyi bakina imbere muri shampiyona yabo, ni irushanwa rizwi nka CHAN, nyuma yo kwitwara neza k’uyu rutahizamu yasabwe kujya gukora igeragezwa muri iyo kipe, akaba yaranatsinze ahabwa amasezerano y’imyaka itatu.

Byiringiro Lague yerekeje ku mugabane w’i Burayi nyuma yaho yari amaze imyaka isaga itatu muri APR FC yagezemo avuye mu ikipe nto yayo y’ Intare FC, by’umwihariko muri uyu mwaka w’imikino Lague yakinnye imikino 13 atsinda ibitego 11 ndetse akaba yaratwaranye na APR FC ibikombe bibiri bya shampiyona biheruka.
Ku rundi ruhande biteganyijwe ko Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry nawe agomba kwerekeza ku mugabane w’i Burayi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Nyakanga 2021.

Ni nyuma yaho Manzi Thierry asinye amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya FC Dila Gori yo mu Cyiciro cya mbere muri Georgia, Iyi kipe ya Manzi iri mu ziri gukina irushanwa rishya rya UEFA Europa Conference League ryo ku mugabane w’i Burayi.

2021-07-09
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Museveni yamaze iminota icumi mu mwijima mu gitaramo cya Bebe Cool

Perezida Museveni yamaze iminota icumi mu mwijima mu gitaramo cya Bebe Cool

Editorial 06 Aug 2018
Kicukiro: ‘uwashimuse akanica’ uyu mwana na we ngo ‘yiyahuye’

Kicukiro: ‘uwashimuse akanica’ uyu mwana na we ngo ‘yiyahuye’

Editorial 22 May 2018
Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Editorial 29 Dec 2025
Amavubi yahagurukanye i Kigali intego yo gutsindira muri Guinée Conakry

Amavubi yahagurukanye i Kigali intego yo gutsindira muri Guinée Conakry

Editorial 09 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urupfu rw’agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu rwagaragaje isura y’ukuri ya Tshisekedi
Amakuru

Urupfu rw’agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu rwagaragaje isura y’ukuri ya Tshisekedi

Editorial 14 Jul 2023
Uganda: Umunyemari yashatse kwica umugore babyaranye 4 ngo abone uko yigarurira imitungo
Mu Mahanga

Uganda: Umunyemari yashatse kwica umugore babyaranye 4 ngo abone uko yigarurira imitungo

Editorial 27 Feb 2018
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli  [AIPAC Policy Conference]
POLITIKI

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

Editorial 28 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru