Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaraye isezerewe mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kubera muri Gabon ubwo bari bamaze gutsindwa na Ghana ibitego 2-1, ibitego batsinzwe na Jordan Ayew ndetse na mukuru we Andrew Ayew abahungu ba Abedi Pele.
Igitego cya mbere cya Ghana cyatsinzwe na Jordan Ayew ku munota wa 62’ w’umukino wabonaga DR Congo yari ihagaze neza mu minota yabanjirije iki gitego cyaje kwishyurwa na Paul Jose M’poku ku munota wa 68’ nyuma yo kurekura ishoti rikomeye.
Amahirwe ya Florent Ibenge yayoyotse ku munota wa 78’ w’umukino ubwo Andrew Ayew yinjizaga penaliti nyuma y’ikosa ryakozwe na Lomalisa atega Christian Atsu mu rubuga rw’amahina.
Dieu Merci Mbokani wa DR Congo ni umwe mu bakinnyi bari bahagaze neza mu gushaka igitego ariko kirabura
Florent Ibenge
Nyuma y’iyi ntsinzi, Ghana yerekeje mu mikino ya ½ cy’irangiza ku nshuro yayo ya gatandatu yikurikiranya aho kuri iyi nshuro igomba kuzahura na Cameroon yasezereye Senegal kuri penaliti mu gihe Misiri yaraye isezereye Maroc izahura na Burkina Fasso yasezereye Tuniziya.
Uko imikino ya ¼ yarangiye:
*DR Congo 1-2 Ghana
*Misiri 1-0 Morocco
Dore uko amakipe azahura muri ½ cy’irangiza:
*Kuwa Gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017
*Burkina Fasso vs Misiri (Stade d’Angrondje, 21h00’)
Kuwa Kane tariki ya 2 Gashyantare 2017
*Cameroon vs Ghana (Stade de Port Gentil, 21h00’)