• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»CAN 2021: U Rwanda rwasimbutse ijonjora ry’ibanze

CAN 2021: U Rwanda rwasimbutse ijonjora ry’ibanze

Editorial 17 Jul 2019 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ntabwo izakina imikino y’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ibihugu byose bizitabira amajonjora yo gushaka igikombe cya Afurika gitaha byagabanyijwe mu dukangara dutanu mbere y’uko haba tombora y’amatsinda kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga.

Ibi byakozwe hagendewe ku buryo amakipe yitwaye mu marushanwa aheruka n’uburyo ahagaze ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, byatumye ikipe y’u Rwanda yisanga mu gakangara ka kane.

Amakipe umunani yisanze mu gakangara ka gatanu ni yo azabanza guhura hagati yayo mu ijonjora ry’ibanze, ane azakomeza yiyongere ku munani arimo n’u Rwanda mu gakangara ka kane kugira ngo habashe gukorwa amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

U Rwanda rumaze kwitabira igikombe cya Afurika inshuro imwe, aho rutarenze amatsinda ubwo rwakinaga iri rushanwa mu 2004 muri Tunisie.

Mu gushaka itike ya CAN 2019, U Rwanda rwari mu itsinda rimwe na Côte d’Ivoire, Guinée na Centre Afrique, birangira ibi bihugu bibiri bibanza ari ibyo bigiye muri iri rushanwa riri kubera mu Misiri.

Uko ibihugu byagabanyijwe mu dukangara:

Agakangara ka 1 : Tunisie, Maroc, Sénégal, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ghana, Cameroun, Misiri, Burkina Faso, Mali, Côte d’Ivoire na Algérie.

Agakangara ka 2 : Guinée, Afurika y’Epfo, Cap Vert, Uganda, Zambie, Bénin, Gabon, Congo, Mauritanie, Niger, Kenya na Libya.

Agakangara ka 3 : Madagascar, Zimbabwe, Afrique Centrale, Namibie, Sierra Leone, Mozambique, Guinée-Bissau, Angola, Malawi, Togo, Sudani na Tanzanie.

Agakangara ka 4 : U Burundi, U Rwanda, Guinée Equatoriale, Eswatini, Lesotho, Botswana, Comores na Ethiopie.

Agakangara ka 5* : Liberia, Ibirwa bya Maurice, Gambie, Sudani y’Epfo, Tchad, Sao Tomé, Seychelles na Djibouti.

2019-07-17
Editorial

IZINDI NKURU

CAFCC: Inzozi za APR FC zo kugera mu matsinda ziyoyokeye i Kigali, nyuma yo gusezererwa na Djoliba AC

CAFCC: Inzozi za APR FC zo kugera mu matsinda ziyoyokeye i Kigali, nyuma yo gusezererwa na Djoliba AC

Editorial 17 Mar 2018
Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports

Police FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2022 ihurirayo na Bugesera FC yasezereye Rayon Sports

Editorial 24 Apr 2024
APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda

APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 31 Mar 2024
Mu Budage abakinnyi bemeye kugabanyirizwa umushahara kubera Coronavirus, aba FC Barcelone ntibabivugaho rumwe

Mu Budage abakinnyi bemeye kugabanyirizwa umushahara kubera Coronavirus, aba FC Barcelone ntibabivugaho rumwe

Editorial 26 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika iri kureba igitsure Facebook ishaka gufatanyiriza hamwe Instagram na WhatsApp
IKORANABUHANGA

Amerika iri kureba igitsure Facebook ishaka gufatanyiriza hamwe Instagram na WhatsApp

Editorial 17 Dec 2019
Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017
UBUKUNGU

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Editorial 10 Jul 2017
U Rwanda rwatsinzwe na Libya ku munota wa nyuma rurasezererwa[ uko byagenze mukibuga ]
IMIKINO

U Rwanda rwatsinzwe na Libya ku munota wa nyuma rurasezererwa[ uko byagenze mukibuga ]

Editorial 24 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru