Ibiro Ntaramakuru bya Canada byatangaje ko Umunyarwanda yarohamye ubwo yari koga arapfa
Jean Baptiste Ajua, Umunyarwanda wari uherutse kubona ubwenegihugu bwa Canada, yarohamye ubwo yari ari koga mu mujyi wa Winnipeg.
Roger Habimana, mukuru w’uwo musore wapfuye afite imyaka 22, yavuze ko ku wa Gatandatu ubwo bari basohotse muri Korali yabo yitiriwe mutagatifu Kizito, Ajua yinjiye mu mazi ari kumwe n’inshuti.
Ngo nyakwigendera yagerageje guhangana n’amazi yari ari kumutwara, ariko biranga ararohama.
Ibiro Ntaramakuru bya Canada bivuga ko hahise hoherezwamo ba kabuhariwe mu koga bakaza kubona umubiri we mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Habimana ati” Icyo navuga ni uko tubabajwe no kubura umuntu wari ukiri muto, utari ufite uburwayi.”
Yongeyeho ko Ajua afite abavandimwe bane na bashiki be babiri bose baba muri Manitoba.
Ise wa nyakwigendera, Benoit Ntirushwa yagize ati “Yari umuhungu mwiza buri gihe yabaga yiteguye kumfasha uko ashoboye kose, nsigaraganye agahinda. Icyo nasaba buri wese ni ukumusengera ngo Imana imwakire neza.”
Ajua yari asanzwe akina umukino wo gusiganwa n’amaguru. Yakiniye Kaminuza ya Manitoba mu mwaka wa 2013-2014. Mu masiganwa y’abagabo y’Uburengerazuba bwa Canada yo mu 2013 yaje ku mwanya wa 10.
Umutoza w’ikipe y’iyo kaminuza, Claude Berube yagize ati “Jean Baptiste yari umusore w’inyangamugayo, witonda kandi fite impano.”
Nyakwigendera Jean Baptiste Ajua
Yongeyeho ko yahoraga ahuze cyane, avanga kwiga, akazi, kwita ku muryango no gusiganwa n’amaguru kandi byose akabikora neza.
Mu gace yarohamyemo hari haherutse kurohama umwana w’umuhungu w’imyaka 12 n’umukobwa w’imyaka 11.