Umunya Esipanye utoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Carlos Alos Ferrer yahawe amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yaho ayo yari asanganywe ageze ku musozo wayo.
Ibyo kongera amasezerano kuri Carlos bije nyuma yaho ayo yari afite ari kugana ku musoza wayo, ni amasezerayo yari yahawe umwaka umwe.
Ubwo hari tariki ya tariki ya 29 Werurwe 2022 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryemeje ko umunya-Esipanye ariwe ugiye gutoza Amavubi ku masezerano y’umwaka umwe.
Icyo gihe FERWAFA yagize ati “twishimiye kumenyesha ko Bwana Carlos Alós Ferrer yagizwe umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagabo mu Rwanda mu gihe cy’umwaka umwe”.
Nyuma yaho ayo masezerano ageze ku musozo, hafashwe umwanzuro ko yongererwa andi y’imyaka ibiri iri imbere, ni amasezerano agiye gukomeza ahereye ku mikimo ibiri iri imbere aho Amavubi azahura na Benin i Cotonou mu mukino ubanza ndetse nundi uzabera i Huye.
Ni imikino y’umunsi wa gatatu w’amatsinda yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire.
Muri aya masezerano yasinywe, biravugwa ko harimo kuba Carlos aramutse atajyanye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika yahita atandukana n’Amavubi, ndetse amasezerano ye agahita aseswa.
Mu gutegura imikino ibiri u Rwanda ruzakinamo na Benin, Carlos Alos Ferrer yahise atangaza urutonde rw’abakinnyi azakoresha muri iyo mikino.