Umuririmbyi w’icyamamare muri Afurika, Yvonne Chaka Chaka avuga ko n’ubwo akunze kuza mu Rwanda nta muziki waho azi.
Uyu muhanzi w’icyamamare ukomoka muri Afurika y’Epfo, yatangaje ibyo mu gihe yari mu Rwanda mu nama y’ikigega “Global Fund”, yiga ku bijyanye n’uburezi n’ubuzima bw’abaturage muri rusange.
Yemeza ko ntacyo azi ku muziki wo mu Rwanda ku buryo ngo nta n’umuhanzi n’umwe azi. Gusa ariko ngo iyo yaje mu Rwanda abona ababyinnyi ba gakondo.
Agira ati “Mu by’ukuri nta kintu nzi ku muziki wo mu Rwanda gusa nifuza kugira icyo nywumenyaho.
Akenshi iyo nje mu Rwanda mbona ababyinnyi ni abahanga, gusa rwose nta muhanzi n’umwe nzi wo mu Rwanda ariko nakwifuje kuba nahura na bo byanshimisha.”
Akomeza avuga ko aramutse abonye ubutumire yataramira Abanyarwanda, kuko aheruka mu Rwanda aririmba ku isabukuru y’imyaka 100 y’Umujyi wa Kigali.
Yvonne Chaka Chaka avuga ko yishimiye u Rwanda n’Abanyarwanda uburyo buri mwaka usanga u Rwanda rwariyubatse mu ngeri zose ku buryo ngo rukwiye kubera urugero andi mahanga.
Yemeza ko amaze kuza mu Rwanda kenshi. Iyo ahageze abona impinduka nyinshi mu iterambere, akemeza ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere akunda ku isi.
Agira ati “Iki ni kimwe mu bihugu nkunda cyane ku isi. Isuku, abaturage beza b’umutima mwiza, ibintu byose biri ku murongo, hari byinshi byo kwigira ku Rwanda. Kuba ibikorwa byacu tuza kubikorera hano na Global Fund ni ikimenyetso cyo gushimira.”
Akomeza ahamagarira Abanyarwanda gukomeza kubaka igihugu cyabo no kugikunda.
Yvonne Chacka Chaka ukomoka muri Afrika y’Epfo, ari mu nama ya Global Fund ahagarariye umuryango yashinze yitwa “Princess of Africa, ugamije kwita ku buzima bw’umugore n’ubw’umwana.
Uyu muhanzi avuga kandi ko, agikomeje gukora umuziki ku buryo ngo kuri ubu ari gutunganya indirimbo ze zizaba ziri ku muzingo (Album) we munshya uzasohoka mu mezi abiri ari imbere.
Kuri ubu, ngo yamaze gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye muri Tanzania witwa Ali Kiba n’abandi bahanzi bo muri Ghana no muri Amerika. Afite kandi indirimbo arimo gukorana n’umuhungu we.