• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   01 May 2025

You are at :Home»IMIKINO»Champions League: Liverpool yasezereye AS Roma isanga Real Madrid i Kiev ku mukino wa nyuma

Champions League: Liverpool yasezereye AS Roma isanga Real Madrid i Kiev ku mukino wa nyuma

Editorial 03 May 2018 IMIKINO

Liverpool yakatishije itike iyerekeza Kiev muri Ukraine ahazabera umukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye AS Roma ku giteranyo cy’ibitego birindwi kuri bitandatu ikazahahurira na Real Madrid.

Kuva mu 2012 nta kipe yo muri Shampiyona y’u Bwongereza yari yakageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, Liverpool yakuyeho ayo mateka mabi isezerera AS Roma yo mu Butaliyani bigoranye ku bitego 7-6 mu mikino yombi.

AS Roma yari yatsinzwe ibitego 5-2 mu cyumweru gishize mu mukino ubanza, yaje mu mukino wo kwishyura ishaka kwihorera gusa ku mahirwe make itsindwa igitego cya mbere ku munota wa cyenda cya Sadio Mane.

Yahise itangira gusatira bikomeye ibona icyo kwishyura nyuma y’iminota itandatu cyitsinzwe na James Milner ariko Liverpool ibona icya kabiri ku munota wa 25 gitsinzwe na Georginio Wijnaldum.

Imibare yari ikomeye kuri AS Roma kuko yasabwaga gutsinda ibitego bine kugira ngo hajyeho iminota y’inyongera cyangwa hitabazwe penaliti ariko ntiyacitse intege yakomeje kugerageza ku munota wa 52 Edin Dzeko ayitsindira igitego cya kabiri.

Mu minota ya nyuma ku wa 86 Radja Nainggolan yatsinze icya gatatu ashyiramo n’icya kane ku wa 90 ariko iyi kipe ntiyabasha kubona icya gatanu cyari gutuma yiyongerera amahirwe hakitabazwa inyongera.

Liverpool yahise ibona itike yo kwerekeza ku mukino wa nyuma tariki 26 Gicurasi 2018 aho igomba guhangana na Real Madrid nayo yabonye itike ku wa Kabiri isezereye Bayern Munich.

Iyi kipe igiye gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa rikomeye ku mugabane w’u Burayi ku nshuro ya munani ikaba yararyegukanye gatanu, izaba ifite akazi katoroshye imbere ya Real Madrid imaze kuryegukana inshuro 12 harimo n’ebyiri ziheruka yatsinze Atletico Madrid na Juventus.

Abafana ba AS Roma bari bacanye umuriro bafana bikomeye

AS Roma niyo kipe yonyine yari itaratsindirwa igitego ku kibuga cyayo muri Champions League uyu mwaka ariko Liverpool yayitsinze bibiri

Dejan Lovren na bagenzi be bashimira abafana bari baherekeje ikipe i Roma

Dzeko amaze gutsinda igitego cyagaruye ikipe ye mu mukino gusa ntibashe gukomeza

James Milner witsinze igitego yishimiye bikomeye ko ikipe ye ikomeje ikagera ku mukino wa nyuma

Jurgen Klopp utoza Liverpool yari mu byishimo

Radja Nainggolan agerageza kunyura kuri Georginio Wijnaldum hagati mu kibuga

Radja Nainggolan wa AS Roma wanatsinze ibitego bibiri yafashwe n’ikiniga ikipe ye isezerewe

Sadio Mane witwaye neza muri uyu mukino yishimira igitego cya mbere yatsindiye ikipe ye

2018-05-03
Editorial

IZINDI NKURU

Menya Nyirishema Richard wari Visi Perezida wa FERWABA, wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju

Menya Nyirishema Richard wari Visi Perezida wa FERWABA, wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju

Editorial 17 Aug 2024
Maroc yanyagiye Nigeria, yegukana CHAN 2018

Maroc yanyagiye Nigeria, yegukana CHAN 2018

Editorial 05 Feb 2018
Musore nawe Mukobwa dore inama zifatika zagufasha guhitamo neza uwo muzarushinga

Musore nawe Mukobwa dore inama zifatika zagufasha guhitamo neza uwo muzarushinga

Editorial 23 Feb 2016
Myugariro w’umunyarwanda  Dylan Maes wakinaga muri Portugal yerekeje muri Cyprus

Myugariro w’umunyarwanda Dylan Maes wakinaga muri Portugal yerekeje muri Cyprus

Editorial 03 Aug 2022

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru