Birashoboka kuko yaba Libya n’izindi kipe zose ziri hano zose zirashoboye. Tuzashyiramo imbaraga zishoboka mu buryo dushoboye. Icyo twe tureba ntabwo ari bya bindi ngo ni Libya ikipe y’Abarabu, ubu twe turareba ngo ni umukino wacu tugomba kubonamo itike.
Mu myitozo ya nyuma, abakinnyi bose uko ari 23 bari bagarutse nyuma yuko Mico Justin wari ufite ikibazo ku mugongo yari yagarutse kandi ko Bizimana abona ko ari ikintu gitanga icyizere ku mukino wa Libya ugomba gukinwa saa tatu z’umugoroba ku masaha ya Kigali (21h00’).
Umukino u Rwanda rwakinnye na Nigeria banganyije 0-0, Bizimana Djihad aba umukinnyi w’umukino. Ku mukino Amavubi yatsinzemo Equatorial Guinea ni Bizimana watanze umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Manzi Thierry. Icyo gihe Manzi Thierry yahise aba umukinnyi w’umukino.
Kuba abakinnyi b’abanyarwanda bagenda baba abakinnyi bitwara neza mu mukino, Bizimana Djihad avuga ko hari ikintu kinini bivuze kandi ko binerekana ko mu Rwanda hari impano. Bizimana yagize ati:
Nk’uko nari nabivuze ubwa mbere ku mukino wa mbere mba umukinnyi w’umukino, navuze ko bitanga akanyabugabo ku bandi bakinnyi n’ikipe muri rusange. Buriya abakinnyi bava mu ikipe iyo bitwaye neza mu mukino biba bigaragaza ko harimo impano, biradufasha bikanatwongerera icyizere.
Bizimana asoza avuga ko nta kindi bagamije kuri uyu mugoroba ni ukwitanga bakareba uko baba bageze muri kimwe cya kane nyuma bakazarwana urundi rugamba rwabageza muri kimwe cya kabiri bagana ku mukino wa nyuma.
Kuri ubu u Rwanda rurasabwa nibura kunganya na Libya kugira ngo bazamuke ari aba mbere mu itsinda rya Gatatu (C-) n’amanota atanu. Mu gihe byaba amahire Amavubi agatsinda umukino, bazamuka bafite amanota arindwi (7).
Bizimana Djihad yabaye umukinnyi w’umukino ubwo u Rwanda rwanganyaga na Nigeria 0-0
Manzi Thierry yabaye umukinnyi w’umukino w’u Rwanda 1-0 Equatorial Guinea