• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»CHAN 2018: Turajya mu kibuga tutitaye ko Libya ari Abarabu-Bizimana Djihad

CHAN 2018: Turajya mu kibuga tutitaye ko Libya ari Abarabu-Bizimana Djihad

Editorial 23 Jan 2018 IMIKINO

Bizimana Djihad umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC akanaba kapiteni wungirije Ndayishimiye Eric Bakame, avuga ko kuri uyu mugoroba ubwo Amavubi araba akina na Libya batari buze gukangwa nuko ari Abarabu ahubwo ko bari bube bareba icyatanga amanota yaba rimwe cya atatu y’umunsi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru b’abanyarwanda bari i Tanger muri Maroc, Bizimana Djihad yababwiye ko imyitozo ya nyuma yagenze neza bityo ko igisigaye ari ukureba uko bazamuka muri kimwe cya kane cy’irangiza (1/4). Bizimana Djihad yagize ati:

Birashoboka kuko yaba Libya n’izindi kipe zose ziri hano zose zirashoboye. Tuzashyiramo imbaraga zishoboka mu buryo dushoboye. Icyo twe tureba ntabwo ari bya bindi ngo ni Libya ikipe y’Abarabu, ubu twe turareba ngo ni umukino wacu tugomba kubonamo itike.

Mu myitozo ya nyuma, abakinnyi bose uko ari 23 bari bagarutse nyuma yuko Mico Justin wari ufite ikibazo ku mugongo yari yagarutse kandi ko Bizimana abona ko ari ikintu gitanga icyizere ku mukino wa Libya ugomba gukinwa saa tatu z’umugoroba ku masaha ya Kigali (21h00’).

Umukino u Rwanda rwakinnye na Nigeria banganyije 0-0, Bizimana Djihad aba umukinnyi w’umukino. Ku mukino Amavubi yatsinzemo Equatorial Guinea ni Bizimana watanze umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Manzi Thierry. Icyo gihe Manzi Thierry yahise aba umukinnyi w’umukino.

Kuba abakinnyi b’abanyarwanda bagenda baba abakinnyi bitwara neza mu mukino, Bizimana Djihad avuga ko hari ikintu kinini bivuze kandi ko binerekana ko mu Rwanda hari impano. Bizimana yagize ati:

Nk’uko nari nabivuze ubwa mbere ku mukino wa mbere mba umukinnyi w’umukino, navuze ko bitanga akanyabugabo ku bandi bakinnyi n’ikipe muri rusange. Buriya abakinnyi bava mu ikipe iyo bitwaye neza mu mukino biba bigaragaza ko harimo impano, biradufasha bikanatwongerera icyizere.

Bizimana asoza avuga ko nta kindi bagamije kuri uyu mugoroba ni ukwitanga bakareba uko baba bageze muri kimwe cya kane nyuma bakazarwana urundi rugamba rwabageza muri kimwe cya kabiri bagana ku mukino wa nyuma.

Kuri ubu u Rwanda rurasabwa nibura kunganya na Libya kugira ngo bazamuke ari aba mbere mu itsinda rya Gatatu (C-) n’amanota atanu. Mu gihe byaba amahire Amavubi agatsinda umukino, bazamuka bafite amanota arindwi (7).

Bizimana Djihad yabaye umukinnyi w'umukino wahuje Rwanda 0-0 Nigeria

Bizimana Djihad yabaye umukinnyi w’umukino ubwo u Rwanda rwanganyaga na Nigeria 0-0

Manzi Thierry yabaye umukinnyi w'umukino w'u Rwanda 1-0 Equatorial Guinea

Manzi Thierry yabaye umukinnyi w’umukino w’u Rwanda 1-0 Equatorial Guinea

2018-01-23
Editorial

IZINDI NKURU

Ethiopie yitegura gukina n’Amavubi yageze mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje gutegura imikino ya gishuti mpuzamahanga irimo iyo izakina na URA FC na Singida

Ethiopie yitegura gukina n’Amavubi yageze mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje gutegura imikino ya gishuti mpuzamahanga irimo iyo izakina na URA FC na Singida

Editorial 01 Sep 2022
Ikipe ya Rayon Sports yitegura gukina na AS Banda yo muri RDC, yaraye igiranye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi ya Tom Transfers yemeye kubaha imodoka ebyiri

Ikipe ya Rayon Sports yitegura gukina na AS Banda yo muri RDC, yaraye igiranye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi ya Tom Transfers yemeye kubaha imodoka ebyiri

Editorial 16 Nov 2021
Amakipe ya Forefront Volleyball Club y’abagabo n’abagore yegukanye  irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wayoboye GSOB

Amakipe ya Forefront Volleyball Club y’abagabo n’abagore yegukanye irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wayoboye GSOB

Editorial 06 Mar 2023
U Bwongereza bwageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi, Harry Kane yandika amateka mashya

U Bwongereza bwageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi, Harry Kane yandika amateka mashya

Editorial 04 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR
INKURU NYAMUKURU

Nyagatare: Uko yubatse inzu ya miliyoni 35Frw abikesha FPR

Editorial 15 Aug 2018
Abayobozi babiri batawe muri yombi bakekwaho kugambanira Perezida Nkurunziza
IMIKINO

Abayobozi babiri batawe muri yombi bakekwaho kugambanira Perezida Nkurunziza

Editorial 03 Mar 2018
Umuhanzi Teta Diana yaciye agahigo  i San Fransisco muri  Rwanda Day
ITOHOZA

Umuhanzi Teta Diana yaciye agahigo i San Fransisco muri Rwanda Day

Editorial 28 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru