Uyu munsi tariki ya 14 Ugushyingo 2020, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda zasubije mu gihugu cya Uganda Charles Tusubira, umugande wari ufungiye mu Rwanda akekwaho ibyaha bikomeye bibangamiye umutekano w’igihugu.
Nkuko amakuru yizewe yatangarijwe Virunga Post dukesha iyi nkuru, Tusubira yari afite kompanyi y’ubucuruzi ishinzwe kwamamaza no gukora ibijyanye n’imitako y’inama izwi nka Kleenville Media Ltd ; yafashwe tariki ya 27 Ukwakira akekwaho ibyaha bikomeye byo kubangamira umutekano w’igihugu. Ntabindi byatangajwe. Gusa uyu mugabo yafashwe mu nzira zinyuze mu mategeko kuko yafashwe nyuma yo kwerekwa impapuro zisaba ku muta muri yombi zatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha.
Gusa itangazamakuru ryo muri Uganda rikoreshwa na CMI urwego rw’iperereza rya gisirikari muri icyo gihugu, zahise zihutira gutangaza aya makuru zishyiramo ibinyoma, ngo abayobozi bo mu Rwanda bashakaga kumwambura Kompanyi ye.
Commandonepost, urubuga rwandikwaho na Bob Atwine, akaba ahembwa na CMI mu guharabika isura y’u Rwanda yavuzeko Tusubira yafashwe agafungirwa ahantu hatazwi ngo akabazwa impamvu ataraba umunyarwanda.
Ibinyamakuru byo muri Uganda byakwirakwije ibinyoma ko Tusubira yafungiwe ahantu hatazwi kandi umugore we yaramusuraga akabona ko ameze neza. Uko yamusanze niko yari ameze agifatwa ajya kubazwa.
N’ikinyamakuru gikomeye cya Leta ya Uganda, New Vision cyashyizemo umunyu mu nyandiko yacyo gitangaza ko Tusubira yafashwe n’abantu batazwi baherekejwe na Polisi ashyirwa muri imwe mu modoka zari zaje mu rugo rwe. Icyo gitangazamakuru gikomeza kivuga ko Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda yandikiye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ayimenyesha ifatwa ry’umunyagihugu wabo ntibabone igisubizo.
Gusa amakuru agaragaza ko hari inyandiko inzego z’u Rwanda zandikiyeAmbasade ya Uganda ziyimenyesha ifatwa rya Tusubira.
Ibi bitandukanye n’uburyo Abanyarwanda bafatwa bagafungwa muri Kongo kuko badakurikiza amategeko ahubwo usanga hari n’abamara imyaka bafunzwe bataragezwa imbere y’ubutabera. Mu rwego rwo kujijisha ibikorerwa Abanyarwanda, ibinyamakuru byo muri Uganda bikwirakwiza ibihuha bishaka kugaragaza ko abagande bafatwa nabi mu Rwanda kandi ataribyo.