Isi yose izi ko umuntu wese wihaye Imana mu buzima bwe bwose aba afite ubunyangamugayo bw’intangarugero muri we kandi akanakora ibikorwa bimwubahisha ndetse akubaha abandi mubyo avuga cyangwa akora kugira ngo yubake imitima y’abatuye isi. Ariko bimaze kugaragara ko hari bamwe babigize iturufu bagamije izindi nyungu zirimo izamafaranga cyangwa icengezamatwara z’ibyo bashaka kwinjiza mubabayobotse.
Christine Uwizera Coleman ni umwe mubapasitori bayobotse iyo nzira ya sekibi yo gukoresha ivugabutumwa bamamaza ingengabitekerezo ya Genocide.
Birazwi neza ko iyobokamana ryagiye rikoreshwa mukwinjira mumitwe y’abayoboke, maze uwitwa ko ari umuvugabutumwa akabashyiramo iyobokamana rigizwe n’imirongo ya bibiliya cg korowani. Nyamara Christine Uwizera we akoresha ivugabutumwa akabiba urwango, amacakuburi ndetse n’icengezamatwara rya genocide agamije gucamo abanyarwanda ibice.
Iyi ngirwa mu pasitori ngo ni Christine UWIZERA Coleman mu kiganiro aherutse kugirana na televisiyo ikorera kuri murandasi (Youtube) yitwa SABC NEWS bamubaza kubijyanye n’ibitero byakozwe n’umutwe wa FLN mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru, byabaye umwanya mwiza kuri we mukwamamaza ibikorwa by’iterabwoba ndetse anaha umugisha umuyobozi w’ibyo byihebe Paul Rusesabagina ubu ufungiye ibyaha by’iterabwoba yahamijwe n’inkiko. Yavuze ko uburyo bw’iterabwoba Rusesabagina yakoresheje ngo ahirike leta iriho mu Rwanda aribwo buryo bwiza ngo kuko yabonaga ntabundi yakoresha kubera ko leta iriho itamukundira kuyobora byoroshye.
Ese koko niba ari umuvugabutumwa bwiza kuki ashyigikiye imitwe y’iterabwoba ishingiye kumatwara y’abagenocidaire kandi yifuza kumena amaraso y’abanyarwanda.
Christine Uwizera ni muntu muntu ki?
Christine Uwizera Coleman ni umunyarwandakazi wavutse kuwa 25 Nyakanga mu 1972 avukira mu cyahoze ari komine Rushashi ubu akabri ari mu murenge wa Rushashi, akarere ka Gakenke, intara y’amajyaruguru y’u Rwanda; aba byeyi be bombi bitabye Imana mbere 1994 ubwo ni mbere ya Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994.
Christine Uwizera muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yari afite imyaka 22 y’amavuko bigaragara ko yari mukuru, ikindi yari n’umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR). Christine Uwizera ukunda kubeshya ko yacitse ku icumu rya Genocide, ntabwo yari mugice cy’abahigwa kuko ni mubwoko bwagenderwagaho icyo gihe yari umuhutukazi. Umwe mubanyeshuri biganye na Christine Uwizera muri Kaminuza i Butare, yabwiye ikinyamakuru Rushyashya ko yari umukobwa wahoranaga umushiha kuri bagenzi b’abatutsi biganaga, akabasebya ndetse akajya ahorana ivangura, kuburyo hari nuwo yafatiye igitabo cye ashushanyamo inzoka, amwandikiraho ngo “inzoka mwaremewe kumenwa umutwe”.
Inkotanyi zimaze guhagarika Genocide abayigizemo uruhare ndetse n’imiryango yabo bahungiye mu cyahoze ari Zaire. Ubwo nibwo Christine Uwizera nawe yaje guhungirayo aza no kubona akazi mu kigo cya Loni “United Nation Mission” cyari gishinzwe kwita kumpunzi zabaga mu nkambi icyo gihe, abifashijwemo n’umuzungu witwa Michael Coleman waje no kuba umugabo we kugeza ubu.
Mu 1995, Christine Uwizera yarahungutse nk’abandi banyarwanda bari barahunze. Nyuma yaje kubona ubufasha biturutse kumukoresha we w’umunyamerika yerekeza muri leta zunze ubumwe za Amerika ubwo hari mu 1997 nyuma y’imyaka itatu gusa Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 irangiye. Kuri ubu Christine Uwizera Coleman atuye mu gace kitwa Denver Colorado ubu akaba yarashakanye n’umugabo w’umunyamerika witwa Michael Coleman wahoze ari umukoresha we ndetse akaba ari nawe wamufashije kugera muri Amerika.
Nyuma y’imyaka irindwi ageze muri leta zunze ubumwe za Amerika, Christne Uwizera Coleman yabonyeko ubuvunderi bw’ingengabitekerezo ya genocide yari yibitsemo atazabona aho abusohorera niko kujya kwihisha mu iyoboka mana maze ashinga idini ryitwa “Blazing Holly fire ministries” ikaba ikorera aho atuye muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Ingengabitekerezo ya Genocide yakorewe abatutsi yamaze kwataka udutsi twubwonko bwe kuburyo ntakindi agitekereza kuburyo niyo agiye kubwiriza ibyo yita ijambo ryimana, yisanga arimo kuvuga nabi Inkotanyi zahagaritse Genocide.
Imana ikunda u Rwanda nibabarire abishushanya barimo Christine Uwizera Coleman mumurimo wayo bakitwikira ivugabutumwa bagashaka kubiba amacakubiri mubanyarwanda.