• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»CIMERWA yungutse miliyari 16.7 Frw mu mezi 12 ashize

CIMERWA yungutse miliyari 16.7 Frw mu mezi 12 ashize

Editorial 05 Dec 2019 UBUKUNGU

Uruganda Nyarwanda rukora Sima rwa Cimerwa rugaragaza ko hagati ya Nyakanga 2018 na Nyakanga 2019 inyungu rwagize yazamutseho 55% kuko yageze kuri miliyari 16.7 Frw ivuye kuri miliyari 10.8 Frw rwari rwungutse mu mwaka wawubanjirije.

Iyi mibare yagaragajwe kuri uyu wa 5 Ukuboza 2019 ubwo CIMERWA yamurikaga raporo y’uko ubukungu bwayo bwari buhagaze mu mwaka ushize.

Iyi raporo igaragaza ko Sima uru ruganda rwacuruje yavuye kuri Toni 357 736 muri Nzeri 2018 igera kuri Toni 429 730 muri Nzeri 2019. Bivuze ko habayeho ukwiyongera kwa 20%, bingana na Toni 71 994.

Uku kwiyongera niko kwatumye amafaranga rwakuye muri Sima rwagurishije muri uwo mwaka yiyongeraho Miliyari 12Frw kuko hagati ya Nzeri 2017 na Nzeri 2018 rwari rwacuruje miliyari 50.2 Frw mu gihe hagati ya Nzeri 2018 na Nzeri 2019 Sima rwacuruje yavuyemo miliyari 62.2Frw. Habayeho ukwiyongera kwa 24%.

Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa, Bheki Mthembu, yavuze ko uko kwiyongera bibaye nyuma y’imbaraga n’umuhate uru ruganda rwashyizeho, aho muri Mata umwaka ushize rwari rwahagaritse uruganda kugira ngo hagire bimwe ruvugurura byagiraga ingaruka ku bushobozi bwarwo.

Mthembu yavuze ko uretse ukwiyongera k’umusaruro mu bijyanye n’ingano ya sima rukora n’amafaranga rukuramo, uruganda rwanakoze n’ibikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage, by’umwihariko abatuye mu nkengero z’aho rukorera mu bikorwa birimo ibyo guteza imbere ibikorwa remezo, ubuzima, uburezi, ubucuruzi n’ibindi.

Ati “Inyungu twagezeho uyu mwaka izadufasha mu kwagura ubushobozi bw’uruganda rwacu no gusangiza inyungu twabonye abatuye aho dukorera.”

Umuyobozi ushinzwe ubukungu muri CIMERWA, John Bugunya, yavuze ko inyungu yiyongereye ifitanye isano n’imishinga ikomeye y’ubwubatsi n’ibikorwa remezo Leta yashoyemo imari irimo nk’uwa Stade ya Kigali Arena, Ikibuga cy’indege cya Bugesera, ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Ibiro by’Akarere ka Gasabo n’ibindi.

Cimerwa ifite ubushobozi bwo gutunganya sima ingana na toni 600 000 ku mwaka ariko ntibiragerwaho kuko ubu rugeze kuri 80%, mu gihe sima ikenerwa mu Rwanda ku mwaka ingana na toni 640,455. Intego CIMERWA ifite ni uko mu 2020 hagati ruzaba rugeze kuri 90%, naho mu 2021 rukagera ku 100%.

Src: IGIHE

2019-12-05
Editorial

IZINDI NKURU

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyoni 200$ zo guteza imbere ubuhinzi n’inganda

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyoni 200$ zo guteza imbere ubuhinzi n’inganda

Editorial 24 Jul 2018
Ikigega Agaciro cyahawe umuyobozi mushya, Jack Kayonga asubira muri Crystal Ventures

Ikigega Agaciro cyahawe umuyobozi mushya, Jack Kayonga asubira muri Crystal Ventures

Editorial 17 Mar 2020
‘Kuba Amerika yavanye u Rwanda muri AGOA nta gikuba cyacitse’

‘Kuba Amerika yavanye u Rwanda muri AGOA nta gikuba cyacitse’

Editorial 02 Apr 2018
Amasezerano ya Arsenal  yatesheje umutwe abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda

Amasezerano ya Arsenal  yatesheje umutwe abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda

Editorial 31 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Urukiko rwateye utwatsi ibirego by’Amizero y’Abarundi rwemeza ibyavuye muri referandumu
Mu Mahanga

Burundi: Urukiko rwateye utwatsi ibirego by’Amizero y’Abarundi rwemeza ibyavuye muri referandumu

Editorial 01 Jun 2018
Nyaruguru: Umutekano warakajijwe hirindwa abakongera kubaca mu rihumye
Mu Rwanda

Nyaruguru: Umutekano warakajijwe hirindwa abakongera kubaca mu rihumye

Editorial 12 Jul 2018
Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo,  gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.
Amakuru

Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo, gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Editorial 07 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru