Nyuma y’aho, mu Kuboza 2021, urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rumuhamije uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse agakatirwa igifungo cy’imyaka 14, Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka 1 gusa muri gereza.
Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwitwaje ko Muhayimana yajuriye, icyakora abuzwa kurenga imbibi z’Ubufaransa mu gihe itariki y’ urubanza rwe mu bujurire itaratangazwa.
Claude Muhayimana yagize uruhare muri jenoside yabaye mu yahoze ari perefegitura ya Kibuye, ari naho akomoka.
Twibutse ko aho mu Bufaransa, uwitwa Laurent Bucyibaruta nawe yahamwe n’ uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi anakatirwa gufungwa imyaka 20, ariko ntiyajya kurangiriza igihano muri gereza, hitwajwe uburwayi bwe.
Ubutabera bwo mu Bufaransa rero bukomeje gutera urujijo, dore ko muri icyo gihugu kakiri abajenosoderi bidegembya nka Aghata Kanziga, Gen. Aloys Ntiwiragabo, Col.Laurent Serubuga, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Dr Sosthène Munyemana n’abandi ba ruharwa.