Polisi muri Uganda iherutse guta muri yombi abamamazabikorwa ba RNC ya Kayumba Nyamwasa, aho byabanje kuyobera bamwe mubapolisi basaga nkaho batazi ko ubutegetsi bwa Uganda aribwo buha RNC inkunga, kuborohereza, no kwemerera gukorera muri Uganda mu mudendezo. Umuyobozi wa CMI, Abel Kandiho yabarwanyeho icyo akora kugira ngo barekurwe.
Amakuru yakomeje gucicikana avuga ko abapolisi bo mu Karere ka Mubende ho muri Uganda bataye muri yombi abamamazabikorwa umunani bo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa mu gihe bari bateraniye inama ku kigo cy’amashuri abanza ya Kalungi, giherereye ahitwa Lubali. Ibi bikaba byarabaye mu kwezi gushize ku itariki ya 28.
Amakuru yizewe dufite ni uko Iperereza rya Gisirikare rya Uganda, CMI, rihawe amabwiriza na Perezida Museveni, ryashyizemo ingufu mu gutiza umurindi umutwe w’Iterabwoba wa RNC kugira ngo ukore wisanzuye mu mugambi wabo muremure ubara ubukeye, mbese wa ntawo wo kwifuza guhungabanya umutekano no gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Byakomeje kuvugwa ko abarwanyi ba RNC bari mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Kongo bamwe bagwayo abandi baratatana baza gusanga barahubutse ni uko Uganda ihitamo gufasha Kayumba Nyamwasa guhuza abanyamuryango be no kubashakira amahugurwa kugira ngo bakomeze guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Nk’uko amakuru yacu yizewe abitangaza, abakada ba RNC batawe muri yombi ni Nzayisenga Athanase, Bakunzi Bernard, Kasimu, Mugema Fred, Ngendahimana James, Nzeyimana Eric, Byaruhanga Robert na Gahungahirwe Vianney bashingiye ku byo bavuze ndetse n’ibimenyetso biboneka kuri telefone zabo na mudasobwa igendanwa, Polisi ya Lubali yahise itangiza dosiye maze abantu umunani bafungirwa kuri sitasiyo ya polisi yaho. Amakuru akomeza avuga ko avuga ko iryo tsinda ryari riyobowe na Kasimu na Nzeyimana Eric babiri mu bagabo bafashwe basanzwe bakorera RNC boherejwe na Frank Ntwari baturutse muri Nyakivala.
Tubibutse ko Ntwari ari “Komiseri w’Urubyiruko” muri RNC ariko muri iyi minsi asa nkaho yinjiye mu nshingano za Ben Rutabana barigishije, wari komiseri ushinzwe kongerera ubushobozi ibyihebe bya RNC (ashinzwe no gushaka abakozi), Rutabana kuva muri Nzeri umwaka ushize yaburiwe irengero muri Uganda, nyuma yo guterana amagambo na Nyamwasa na muramu we Ntwari Frank.
Ni mu gihe kandi abo bayoboke bombi boherejwe na Ntwari hamwe n’abasirikare batandatu bafatwaga bagafungwa, babwiye abapolisi ko koko bakorana na RNC. Ariko, igihe CMI yabonaga amakuru yategetse abapolisikureka iyo dosiye bakayibaha bakayikurikiranira.
Kuva icyo gihe, abo bapagasi ba RNC barekuwe igitaraganya bitegetswe na CMI. Abasesenguzi ntibabuze kubona ko ibintu byahindutse nk’uko bigaragara mu rujijo no kutumvikana hagati y’inzego z’umutekano za Uganda ku bijyanye n’ibikorwa bya RNC muri Uganda. Ikigaragara ni uko CMI ikorana byeruye na RNC, ikanorohereza ibikorwa byose by’abatifuriza ineza igihugu cy’ u Rwanda
Iki gikorwa cyakozwe na CMI ni kimwe mu bindi isanzwe ikora binyuranyije n’amasezerano yashyizweho umukono muri Kanama umwaka ushize i Luanda, muri Angola, hagati ya ba perezida Kagame na Museveni, kandi byahamijwe n’abakuru b’ibihugu bya Angola na Kongo zombi.
Aya masezerano yari yatumijweho muri gahunda ya Perezida Laurenco wa Angola na Tshisekedi wa DRC yo guhuza umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda, amasezerano yashimangiraga ko hagomba kubaho kwirinda ibikorwa byo guhungabanya umutekano cyangwa guhirika ubutegetsi bw’igihugu gituranyi icyo ari cyo cyose , kimwe n’ibikorwa nko gutera inkunga imitwe irwanya ubutegetsi no kudatanga amahugurwa yo guhungabanya umutekano.
Uganda yakoze ibinyuranye n’aya masezerano, kuko amakuru avuga ko yakomeje gushyigikira no gutera inkunga umutwe wa RNC kuko ibikorwa byose bakora bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Dore nk’ubu Uganda iherutse kubaka Ikigo gitanga Imyitozo ku bayoboke ba RNC kugira ngo kibahe amahugurwa kuko babonye ko RNC yifitemo guhuzagurika
Icyo kigo cyatangiye cyigisha abakozi ba RNC cyikaba giherereye Bugolobi, , ku gahanda ka 21, Kampala, Amahugurwa akaba atangwa na CMI ndetse abo bantu umunani bafatiwe Mubende bikaba bivugwa ko wari umusaruro w’icyo kigo.