Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG iramagana umwavoka wo mu Buholandi uherutse kubwira urukiko rwo mu mujyi wa La Haye ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari umukino wa Politiki ukorwa na Leta y’u Rwanda.
Umuyobozi wa CNLG, Jean Damascene Bizimana, yavuze ko amagambo nk’aya Caroline Buisman, yumvikana buri mwaka mu kanwa k’abakoze Jenoside n’abayipfobya aba agamije gukomeretsa abayirokotse.
Ati” Amagambo ye si ayo kwihanganira. Kwibuka si umukino wa politiki ahubwo ni inshingano za buri gihugu, cyane cyane iyo hibukwa jenoside yaguyemo abasaga miliyoni bishwe na guverinoma yari ishinzwe kubarinda.”
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi rivuga ko uwo mwavoka yavugiye ayo magambo mu rubanza rwa Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba bakekwaho Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Buisman muri urwo rubanza ni umujyanama mu by’amategeko wa Iyamuremye, ushinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro.
Caroline Buisman akunze kwimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside
Iryo tangazo risobanura ko Buisman yabwiye urukiko rw’akarere ati “Guverinoma y’u Rwanda ikoresha Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu nyungu za politiki.”
Iyi ambasade ivuga ko Buisman yirengagiza nkana ko urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR rwemeje muri Nzeli 1998 ko Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kubarimbura burundu.
Ingabire Victoire
Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi kandi ivuga ko Buisman akwiye kumenya ko ku ya 23 Ukuboza 2003 Inama rusange ya Loni yafashe umwanzuro A/RES/58/234 wemeza ku ya 7 Mata nk’itariki mpuzamahanga yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi ambasade yemeza ko uyu mwavoka akora ipfobya rya Jenoside nko kwihorera nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda azira kubeshya ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ko yinjiye nk’umukerarugendo kandi yari aje nk’umunyamategeko.
Buisman yinjiye mu Rwanda ku ya 9 Gicurasi akoresheje viza y’ubukerarugendo y’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.
Bizimana J Damascene umunyamabanga nshingwa bikorwa wa CNLG
Ageze mu Rwanda yashatse gukora akazi nk’uwunganira Victoire Ingabire aza kuvumburwa, ubuyobozi bumusaba guhindura viza cyangwa akava mu gihugu.
Victoire INgabire yakatiwe gufungwa imyaka 15 mu Kuboza 2013 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugumura abaturage, gushinga imitwe yitwaje intwaro yo kuvutsa igihugu umudendezo no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.