• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Col Aaron Nyamushebwa yahakanye amakuru avuga ko yatorotse igisirikare cya FARDC

Col Aaron Nyamushebwa yahakanye amakuru avuga ko yatorotse igisirikare cya FARDC

Editorial 22 Jan 2020 POLITIKI

Umwe mu basirikare bakuru mu ngabo za Congo, Col Aaron Nyamushebwa, yahakanye yivuye inyuma amakuru yari yakomeje gucicikana avuga ko yaba yahunze akerekeza mu mutwe wa Gumino.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri telefone, Col Aaron Nyamushebwa, yatangaje ko ayo makuru atarimo ukuri kuko kugeza magingo aya akibarizwa mu ngabo za Leta ya Congo FARDC.

Hari amakuru yemeza ko magingo aya ari kubarizwa muri Bas Congo mu kazi gasanzwe ka gisirikare muri FARDC.

Amakuru y’uko yaba yatorotse yagiye hanze nyuma y’itoroka rya Colonel Michel Rukunda uzwi nka Makanika wagiye kuyobora umutwe wa Gumino, washinzwe n’Abanyamulenge nk’ugamije kubacungira umutekano. Ni mu gihe bakomeje kwibasirwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro irimo Mai Mai na Red Tabara.

Ku wa 9 Mutarama 2020 nibwo hemejwe itoroka rya Colonel Makanika wari Umuyobozi wungirijwe w’ingabo za FARDC mu gace ka Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ashinzwe ibikorwa n’iperereza.

Mu butumwa FARDC yanyujije kuri Twitter, yagize iti “FARDC iremeza itoroka rya Colonel Michel Rukunda, umuyobozi wungirije w’ingabo mu gace ka Walikale, wagiye mu nyeshyamba akagirwa umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro uzwi nka “Gumino”. Rukunda ubu arafatwa nk’umwanzi wa RDC.”

Kuva mu 2017, mu bice bya Uvira na Fizi hakomeje kuvugwa ibikorwa by’imitwe myinshi yitwaje intwaro, irimo FLN na Red Tabara ikomoka mu Burundi, Maï Maï na Babembe; byakomeje kwibasira abaturage b’Abanyamulenge mu gice cya Minembwe, ku buryo hari n’abavuga ko barimo gukorerwa Jenoside ndetse ko Guverinoma ya RDC yabatereranye.

2020-01-22
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Kamarampaka isize bamwe mu bayoboke ba Agathon Rwasa bishwe abandi bafunzwe

Burundi: Kamarampaka isize bamwe mu bayoboke ba Agathon Rwasa bishwe abandi bafunzwe

Editorial 18 May 2018
U Rwanda rwabyakiriza yombi Uganda isabye abaturage bayo bakora magendu kurwirinda

U Rwanda rwabyakiriza yombi Uganda isabye abaturage bayo bakora magendu kurwirinda

Editorial 24 Jan 2020
Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira

Wazalendo yarahiye ko nta mututsi ukwiye gutura muri Uvira

Editorial 22 Sep 2025
Perezida Xi Jinping yagaragaje ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ntagereranywa

Perezida Xi Jinping yagaragaje ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ntagereranywa

Editorial 22 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge’- Polisi y’u Rwanda
Mu Rwanda

‘Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge’- Polisi y’u Rwanda

Editorial 22 Mar 2017
Canada : Kizito Musabyimana yabashije kwikiza ‘TRAUMA’ agenze urugendo rwa  KM 550 n’amaguru
HIRYA NO HINO

Canada : Kizito Musabyimana yabashije kwikiza ‘TRAUMA’ agenze urugendo rwa KM 550 n’amaguru

Editorial 10 Nov 2016
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega
Amakuru

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

Editorial 20 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru