Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda, yatangaje ko Col Aloys Simba wari ufungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi aherutse kurekurwa mu ibanga n’Umucamanaza Théodor Meron w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT.
Col. Simba yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) imyaka 25 rumaze kumuhamya ibyaha byo kuyobora ibitero bitandukanye by’Interahamwe zishe Abatutsi mu zahoze ari Perefegitura ya Butare na Gikongoro n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Mu 2016 yandikiye urukiko asaba kurekurwa bitewe n’uko yarangije 2/3 by’igihano cye.
U Rwanda n’imiryango y’abarokotse Jenoside bamaganye ubwo busabe, bavuga ko bizabangamira abarokotse kandi bihabanye n’ubutabera mpuzamahanga.
Mu itangazo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yashyize ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, yavuze ko Simba yarekuwe mu ibanga rikomeye mu cyumweru gishize aho yari afungiwe muri Bénin.
Busingye yavuze ko umucamanza Meron yarekuye Simba mu masaha y’ijoro ku buryo n’abandi bakozi b’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha batabimenye.
Ati “Umucamanza Meron yarekuye Simba mu Cyumweru gishize bitanyuze mu mucyo. Irekurwa rye ryabaye mu cyumweru gishize ndetse (Meron) yagiye abihisha abandi bagize UNMICT. U Rwanda narwo ntacyo rwari rubiziho. Iyo migirire itagenzuwe, ikozwe n’umuntu ku giti cye nta mwanya ikwiriye mu mategeko mpuzamahanga.”
Muri Nyakanga umwaka ushize, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yahaye manda y’amezi atandatu Umucamanza Theodor Meron, izageza ku wa 18 Mutarama 2019.
Umucamanza Theodor Meron
Uyu mugabo yagiye ashinjwa n’u Rwanda kubogama, agabanyiriza ibihano abakatiwe kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kurekura kare abayikoze.
Busingye yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko uzasimbura Meron ku buyobozi bwa UNMICT, yazatandukana n’imigirire ya Meron kandi akajya abanza kubaza impande zose bireba mbere yo kurekura abashinjwa ibyaha.
Yavuze ko kubera gukorera mu bwiru, baje kumenya ko Simba ashobora kuba yararekuwe kubera impamvu z’ubuzima butifashe neza. Yavuze ko icyo ari ikintu cyumvikana ku buryo iyo bagishwa inama batari kubyanga.
Ati “Kubera kudakorera mu mucyo, u Rwanda ntirwamenye ko umucamanza Meron yarekuye Simba kubera ibibazo by’ubuzima, ikintu Leta y’u Rwanda itashoboraga guhakana ariko kubera kubigira ibanga, ntabwo twamenye koko niba ariyo mpamvu yabiteye.”
Minisitiri Busingye yavuze ko Meron azi neza uruhare rwa Simba mu bwicanyi bwakorewe abana, abagore n’abagabo b’abatutsi basaga 40 000 bari bahungiye i Murambi.
Yavuze ko kandi azi uruhare rwe mu bwicanyi bwo kuri Paruwasi ya Kaduha aho Simba yatanze intwaro gakondo, imbunda na grenade akaziha abicanyi akabategeka kujya ‘gukuraho imyanda’.
Ati “No mu minsi ye ya nyuma, Meron yashimangiye umurage we wo gutesha agaciro ubutabera mpuzamahanga arekura Col Simba Aloys rwagati mu ijoro, imyaka umunani mbere y’uko igihano cye kirangira. Ku buyobozi bwe, yagiye agabanyiriza abantu ibihano no kurekura abajenosideri mbere y’igihe bakatiwe hatarebwe ku nzirakarengane n’abarokotse.”
U Rwanda ruvuga ko rwagaragaje inyandiko y’impuguke mu bijyanye n’ihungabana riva kuri Jenoside, yemeje ko kurekura Simba bizatera ihungabana ridasanzwe abarokokeye kuri Paruwasi ya Kaduha ndetse n’i Murambi aho ‘abana biboneye n’amaso ababyeyi babo bicwa, ababyeyi bakibonera abana babo bicwa’.
Busingye avuga ko n’impamvu zose zituma umuntu yemererwa kurekurwa mbere y’igihe yakatiwe kuri Simba zitagaragara.
Ubusanzwe kurekura mbere uwahamijwe ibyaha habanza kurebwa uburemere bw’icyaha yakoze, inyungu z’abarokotse, ukwicuza kw’imfungwa n’uburyo yorohereje ubushinjacyaha.
U Rwanda rwari ruherutse gusaba ko niba umucamanza Meron anarekuye Col Simba, mu rugamba rwo kurwanya ihakana rya Jenoside akwiye kuzanwa mu gihugu akanyuzwa muri gahunda zo gusezererwa no gusubizwa mu buzima busanzwe.
Simba w’imyaka 81 yahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda. Ni umwe mu bafashije Juvénal Habyarimana kujya ku butegetsi mu 1973. Jenoside yabaye ari umujyanama mu by’umutekano muri Perefegitura ya Gikongoro na Butare.