• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Cristiano Ronaldo yatwaye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2016

Cristiano Ronaldo yatwaye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2016

Editorial 10 Jan 2017 IMIKINO

Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro uzwi nka Cristiano Ronaldo umunya-Portugal ukinira Real Madrid yegukanye igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi mu kwitwara neza ku rwego rw’isi, igihembo gitangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA).

-5316.jpg

‘FIFA Best Player of the Year Award’ ni igihembo cyatanzwe mu birori byaberaga i Zurich mu Busuwisi aho FIFA ifite icyicaro, umuhango wari witabiriwe n’ibikomerezwa mu mupira w’amaguru ku isi barimo na Sir Alex Fagurson wahoze atoza Manchester United, Ronaldo Luís Nazário de Lima bita Igifaru ndetse n’abandi bagiye batandukanye bafite icyo bazwiho muri ruhago y’isi.

-5317.jpg

Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo ahawe iki gihembo bigendanye no kuba ikipe y’igihugu ya Portugal yarayifashije gutwara igikombe cy’u Burayi ndetse na Real Madrid abereye inkingi ya mwamba akayifasha gutwara igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League 2016) ndetse n’irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza ku migabane.

Uyu mugabo w’imyaka 31, atwaye iki gihembo ku nshuro ya kane (4) ahigitse Lionel Messi wa FC Barcelona na Argentine cyo kimwe na Antoine Griezman umufaransa ukinira Atletico Madrid.

Mu gihe ikipe ya Real Madrid yari ihafite abakinnyi n’umutoza ZineDine Zidane, ikipe ya FC Barcelone na Lionel Messi ntibari bahari kuko batanze impamvu bavuga ko bahugiye mu kwitegura Athletic Bilbao mu mukino w’igikombe cy’umwami bazakina kuwa Gatatu.

Atletico Nacional yahawe igihembo cyigenerwa umukinnyi, ikipe kandi undi wese wagaragaje ubworoherane mu mupira w’amaguru ku isi.Iyi kipe yo muri Colombia yahawe iki gihembo nyuma yaho yemeye ko igikombe yari gukinira na Chapecoense ku mukino wa Copa Sudamericana bakiyihereza kuko iyi kipe (Chapecoense) yagize insanganya abakinnyi n’abatoza bayo bagatikirira mu mpanuka y’indege ubwo bari bageze i Medelin bajya gukina.

Abafana b’ikipe ya Liverpool na Borussia Dortmund bahawe igihembo gihabwa abafana b’ikipe (Club) cyangwa abafana b’ikipe y’igihugu bigaragaje bafana mu buryo budasanzwe. Mohd Faiz Subri ukinira ikipe ya Penang muri shampiyona ya Malaysia niwe wahawe igihembo kiswe “FIFA Puskas Award”, igihembo gihabwa umukinnyi watsinze igitego cyiza kurusha abandi.

Silvia Neid umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Budage (Abakobwa) niwe wahembwe nk’umutoza w’umwaka wa 2016. Uyu yatangiye gutoza ikipe y’igihugu kuva mu 2005. Ku rundi ruhande, Claudio Ranieri umutoza wa Leicester City niwe wahawe iki gihembo mu cyiciro cy’abagabo. Mu mwaka wa 2016 nibwo Leicester City yatwaye igikombe cya shampiyona y’Abongereza nyuma y’imyaka 132 bategereje icyo bizabyara bityo bituma isi yose ivuga ko uyu mutoza adasanzwe.

-5318.jpg

Claudio Ranieri wafashije Leicester City kugira ijambo ku rwego rw’isi

Carli Lloyd umukobwa ukinira ikipe ya Houston Dash na Leta Zunze Ubumwe za Amerika niwe wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza nyuma yo kuba iki gihugu cyaranatwaye igikombeb cy’isi mu mpera za 2015, ikipe uyu mukobwa yari arimo.
Abakinnyi 11 bari mu ikipe y’isi:

Umuzamu: Manuel Neuer (FC Bayern Munich)

Ba myugariro: Dani Alves (Juventus), Sergio Ramos (Real Madrid), Gerard Pique (FC Barcelona), Marcelo (Real Madrid)

Bakina hagati: Andres Iniesta (FC Barcelona), Luka Modric (Real Madrid), Toni Kroos (Real Madrid)

Abashabika ibitego: Lionel Messi (FC Barcelona), Luis Suarez (FC Barcelona), Cristiano Ronaldo (Real Madrid)

-5319.jpg

Silvia Neid umudamu wahize abandi batoza baba ku mubumbe dutuye

-5320.jpg

Abafana ba Liverpool na Borussia Dortmund nibo bakora ikitwa ‘Gufana’ bya nyabyo

2017-01-10
Editorial

IZINDI NKURU

FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y’Amarushanwa ya 2024-2025, izatangizwa n’umukino wa APR FC na Police FC

FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y’Amarushanwa ya 2024-2025, izatangizwa n’umukino wa APR FC na Police FC

Editorial 19 Jun 2024
Amafoto – Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Musa Esunu wari uyoboye abandi muri shampiyona ya Uganda wanahise ahabwa nimero 7

Amafoto – Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Musa Esunu wari uyoboye abandi muri shampiyona ya Uganda wanahise ahabwa nimero 7

Editorial 26 Jan 2022
Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe .

Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe .

Editorial 02 May 2021
Ibihugu 6 byasezerewe mu gikombe cya Afurika 2022 birimo Algérie na Ghana, uko amakipe yakomeje muri 1/8 ndetse n’uko azahura

Ibihugu 6 byasezerewe mu gikombe cya Afurika 2022 birimo Algérie na Ghana, uko amakipe yakomeje muri 1/8 ndetse n’uko azahura

Editorial 21 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Birababaje!! Umugabo yarumye umunwa w’umukunzi we arawuca ku munsi w’abakundanye
HIRYA NO HINO

Birababaje!! Umugabo yarumye umunwa w’umukunzi we arawuca ku munsi w’abakundanye

Editorial 17 Feb 2017
Alex Kanyankole wayoboraga BRD yirukanywe
INKURU NYAMUKURU

Alex Kanyankole wayoboraga BRD yirukanywe

Editorial 07 Dec 2017
APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi
Amakuru

APR FC yasinyishije umunyamahanga wa mbere, Nshimirimana Ismael Pitchou uturuka i Burundi

Editorial 08 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru